Burundi: Abishe Hafsa Mossi ngo bahawe amabwiriza n’abantu bari i Kigali!

    Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko polisi y’u Burundi yatangaje ko yataye muri yombi abantu 3 bakekwa kuba baragize uruhare mu iyicwa ry’umudepite mu nteko nshingamategeko y’Afrika y’u Burasirazuba, Hafsa Mossi.

    Nk’uko ngo igipolisi cyabyemereye BBC ngo abo bantu batawe muri yombi barimo gutegura undi mugambi wo kwivugana umwe mu bajyanama b’umukuru w’igihugu cy’u Burundi. N’ubwo izina ry’uwo mujyanama ritashyizwe ahagaragara, hari amakuru avuga ko ashobora kuba ari Willy Nyamitwe.

    Igipolisi cy’u Burundi mu itangazo cyashyize ahagaragara kivuga ko amakuru cyakuye muri abo bantu bafashwe avuga ko abo bantu bahabwa amabwiriza n’uburyo bw’amafaranga biturutse i Kigali mu Rwanda.

    Kigali-Convention-1