Evode Uwizeyimana ati:amashyaka ya politiki ni gari ya moshi y’akajagari

    Nyuma y’inyandiko yashizwe ahagaragara na Bwana Patrick Ndengera avuga uko yasanze mu Rwanda hameze, mugenzi we Evode Uwizeyimana babaye mu ishyaka RDI Rwanda Rwiza, bakariviramo rimwe ndetse bakanitabira inama y’umushyikirano i Kigali bari kumwe akoresheje urubuga rwa facebook yagize icyo avuga kuri gahunda ya Bwana Ndengera twavuga ko ngo ishyize imbere icyo yise groupe de réflixion.

    Evode Uwizeyimana yagize ati: “Allo Patrick, sorry maze igihe mpugiye mu turimo twinshi ariko inyandiko yawe nanjye narayisomye kandi irimo ibitekerezo byiza bikwiye no gushyigikirwa n’ababyemera cyane cyane ko uvugamo uko igihugu wagisanze nuko wakibonye. Naho kuba hari abatabyibonamo nabo ni uburenganzira bwabo. Naho abita abantu abagambanyi wajya kureba ugasanga uwo uvuga ko wagiye mu Rwanda kumugambanira ntunamuzi ndetse n’ibyamuzanye mu mahanga ntabyo uzi, bene uwo kandi nawe akavuga ko ashaka kuyobora igihugu wibaza niba bene abo bantu nabo ubwabo bazi icyo bashaka bikagushobera. Umuntu wese uri mu mahanga yahagiye kubera impamvu ze ku giti cye kuko à ma connaissance n’abitwa ko basabye ubuhungiro les demandes étaient individuelles et non prima facie. Icyo kigare rero gishaka gukurura abantu muri gari ya moshi z’akajagari ngo ni amashyaka asigaye anganya umubare na za boutiques z’ubunyobwa na bene zo batazi iyo bazijyana jye simbona ishingiro ryacyo. Kuki umuntu yajya iwabo akagomba kwisobanura asa nusaba uruhushya abantu atanazi atazi nicyabajyanye mu mahanga. Umuntu ubonye impamvu zamujyanye mu mahanga zitakiriho akitahira cg akajya kwisurira igihugu cye cyangwa kugikorera nta muntu numwe agomba ibisobanuro. Abizihirwa no kurindagira ntawe bakwiye gusukaho ubumara kuko nta masezerano mufitanye nabo ubwo niba bayafite bazerekane zimwe mu ngingo ziyagize utubahirije. Ese bamwe bafite Radiyo yitwa Itahuka bo barashaka gutahura abantu babajyana hehe? u Rwanda bashaka kubatahukanamo ni uruhe? Urwo batayobora si u Rwanda se? Courage mon frère.”

    Mu bundi butumwa Evode Uwiringiyimana yarongeye ati: “Dore rero aho ikibazo kiri namaze kuhabona kandi igisubizo nacyo kirahari. Niba hari abantu mwahisemo kuba indeberezi aho kuba des acteurs mugakurikira Ndengera avec son etiquette de personnalité politique, iyo virage a 180 degre yakase namwe nimuyikate abakatane mumukurikire kuko mwahisemo gukurikira gusa aho kuba des acteurs. Nta nukundi byagenda kuko Ndengera biragaragara ko afite ubushobozi bwo kujyana gari ya moshi ye mu ruhande rwiza rw’amateka. Muragirango se bigende bite? Za experience icyo zitwereka nuko guhindura umurongo wa politiki ari ibintu bikorwa kwisi yose. Niko ko utuye aha muri Quebec Francois Legault uyobora CAQ ubu akaba ahanganye na Pauline Malois, Premiere Ministre du Quebec, ntabwo uziko yavuye muri Parti Quebecois? ubundi se uwababeshye ko politiki ari umurongo ugororotse ninde? Murashaka se agume inyuma y’inkorabusa kubera iki igihe yahataye ntigihagije? Murashaka ko aguma inyuma y’abo ubaza projet de société, le cas echeant, programme politique yabo, bakarya iminwa ngo urabona ariko RPF yishe Habyarimana na Sendashonga nta ni bimenyetso babitangira? Abandi ngo RPF yafunze Ingabire na Mushayidi,.. Aba ko bafunzwe ejobundi abamaze imyaka 20 programme yabo yari iyihe mbere ya 2010? Abandi nabo ngo ikibazo ni Kagame…Eeeh niba ikibazo ari Kagame muri 1959 ikibazo cyari nde? Ntiyari afite imyaka 2? Muri 73. Habyarimana yica Kayibanda na leta ye yose ikibazo cyari nde? Nabwo cyari Kagame?Ntiyari afite imyaka 16 ari impunzi? Abarindiriye ko aba Generali akaza kubarasa akagomba gutaha ku muheto baramuhejeje ishyanga ni bande? Sibo bagiye gushaka amasambu muri Gabon ngo impunzi nizijye gutuzwayo u Rwanda ruruzuye? Kuki murengera amafuti ngo murakora politiki? Kwanga Kagame si programme politiki ndabarahiye! Uziko umuntu abihorera mukiharira urubuga! Abantu bayoboye igihugu imyaka 30, PhD yabo ikaba genocide barashaka ubutegetsi ngo babumaze iki? Ngo bongere bamare abantu? Jye nta gihe ntababwiye ko politiki yo muri ibi bihe ikorwa n’ubwonko! Abakibeshya ko ikorwa n’umuhoro baratakaye!! “

    Umusomyi wa The Rwandan