Evode Uwizeyimana ashobora gukurwa muri Guverinoma ikitaraganya!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera ashobora kwirukanwa muri Guverinoma cyangwa agasabwa kwegura nyuma yo kwibasira Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba mu nama y’umushyikirano 2016.

Abantu batandukanye bakurikiranira hafi bibera mu butegetsi bw’i Kigali baganiriye na The Rwandan barahamya badashidikanya ko iki gikorwa cya Evode Uwizeyimana cy’agasuzuguro cyababaje benshi ndetse cyasize bumiwe.

Evode Uwizeyimana yahubutse atazi intambara arwana iyo ari yo

Evode Uwizeyimana nk’umuntu winjiye mu butegetsi bwa FPR vuba aha hari byinshi atazi ku bijyanye n’ihangana rya Kiliziya Gaturika na Leta iyobowe na FPR.

N’ubwo Evode yize amategeko tukaba tutanashidikanya ko azi no kuyasobanura ariko ntabwo twananirwa kugaya imivugire yamuranze igihe cyose aho akunze kugaragaza agasuzuguro, ikinyabupfura gike, amagambo atameshe n’izindi mvugo zikarishye.

Intambara Kiliziya irimo na FPR ni intambara igamije gutera ubwoba Kiliziya byaba na ngombwa bikayishobokera ikayigira akarima kayo. Iyo ntambara ntabwo ari intambara yeruye ni intambara ikoreshwamo ubwenge n’amayeri menshi atandukanye kandi ikerura ku bibazo bimwe na bimwe gusa nka Genocide. Icyo Evode atasobanukiwe ni uko FPR ihanganye na Kiliziya idahanganye na Musenyeri Nzakamwita nk’umuntu, ikindi ni uko mu byo FPR ikora byose byaba no kwica abihaye Imana n’ibindi ntabwo ibishyiramo agasuzuguro kandi biba binateguwe neza.

Evode yumvise abandi basaba Kiliziya Gusaba imbabazi nawe aba abyijugunyemo n’agasuzuguro kenshi kandi mu kibazo cyari gitangiwe na Musenyeri nzakamwita nta makimbirane Leta na Kiliziya bigifitanyeho byari umuganda yatangaga nk’umuntu mukuru w’inararibonye wubashywe kandi wari ubabajwe n’ibibazo biri mu ngo n’imiryango y’abanyarwanda bigira ingaruka ku buzima bw’igihugu.

Musenyeri Nzakamwita ni muntu ki?

Musenyeri Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba avuka mu cyahoze ari Komini ya Kiyombe ni umuntu wubashye cyane n’abantu bose baba ari abahutu n’abatutsi kubera uburyo yitwara, yitwaye ndetse n’imibanire yagiye agirana n’abantu mu bihe bitandukanye. Hari n’amakuru avuga ko Musenyeri Nzakamwita yabujije bamwe mu bantu bo mu muryango we kwishora mu bikorwa by’urugomo bagamije ngo kwihorera FPR ikimara gufata ubutegetsi.

Aho Musenyeri Nzakamwita yabaye n’aho yakoze hose ari abo yakoranye nabo, ari abana yareze mu mashuri yagiye abamo umuyobozi nk’amaseminari ndetse n’abakristu ni umuntu benshi babona Evode atari akwiye kogeraho uburimiro yitwaje ibibazo Leta y’u Rwanda ifitanye na Kiliziya.

Icyo Evode wenda atamenye ni uko uburyo yasuzuguye Musenyeri Nzakamwita na Perezida Kagame ubwe atabitinyuka kubera uburyo azi Musenyeri Nzakamwita kuva kera. Ku batabizi nabamenyesha ko Nyina wa Perezida Kagame ari we Asteriya Bisinda avuka mu gace kamwe na Musenyeri Nzakamwita n’ubwo ntahamya neza niba hari amasano bafitanye ya hafi icyo navuga ni uko baziranye kuva kera ndetse basuranaga.

Evode rero guhaguruka agahubuka agatuka inshuti ya hafi y’umuryango wa Perezida Kagame, agatuka umuntu wubashye n’abanyarwanda benshi batandukanye kugeza no mu bari mu buhungiro mu mahanga ni ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Evode cyane cyane ko yabikoreye mu ruhame.

Byibura iyo Evode atinyuka undi Musenyeri utari umututsi, utari hafi y’umuryango wa Perezida Kagame ndetse wenda akamwibasira yamushumurijwe nk’uko FPR isanzwe ibigenza byari kumvikana ariko aha ho yarengereye.

Hashobora gukurikiraho iki?

Abashoboye kureba amashusho yafashwe nk’uko agaragara ku mushumi twashyize kuri iyi nyandiko ahagana haruguru, abandi bayobozi bari hafi ya Evode bari bumiwe, ku buryo nka Ministre w’ubuzima Diane Gashumba we yari yabuze aho akwirwa akagerageza gusa n’ushaka kugira icyo abwira Evode nko ntarengere ariko bikaba iby’ubusa.

Byabaye ngombwa Perezida wa Sena, Bernard Makuza ahagoboka akagerageza gukomakoma ngo arebe ko yasana ibyo Evode yari amaze kwangiza. Ndetse byagaragajwe n’amashyi menshi Makuza yahawe n’abari mu cyumba cy’inama.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko hari benshi mu bayobozi bamaze gusaba Evode Uwizeyimana gusaba imbabazi Perezida Kagame kuko yasebeje Leta ndetse akanazisaba Musenyeri Nzakamwita ku giti cye. Ariko hari amajwi menshi ahamya ko Evode ashobora guhita yirukanwa muri Guverinoma.

Marc Matabaro