Igihuha ku rupfu rwa Kagame: Ibyishimo ku bakongomani ubwoba mu banyarwanda.

Kuva kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2014, ibihuha ku rupfu rwa Perezida Kagame byakwiriye ku rubuga rwa Twitter, ariko abayobozi b’u Rwanda bihutiye kubeshyuza ayo makuru ariko ntabwo byabujije abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane i Goma, kwisuka mu mihanda bishimira urwo rupfu.

Ayo makuru bivugwa ko yagaragaye bwa mbere kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2014 ahagana mu ma saa munani, yahise akurikirwa n’ayandi nayo ku rubuga rwa twitter nka nyuma y’isaha avuga ko koko Kagame yapfuye ko abantu be ba hafi bamaze kubyemeza.

Ibyo bihuha byahise bikwira hose mu gihe abanyarwanda benshi babyakiranye ubwoba bwinshi n’impungenge bibaza ibigiye gukurikira ariko banagerageza gushakisha ngo bamenye niba ari ukuri, mu burasirazuba bwa Congo ho abaturage bisutse mu mihanda cyane cyane mu mujyi wa Goma bishimira urwo rupfu rutunguranye, byabaye ngombwa ko polisi yitabazwa kugira ngo ibyo byishimo bitarengera bikavamo urugomo.

I Kigali ubuzima bwakomezaga nk’aho ntacyabaye, abenshi ntabwo ayo makuru yari yabagezeho ariko abari bayazi bo ntabwo babitinzeho kuko nta bimenyetso babonaga bijyanye n’urwo rupfu. Ariko ibiro bya Perezida Kagame byo byahise bihakana ayo makuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Mutarama 2014 ahagana mu ma saa sita ndetse hagaragazwa amafoto ya Perezida Kagame yakira abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wharton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuntu utuye i Kigali waganiriye na The Rwandan yagize ati: “Dusanzwe tubona abasirikare ahantu hose ntacyabaye, mubona Kagame yapfa ntihagire ikiba ntitubone abasirikare buzuye imihanda? Kuba imirimo yakomeje ntitubone ibikorwa bidasanzwe by’abasirikare byahise bitwereka ko ari muzima”

Undi we uri mu mahanga ukurikiranira hafi ibijyanye na Leta y’u Rwanda yagize ati: “Kagame apfuye buri wese yabyibwira kuko abasirikare bakwizwa hose, za telefone na interneti zahagarara gukora, ndetse n’abayobozi benshi bajya kwihisha muri za ambasade cyangwa ahandi kuko hashobora gukurikiraho intambara y’ubutegetsi idasanzwe. Abari mu gatsiko bashaka guhita bimika Nyiramongi cyangwa Cyomoro naho abandi bari basanzwe baracecetse kubera ubwoba bwa Kagame bahaguruka bakabyanga, intambara ikomeye yaba hagati y’abari mu butegetsi. Igishobora kubaho n’imirwano hagati y’amashyigikiye agatsiko kaba gasizwe na Kagame n’abatagashaka ibyo byatuma hari abanyarwanda benshi bari barabuze imbarutso yo kwivumbagatanya guhaguruka. Hashobora kuba ubwicanyi bukabije bushingiye kuri politiki, inzagano, inzika, ubusahuzi, kwihorera, gusubiranamo kw’amoko n’ibindi… Ariko na none hari ubwo ntacyaba mu gihe abakuru b’ingabo bakwemera gushyigikira Cyomoro na Nyina cyangwa bagashaka uwo bashyiraho wundi bumvikanyeho aha ariko twaba twirengagije inshuti za ba Kayumba na Karegeya n’abandi icyo zakora. Ntawabura kuvuga ko amahanga nayo ashobora kubyivangamo ngo ashyireho abazakorera inyungu zabo”

Iki gihuha mu gihe abakongomani bacyakiranye ibyishimo, abanyarwanda cyane cyane ababa mu mahanga bo bihutiye kugenzura ayo makuru koko ko afite ishingiro ariko bafite impungenge n’ubwoba bw’ibishobora kuba.

Kagame abanyarwanda benshi bamuvumira ku gahera ariko abenshi na none urupfu rwe rubatera ubwoba kubera gutinya ibyakurikira. Ikigaragara ariko reka nanjye mvuge nka Mushikiwabo n’uko urupfu rwa Kagame nta mpuhwe rwatera abantu benshi mu Rwanda, mu karere no mu isi yose abamuririra baba mbarwa! Hari na benshi bababazwa n’urupfu rwe bitewe n’uko yaba agiye atabajijwe ibyo yakoze n’inkiko.

Igisigaye ni ukwibaza aho icyo gihuha cyavuye, uwagitangaje n’inyungu yari akurikiye.

1604952_10201104009300103_292915513_n
abatuye i Goma bishimira urupfu rwa Kagame

1524757_10203598867239129_1508263012_n

1524797_10201104009020096_1422428764_n

Marc Matabaro

The Rwandan