Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya bahuriye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya kuganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’akarere ibyo bihugu biherereyemo. Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro bya Prezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwa Twitter.
Ibiro bya Prezidansi ya Kenya byo byavuze ko ingingo baganiriyeho zirimo iz’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi harimo ibyerekeye ubucuruzi no gutwara ibintu n’abantu ndetse n’ibibazo biriho bireba umugabane w’Afurika.
Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi bibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rufunguye umupaka warwo na Uganda, igikorwa cyashimwe n’abayobozi ku rwego rw’Afurika y’uburasirazuba.
Biteganijwe ko mu mpera z’uku kwezi, Kenya izakira inama igamije guteza imbere ibikorwa remezo ku mugabane w’Afurika.
President Kagame today met with President Kenyatta in Nairobi, Kenya where they discussed bilateral and regional affairs. pic.twitter.com/m9UfUBdUwX
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 3, 2022
I had a brief but very productive working visit with President Uhuru Kenyatta in Nairobi today morning. Now back home! I like it this way- 1hr to N'bi 1hr back to Kgl. 1hr+ discussion 1hr from airport to S/H and back to a/port. A lot was covered !!! 🙂
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 3, 2022
My uncle and my big brother meeting. I'm extremely happy! Our East African family is coming back together!! East Africa, including our brothers and sisters in DRC, shall be one country one day!! pic.twitter.com/SypC967XSm
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 4, 2022
2/2 During the meeting, President Kenyatta and President Kagame discussed a wide range of areas of cooperation between the two countries including trade and transport. The two leaders also discussed emerging issues concerning the region and the continent. pic.twitter.com/rL6ItcE3qc
— State House Kenya (@StateHouseKenya) February 3, 2022