ESE AHO “VISIT RWANDA” KU MYAMBARO YA ARSENAL YABA IKIRI AMASEZERANO NTA MAKEMWA MU GUSHIKA BA MUKERARUGENDO?

David Luiz

Yanditswe Albert MUSHABIZI 

Iri hurizo ni umutwe w’inkuru tugenekereje mu Kinyarwanda, ikaba yaranditswe mu kinyamakuru “The Guardian,” kuwa 5 Werurwe 2021 na Barney RONAY.  Mu mwimerere wayo iragira iti : “Does Arsenal’s Visit Rwanda shirtsleeve deal remain a ‘compelling fit’ ?”   Ukaba wayisomera ku mushumi ukurikira https://www.theguardian.com/football/blog/2021/mar/05/arsenal-visit-rwanda-shirtsleeve-deal-david-luiz 

Iyi nkuru itangira ishidikanya kuri David LUIZ, umukinnyi w’icyamamare wa Arsenal, wari wahigiye kuzakangurira benshi kuza kugirira ibiruhuko mu Rwanda; uko gushidikanya gushingiye ko isura mbi y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, mu bihe bya none, ikomeza kugira inzozi z’uyu mushinga izo gukemangwa !

Nawe se !? –uwo ni umunyamakuru ushidikanya mu kumiro kenshi-; mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka ibiro bishinzwe amahanga –mu gihugu cye cy’u Bwongereza- byihanangirije u Rwanda kwisubiraho ku birego byo guhotorera abanyagihugu muri za gasho (amabohero) zitandukanye, gushimuta abanyagihugu, no kubakorera iyicarubozo ! Ibirego biregwa Guverinoma y’u Rwanda ubwayo! Mu mezi atandatu ashize kandi iki gihugu ni nacyo cyashimuse Paul RUSESABAGINA, umuyobozi wa Hotel, uzwi cyane muri filimu “Hotel Rwanda,” wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurokora abantu muri Jenoside y’1994; mu mugambi wo kumutoteza mu rubanza umuryango we ugereranya n’urukozasoni ku birego by’iterabwoba !

Iki ni nacyo gihugu kandi -umunyamakuru arakomeza mu kumiro kenshi-, mu mwaka umwe mbere y’ibyo, cyari cyatemberewe na David LUIZ, mu kiruhuko cy’ubukerarugendo mu buryo buhenze cyane; bwakozwe mu buryo bwo kumurika icyo  Vinai VENKATESHAM, ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal, yise “amasezerano nta makemwa mu gushika ba mukerarugendo” hagati y’ikipe ya Arsenal n’igihugu kirangwa n’ “ubuzima buhora ku nkeke, iterabwoba n’impfu zidasanzwe,” nk’uko bihamywa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa “Human Rights Watch.”

Yewe ntawarubara ! Ibidahuye byo ni ibi ! – ni umunyamakuru ucyumiwe- Irebere nawe  video y’uko David LUIZ yatambagiyee ! (yirebere kuri uyu mushumi https://www.youtube.com/watch?v=wgBI4ur519A ) Nguwo arashinjagira mu cyanya cy’ingagi, nguwo ahoza umwana urira, nguwo yizihiwe mu mwambaro wa Arsenal watohejwe n’urume rw’ishyamba! Maze niko guhiga ko agiye gukangurira inshuti ze kuza kugirira ibiruhuko mu Rwanda!

Uko byaba kose amasezerano yo gutera inkunga arsenal, ngo yamamaze ikangurira ba mukerarugendo gusura u Rwanda yanenzwe na benshi, ubwo yari agitangazwa muri Gicurasi 2018; bitabujije ko hari n,abayamaganye ku mugaragaro. Gutera inkunga kw’igihugu cy’u Rwanda ku ikipi nka Arsenal, iri muzikize cyane ku isi, byagaragaye nko kwisumbukuruza no gusesagura umutungo cyane, kubera ibibazo by’ubukene abanyagihugu bigaraguramo. Umusaruro wa ririya yamamaza naryo wakemanzwe na benshi, ko ntaho wahurira n’ibifaranga byasesaguwe kuri Arsenal. None inkuru ibaye impamo, isura mbi y’u Rwanda mu minsi ya none ibihumije ku murari; n’ubwo rwose na mbere bigitangira byagaragaraga ko byari ugusesagura gusa. Bikaba rero bikekwa ko iki gikorwa cyaba cyari kigamije, kugabira iyi kipe ibarirwa mu zikungahaye ku isi ibifaranga, byagakemuye ibibazo byinshi byuzuye mu gihugu; ku mpamvu zo gushimisha Prezida KAGAME ugaragarwaho umurengwe w’inkirabuheri, na cyane ko iyi kipe ariyo yikundira akanayifana. Prezida KAGAME, rero umuherwe (w’inkirabuheri) ajya anagaragara iyo muri za stade mu Bwongereza, yagiye kwirebera imikino isoza amarushanwa iyo kipe iba yabashije gushyikaho; igikorwa nacyo gifatwa nko kurengwa mu byagafashije rubanda igowe, kubera ko urugendo rw’umukuru w’igihugu rugendaho byinshi cyane, tubaze ibigenda ku ndege, abamurindira umutekano, abamugaragira, amacumbi, amafunguro…

Nk’uko umunyamakuru akomeza abiduhamiriza, muri iyi myaka ya vuba, ugusesagura ibifaranga mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ku isi, byakunze kuba ingeso y’ibihugu bikungahaye; mu nyungu gusa zo kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga ko ari ibihangange! Ikidasanzwe ku Rwanda, ni uko byabaye nka birya bya “ngendo y’undi iravuna”; bikaba bitumvikana icyo u Rwanda rwashyaga rwarura, mu gusesagurira miliyoni 30 z’amapawundi akoreshwa mu Bwongereza, asaga 42,400,000,000 (miliyari 42 na miliyoni 400) z’amanyarwanda, kuri imwe mu makipi akungahaye ku isi, mu gihe Abanyarwanda bazahajwe n’ibibazo bitagira ingano, bishingiye ku bukene bukabije bw’igihugu.

Hariho ibintu bibiri rero byatumye iyi nkuru y’isesagura ry’igihugu gikennye, yongera igahabwa urw’amenyo muri ino minsi ! Hitezwe ko amasezerano y’isesagura yakavuguruwe mu gihe cy’Icyi ryimirije imbere; na none kandi, isura mbi y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, mu minsi ya none, ikaba ishishikaje kandi ikurikiranirwa hafi !

Michela WRONG ni umwanditsi akaba n’umunyamakuru wakunze kwandika no gutara inkuru ku Rwanda kuva mu bihe bya Jenoside. Igitabo cye ku butegetsi bw’imyaka 21 bwa Prezida KAGAME, yise :”Do Not Disturb: The story of a political murder and an African regime gone bad” Ugenekereje mu Kinyarwanda, “Turahuze: inkuru ya politiki y’ihotora n’ingoma nyafrika yaranzwe n’ikibi !” Iki gitabo kikaba giteganyijwe kujya ku mugaragaro muri uku kwezi kwa Mata gutaha. Twibukiranye ko “Turahuze/Do not Disturb” umwanditsi yakoresheje mu izina ry’iki gitabo, ari ijambo abatumwe na Prezida KAGAME guhotora Colonel Patrick KAREGEYA utaravugaga rumwe na Leta, bucya ari ku munsi wa mbere w’Ubunani bw’2014 basize bometse ku rugi rw’icyumba cy’ihoteri, bari bahuriyemo muri Afrika y’epfo, mu rwego rwo kuyobya uburari, no kurangaza abakozi ba Hotel, bashoboraga gukenera kujya gukora amasuku mu cyumba, maze bakavumbura hakiri kare amahano yagikorewemo !

U Rwanda rwakomeje kurangwa n’ibikorwa bya kinyamaswa byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu; ariko bitangira kuba akabonabose guhera za 2018. Nk’uko uwo mwanditsi w’ibitabo abivuga, igitugu, ubukene, kwiba amatora n’ayandi mabi menshi akorwa n’ingoma ya Prezida KAGAME ntibikiri inkuru nshya ku uwo ari we wese ku isi, ahubwo inkuru yabaye kimomo ! Ikirusha ibindi kuba amahano, ni ihiga bukware, ishimutwa n’ihotora ry’abatavuga rumwe na Leta, babasanga mu mahanga iyo bahungiye iyo Leta.

Ubu buryo buzwi nk’ “igitugu cyambuka imipaka y’igihugu” niyo ngingo y’ingenzi mu gitabo cya WRONG; aho yerekana uko Leta y’u Rwanda icecekeshereza abatavuga rumwe nayo mu mahanga, yifashishije inzego zayo z’ibanga mu mugendo umwe n’uwa MOSSAD (ya Israyeli) na STASI (y’icyahoze ari u Budage bw’u Burasirazuba). Goverinoma ikorera mu kwaha kwa Prezida KAGAME, wari ukuriye ingabo zafashe igihugu nyuma ya Jenoside, yongeye kwitoza manda ya gatatu mu 2017, yiba amatora kugeza ku gutsindira ku bwiganze bwa 99%! Yiyambitse isura y’ihogoza mu ruhando mpuzamahanga, abifashijwemo na ba Tony BLAIR, Bill CLINTON…; yakunze kandi guhora yandika ku rukuta rwe rwa TWITTER, amagambo y’impaka z’abafana, mu minsi ya nyuma y’umutoza wa Arsenal, Arsene WENGER, aha rero akaba yarabarirwaga mu gice cy’abafana bifuzaga ko uwo mutoza yirukanwa !

“Ntekereza ko muri ibi bihe KAGAME ari kabutindi ,” uko niko WRONG abyivugira ! “Azakomeza abe hariya kugeza apfuye, kubera ko atibonamo abamusimbura, abasangirangendo be bose kuva agera ku butegetsi, abo atishe yarabafunze !”

Ni gute ibyo byaba bidahabanye n’urugendo, rugamije iyamamaza n’ishyigikira, rwa David LUIZ kurinda kugera no mu ngoro y’umukuru w’igihugu, aho bakoranye mu biganza, bagurana impano z’imipira yo kwambara yanditseho amazina ya buri umwe ? Cyangwa se ni gute, amagambo ashimagiza u Rwanda nk’igihugu kirangaje ibindi mu kuvugurura Africa, aboneka ku rubuga rwa internet rw’ikipe ya Arsenal, atayiha isura mbi !

Ikipe ya Arsenal ntishaka kugira icyo itangaza kucyitezwe ku masezerano yenda kurangiza igihe; umuvugizi w’ikipe yabwiye “The Guardian”, ko batajya bavuga ku masezerano y’ubucuruzi bagirana n’abafatanyabikorwa, gusa agaragaza ko ikipe ye yishimiye uko ibintu byagiye bigenda kuva mu 2018 batangira ayo masezerano. Nyamara kuri Arsenal, kutibaza ku bushishozi n’ubushobozi bw’abafatanyabikorwa babo; bibaha isura mbi y’umururumba ! 

Ariko na none ntawarenganya Arsenal, kubera ko bamwe mu bayobozi mu gihugu cy’u Rwanda batahwemye kwigamba ko aya masezerano yagize umusaruro wa 8% kiyongereye ku bukerarugendo mu Rwanda! Twagaya nde tukareka nde ? Ni nde ukwiye igihagararo cya ririya soko ryo kwamamaza kuza gusura igihugu hagati y’u Rwanda (Visit Rwanda) na Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (Fly Emirates) !? Uko niko umupira w’amaguru wimereye mu ruhando mpuzamahanga, ni ishiraniro ry’inyungu n’ubutumwa; bene nk’aha ntiharangwa umucyo !

Kuri Arsenal, ikibazo cyo kuvugurura amasezerano kirasa n’igitomoye ! Kuba abagenzi bava mu Rwanda barakumiriwe mu Bwongereza kubera Covid 19, no kuba ibiro bishinzwe amahanga mu Bwongereza birebana ay’ingwe n’u Rwanda, byahabwa ingufu zifatika mu kwibaza ku kuntu bizagendera ivugurura ry’aya masezerano!