LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bakatiwe gufungwa imyaka 10

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kubiranisha ibyaba mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera mu Karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwahanishije Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega igifungo cy’imyaka 10 ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa burundu.

Umucamanza yavuze ko aba bagabo bombi bahamwe n’icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, kandi ko ubwabo biyemereye kuba mu mutwe wa FDLR n’ubwo mu rubanza bavuze ko batari bazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

Icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, ubusanzwe gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 25. Urukiko rwasobanuye ko impamvu igihano cyahawe aba bagabo cyagabanijwe byatewe n’uko mu bwiregure bwabo batigeze bagora urukiko.

Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega Kamara bahanaguweho ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atariyo agamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, icyaha cy’intambara, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ndetse no kwica abantu, kuri Ignace Nkanka hakiyongeraho n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha.

Ibyo byaha bindi ariko urukiko rwavuze ko rusanga batabikurikiranwaho. Rwavuze ko n’ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje ko bari mu nzego zo hejuru za FDLR, ntibwabashije kugaragaza ko aribo bateguraga ibitero by’uwo mutwe cyangwa ngo babe bafite ububasha bufatika bwo kubuza igabwa ry’ibitero bya FDLR cyangwa se guhana ababikoze.

Tariki ya 7 Ukwakira uyu mwaka ubushinjacyaha muri uru rubanza rwari rwasabiye aba bagabo bombi igihano cyo gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha bakekwaho gukorera ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo.

Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi muri FDLR na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wahoze ashinzwe ubutasi muri FDLR, bari basabye abacamanza ko bahabwa ibihano byoroheje ku buryo bajyanwa mu kigo ngororamuco cya Mutobo bagahabwa inyigisho zabasubiza mu buzima busanzwe.

Urukiko rwateye utwatsi ibyifuzo byabo ruvuga ko abagiye bajyanwa i Mutobo babaga bishyikirije ingabo za MONUSCO mu gihe aba bafashwe bavuye mu bikorwa by’ubugambanyi.

Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uri hagati y’igihugu cya Uganda na RDC taliki ya 16 Ukubaza 2018.