Ese mu Rwanda icyizere kizongera kuva hehe?

Emmelyne MUNANAYIRE 

Yanditswe na Emmelyne Munanayire

Birababaje kubona iwacu mu Rwanda batwigisha ngo umurunga w’iminsi ni umurimo ariko wareba ugasanga kubera ubutegetsi bubi, abantu baba barakoze ndetse bagahirwa barenga bagapfa nk’abandi bose.

Ko batubwiraga se ngo abato tugomba kwihesha ishema, ngo tugomba kubasha kwihangira imirimo tukagera ku ndoto zacu ubu twabishingira hehe? Ubu rero maze igihe kirekire nibaza ariko narumiwe rwose.

Njya numva nihebye iyo nibutse ukuntu twabwirwaga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo: kutibagirwa ibyabaye, inshingano z’uwarokotse Jenocide, kwibuka twihesha agaciro, kwitanga ngo ibyabaye bitazongera ndetse n’ibindi byinshi.

Hari abantu b’Imana batwitangiye baraturera turi imfubyi tukaba tubashimira. Abo batureze baratubwiraga ngo tugomba kwerera Imana imbuto no gukomera tukirinda guhemuka. Ariko nsigaye ndeba nkabona byari nko guca umugani, iyo ubonye uko abayobozi baba bagora abaturage.

Mpereye ku musaza Rujugiro Tribert, umunyemari twavugaga ko yahiriwe, ko yahezwe, wakagombye kubera urugero abashaka kubaho neza bagakunda umurimo nsanga wagirango nawe yaruhiye ubusa. Nawe se umuntu wabayeho ari impunzi agakora, agatunga bigeze hariya ariko yagira ngo agarutse iwabo akaba ariho yamburirwa ndetse hafi kuhasiga ubuzima ubwo bisobanuye iki ? Ubwo se twavugako gukorera mu Rwanda hari icyizere bitanga ?

Na none iyo nsesenguye ibyabaye ku muryango wa Assinapol Rwigara, ariko cyane cyane kuri Diane Rwigara mbura rwose aho nakura icyizere maze nkumva ntabona imibereho yo mu Rwanda rw’ejo.

Diane na we navugako ari urugero rw’urubyiruko kandi ndahamya ko mpereye ku mabyiruka ye yashoboraga kutugeza ku buyobozi butambutse cyane ubwo dufite none.

Hamwe na bagenzi banjye b’urungano twavuganye, tubonako Diane nk’umwana warokotse Jenoside, utabogamye ahubwo wiyemeje kuvugira abaturage bose atavangura ahubwo agamije kurenganura buri wese, yatubera ikitegererezo.

Ariko se ubu ntarimo kubabarira muri gereza nk’umugome? Mu murongo wa Diane dushobora guhera kubyabaye tukiyubaka maze tugatuma ibyabaye bitazongera. Ingero z’abarenganyijwe kandi ni nyinshi.

Ndagirango nsoze mbwira buri munyarwanda ufite umutima mwiza ngo duhitemo gushyigikira icyiza, tuve mu bwoba. Abakuru bibuke ko bagomba guha urugero rwiza abato bakareka kuba ba mpemukendamuke.

Abato nabo bamenye ko ari bo rwanda rw’ejo maze barwanire kwibohora kuko tudakwiye gutegereza gusa kuzahora dusuhukira i mahanga.

Banyarwanda twarashavuye cyane, mureke twitange kugirango twese tuzabeho neza.