Imiryango 37 irasaba abategetsi ba Commonwealth gusaba u Rwanda iperereza ryigenga ku Urupfu rwa Kizito

Umuhanzi Kizito Mihigo yari mu bakunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo za kiliziya, amahoro, ubumwe, politiki n'urukundo
Umuhanzi, umwanditsi n’umuririmbyi Kizito Mihigo yari mu bakunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo za kiliziya, amahoro, ubumwe, politiki n’urukundo

Imiryango 37 itegamiye kuri leta y’ahatandukanye ku isi yasabye abategetsi b’ibihugu bya Commonwealth gusaba leta y’u Rwanda kwemera ko haba “iperereza ryigenga, kandi ritabogamye” ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Iyi miryango ivuga ko isaba ibi uyu munsi (tariki 08 – 03 – 2021) hizihizwa “Commonwealth Day” kandi abo bategetsi bitegura guhurira i Kigali mu kwezi kwa gatandatu.

Mu kwezi kwa kabiri 2020 urwego rushinzwe iperereza ku byaha (RIB) rwatangaje ko Kizito Mihigo – umwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane mu Rwanda – yapfuye ari muri cachot ya polisi i Kigali.

Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda bagiye batangaza ko leta ishoboye gukora iperereza kuri urwo rupfu, ndetse leta yatangaje ibyarivuyemo.

Ibaruwa y’iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo iyo muri Australia, Bangladesh, Ethiopia, Kenya, Maldives, America n’iyindi, ivuga ko “hari impamvu zo gushidikanya ibyavuzwe” na leta.

Ivuga ko “abatavugarumwe na leta bahunze n’abandi bayinenga, kenshi bagiye bibasirwa”, kandi ko mu myaka ya vuba hari “ababuriwe irengero n’abasanzwe bapfuye mu buryo budasobanutse”.

Iyi miryango inenga ko mbere y’uko haba iperereza, uwari umuvugizi wa RIB “Marie Michelle Umuhoza yabwiye ibinyamakuru ko Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje amashuka”.

Ntiyemera ibyavuzwe na polisi

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri 2020 ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye itangazo ry’ibyavuye mu iperereza, byemeza ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko “…rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.”

Iryo tangazo rikomeza rigira riti; “bityo [ubushinjacyaha] bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.”

Mu kwezi gushize, Delphine Uwituze ukuriye ishyirahamwe Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), uvuga ko ari mu bamugezeho bwa nyuma mbere y’uko apfa, yabwiye BBC ati: 

“Kizito ni umuntu wakundaga ubuzima, kandi si ubwa mbere yari ahuye n’ibibazo, ndabivuga nk’uwamugezeho mu banyuma, si umuntu wari ufite ibitekerezo byo kwiyahura. Sinemera rero ibyo polisi yatangaje ko yiyahuye”.

Mu kwizihiza “Commonwealth Day”, Patricia Scotland umunyamabanga mukuru w’uyu muryango yavuze ko “…ufite ubushake bwo kumenya neza ko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe ku baturage bose muri uyu muryango, kandi amahame ya demokarasi n’ubutegetsi bwubahiriza itegeko bishyirwa imbere”.

Umwamikazi Elizabeth II ukuriye Commonwealth we yavuze ko “…imibanire n’abandi bagize Commonwealth izakomeza kuba ingenzi mu gihe turi gushakisha ejo hazaza heza kandi harambye kuri twese”.