Dr. Sabin Nsanzimana yongeye guhabwa akazi

Dr Sabin Nsanzimana

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nyuma yo guhagarikwa ku kazi mu gihe gisaga ukwezi azira amaherere ndetse ku karubanda ngo ni umujura, Dr. Nsanzimana Sabin wahoze ayobora RBC yagizwe umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza biri i Butare mu Karere ka Huye.

Ibaruwa yavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ivuga ko Dr Nsanzimana Sabin yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Yamenyeshejwe iby’izi nshingano ku wa 3 Gashyantare 2022.

Igitangajwe ariko ni ukuntu ubwo yahagarikwaga ku mirimo byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse no kuri Radio na Televiziyo Rwanda, ariko bakaba bataratangaje ko yahawe inshingano nshya mu buryo bumwe nk’uko babigenje igihe yahagarikwaga.

Dr Nsanzimana Sabin yari yahagaritswe mu kazi tariki 7 Ukuboza 2021, icyo gihe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntibyatangaje icyo azize, gusa amakuru yizewe yatugezeho yavugaga ko iryo tangazo ryasohotse undi amaze iminsi afungiye ku kicaro gikuru cy’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yo mu kwezi k’Ukuboza 2021, Dr Sabin washinjwaga kunyereza umutungo wa RBC n’ibindi byaha bitandukanye, ntiyigeze ashyikirizwa ubushinjacyaha, ahubwo yamaze iminsi irenga icumi afungiye ku kicaro cya RIB dosiye ye igarukira aho.

Tariki 27 Mutarama 2022 mu nama yari yahurije Abaminisitiri muri Village Urugwiro, umwanya w’ubuyobozi bwa RBC, Kagame yawushyizemo Prof Mambo, asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana wahagaritswe by’agateganyo ku itariki 7 Ukuboza 2021.

 “Jeannette Kagame niwe wagobotse Dr.Sabin”

Umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima waduhaye amakuru yatubwiye ko dosiye ya Dr Sabin yari ikomeye ndetse ngo yari igiye kugezwa mu bushinjacyaha habura gato.

Yavuze ati “Uriya mugabo yakoranye igihe kinini na Madamu Jeannette Kagame mu Muryango Imbuto Fondation muri porogaramu zitandukanye by’umwihariko izo kurwanya SIDA. Kubera ukuntu ari umuhanga kandi akaba n’umunyamurava byatumye Madamu amwemera muri iki kibazo rero niwe wamugobotse yanga ko bamujyana Mageragere.”

Yakomeje ati “Urebye arazira amatiku no kwanga kuba igikoresho cya Afande Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije. Ariko nyine ijambo rya Ngamije ryaburijwemo imbere y’ijambo rya Jeannette kwa Kagame.”

Twabibutsa ko Dr. Nsanzimana Sabin afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.