Covid: Bavuga ko bataye ingo zabo bakajya kwihisha ngo badakingirwa ku ngufu

Abaturage bamwe mu mirenge y’icyaro mu majyaruguru n’uburasirazuba bw’u Rwanda bavuga ko bamaze igihe barahunze ingo zabo banga gukingirwa Covid-19 ku ngufu, abategetsi bo bavuga ko ibyo ntabiriho.

Abarenga miliyoni zirindwi ku baturarwanda miliyoni zisaga 13 barakingiwe byuzuye, mugihe miliyoni 8.5 batewe doze ya mbere, nk’uko imibare y’abashinzwe ubuzima ibyerekana.

Iki ni kimwe mu bihugu biri imbere mu gukingira abaturage babyo muri Africa, ni icya mbere mu karere k’ibiyaga binini.

Abantu benshi mu Rwanda bikingije ku bushake bwabo kandi abashinzwe ubuzima bavuga kwikingiza ari ubushake, ariko hari abaturage bamwe mu byaro bavuga ko abatabishaka bakingirwa ku ngufu.

Abaturage batatu bo mu mirenge ya Rutare mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru, na Musaza mu karere ka Kirehe iburasirazuba babwiye BBC ko ubu bahunze kandi bihishe, banga gukingirwa ku ngufu.

Ukuriye akarere ka Gicumbi avuga ko nta muturage ukingirwa ku gahato, ndetse ko nta makuru bazi y’abahunze ingo zabo.

Uwo mu murenge wa Rutare uvuga ko amaze ukwezi ahunze urugo rwe, avuga ko azi abandi benshi nkawe basize ingo zabo, ubu bari kwihisha hirya no hino.

Yagize ati: “Hari n’abandi benshi bataye abana, bataye ingo. Ndabazi benshi atari umwe atari babiri, atari batanu barahari, ari abagabo, ari abadamu.

“Barabanje baza kudushakisha mu ngo, baratwandika. Hacamo iminsi babyuka bavuga ngo twitabire inama ya Guverineri ariko twari dufite amakuru ko hari gahunda yo kuza kudufatira muri iyo nama, twanga kujyayo.”

Uyu avuga ko mu rugo rwe hoherejwe abashinzwe umutekano bitwa Inkeragutabara, Dasso n’abapolisi kumufata ngo akingirwe, ati: “Ariko nari namenye uko bimeze ndatoroka ndagenda mva mu rugo.”

Yongeraho ati “Bashyizeho gahunda yo kunshakisha, ubu kugira ngo ngere ku musozi ni ikibazo.”

Abandi babiri bo mu murenge wa Musaza muri Kirehe nabo bavuga ko bari mu bwihisho kandi bazi abandi benshi nkabo nabo bataye ingo zabo bahunga gukingirwa ku ngufu.

Umugabo w’imyaka 46 ufite abana 10 avuga ko atanze gukingirwa kubera ukwemeramana kwe, ahubwo ko ari impungenge z’urukingo afite ku buzima bwe.

Ishami rya ONU/UN ryita ku buzima ku isi ariko rivuga ko inkingo za Covid zemejwe, uretse umwihariko uboneka kuri bacyeya cyane, nta ngaruka idasanzwe zigira ku mubiri kandi ziwurinda kuzahazwa n’iki cyorezo.

Uyu uvuga ko yahunze kuruterwa, avuga ko abana be n’umugore we urwariye mu bitaro ubu atazi uko babayeho mu kwezi kumwe gushize yarataye urugo rwe kubera guhigwa ngo akingirwe ku ngufu.

Ati: “Ntabwo abantu bose bumvira ibintu kimwe, ntabwo mwagombye gushyiraho izo mbaraga z’umurengera.

“Nk’ubu hari umudamu utwite, baramufashe baramujyana abantu barindwi baramutsikamira bamukingira ku ngufu, ese ubwo ibi bintu si ikibazo?”

Mu minsi ishize, abavugizi ba leta bumvikanye bahakana ko nta bantu bakingirwa ku ngufu.

Gusa umwe muri bo yabwiye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ko “bishoboka ko hari abakozi bamwe baba baragize gukabya” bagakingira abantu ku ngufu, ariko ko “atariwo mugambi wa leta”.

Umwe mu baturage uvuga ko yahunze urugo rwe we yemeza ko ibyo abategetsi bo hejuru bavuga n’ibikorwa ku nzego zo hasi ari “ikinyuranyo”, kuko iwe haje n’abasirikare kumushakisha.

Ati: “Ndibaza nti kuki barinda gushyiraho imbaraga, byonyine ubonye imbunda iwawe mu rugo nawe ubwawe tuvugana wakumva utekanye?

“Ubundi umusirikare ni umuntu utabara aho rwakomeye, siko tubizi? None ukuye mu kigo abasirikare baje gufata umuturage wo hasi hepfo iriya rwose mu kabande ngo yanze gukingirwa.”

Nta muntu tuzi wahunze – Mayor

Emmanuel Nzabonimpa ukuriye Akarere ka Gicumbi avuga ko nta muntu bazi wahunze urugo rwe muri ako karere atinya gukingirwa ku ngufu kuko “uburyo dukoresha ni ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwikingiza.”

Nzabonimpa yabwiye BBC ati: “Tumaze kugera kuri hafi 98% ku baturage bacu bari mu gihe cyo gufata urukingo bafashe nibura doze ya mbere. Iyo 2% simpamya ko yahunze, kuko n’ubundi turacyabona abataragiye bakingirwa baza kwikingiza.”

Yongeraho ati: “Gusa imibare itugaragariza ko hari abadakingiye kandi tuzi neza ko intego ari uko bose bakingirwa, hari igihe dukora ubukangurambaga bugera ku rugo ku rundi ariko ikitujyana ni ukwigisha, ntabwo hari imbaraga z’umurengera zikoreshwa ngo abaturage babe bahunga.

“Nta ‘case’ nk’iyo twari tuzi, nta muntu urakubitwa, nta muntu urafungwa cyangwa uratotezwa ngo ni uko yanze urukingo.”

Uvuga ko yahunze gukingirwa ku ngufu we ati: “Urabona bashyizeho ingamba, ko niba umuntu yanze kwikingiza agomba kuguma iwe ntajye mu isoko, ntajye mu modoka…ibyo byose twarabyemeye, none niba twarabyemeye baturetse?”

BBC