FPR-INKOTANYI yananiwe gushyiraho Leta igendera ku mategeko n’imiyoborere myiza

Mu myaka 28 imaze ku butegetsi, FPR-INKOTANYI yananiwe gushyiraho Leta igendera ku mategeko n’imiyoborere myiza, yubahiriza itandukana n’iyuzuzanya ry’inzego z’ubutegetsi.

 Kuva u Rwanda rwabaho, rwayobowe n’ingoma z’ubutegetsi bw’igitugu. Haba mu gihe cy’ingoma ya Cyami, iya Gikolonize n’iya Repubulika, Abanyarwanda bakomeje kwicwa no kuvutswa uburenganzira bwabo. Impinduramatwara zo muri 1959, 1973 no muri 1994 ntabwo zakemuye iki kibazo ahubwo zisasiye Abanyarwanda batagira ingano abandi barameneshwa. Ubutegetsi bukomoka kuri izi mpinduramatwara ntibwashoboye guhumuriza Abanyarwanda, ahubwo bwakomeje kubategekesha igitugu kivanze n’iterabwoba, politiki y’umususu no kubiba amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Abatwa bo basa n’abibagiranye.

Ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi cyakunze kwifashishwa kugira ngo agatsiko kari ku butegetsi kabugumeho hakoreshejwe inzira zose zirimo no gutsemba abo mu bundi bwoko cyangwa mu bwoko bw’ako gatsiko ariko batavuga rumwe na ko. Ibi byakajije umurego mu gihe cy’amahano y’itsembabwoko n’itsembatsemba yatangiranye n’intambara y’Ukwakira 1990, agakaza umurego muri 1994, ndetse agakomereza mu gihugu gituranyi cya Kongo kuva mu myaka ya 1996-1998. Muri aya mahano, nta muryango nyarwanda n’umwe utarapfushije kuko utarabuze umwana, umubyeyi cyangwa umuvandimwe, wabuze inshuti cyangwa abaturanyi.

Umuyobozi ubereye u Rwanda ni uzashishikazwa no gukemura burundu ikibazo cy’amacakubiri hagati y’Abanyarwanda, agamije mbere na mbere guhumuriza Abanyarwanda bose atavanguye kugira ngo bicarane basase inzobe, baganire nta guca iruhande ku bibazo byose byabateye isubiranamo kandi bafate ingamba zo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ukwishyira ukizana, ubutabera, ukuri n’umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi.

TWIZERIMANA Dalila

FPR-Inkotanyi imaze imyaka 28 ku butegetsi mu Rwanda ariko kugeza ubu yananiwe gushyiraho Leta yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi igamije guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku itandukana n’iyuzuzanya ry’inzego z’ubutegetsi, kurinda ubusugire bw’abantu n’imitungo hashyirwaho inzego z’ubuyobozi ziboneye buri Munyarwanda n’ubutabera bwigenga kandi bukorera rubanda.

Mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, biragaragara ko ubutabera butabaho, bwamizwe n’ubutegetsi nyubahirizategeko na bwo bwihariwe n’umuntu umwe rukumbi, Perezida Paul Kagame. Ibi byatumye ubutabera buhinduka igikoresho cyo kunyonga ukuri, kwikiza no kumvisha abanze kumukomera amashyi.

Ubutegetsi nshingamategeko nabwo ntabubaho. Hari agatsiko kashyizweho n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu nyungu zaryo bwite, gashyiraho amategeko akarengera mu bibi gakorera Abanyarwanda, bikitwa ko abaturage bahagarariwe n’intumwa bitoreye kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa. Birakwiye ko Abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwabo bwo kwitorera mu buryo butaziguye ababahagararira mu Nteko ishinga amategeko aho gukomeza gufatwa nk’impumyi.

Ubutegetsi nyubahirizategeko bwihariwe na Perezida wa Repubulika wenyine kandi na we atubahiriza na gato amategeko yasinye. Ibi byatumye yimika politiki ya gashozantambara mu bihugu bituranyi aho kubana neza n’ibihugu bituranyi, cyane cyane Leta ya Kongo-Kinshasa.

Nta Munyarwanda ukunda igihugu washyigikira intambara z’urudaca igihugu cyacu kimazemo imyaka isaga mirongo itatu. Izi ntambara zarushijeho gushyamiranya Abanyarwanda ubwabo, Abanyarwanda n’Abakongomani none zirasatira n’Abarundi. Izi ntambara kandi uretse kuba zimena amaraso y’inzirakarengane zitikiriramo umutungo w’igihugu utagira ingano wagombye kuzamura Abanyarwanda bugarijwe n’ubukene. Ntabwo igihugu cyacu cyatera imbere, ngo abagituye bahumurizwe mu gihe gihora gipfusha abana bacyo mu ntambara zitari ngombwa, zidafite impamvu kandi zitarengera inyungu rusange z’Abanyarwanda.

Nongeye gushimangira ko nta muryango nyarwanda utarakozwe mu nda n’amateka y’igihugu cyacu yaranzwe n’amahano ndengakamere arimo intambara, itsembabwoko n’itsembatsemba, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ningombwa ko habaho ibiganiro byaguye bizahuza Abanyarwanda b’ingeri zose, kugira ngo dusase inzobe ku mateka yacu. Bityo ukuri ku mahano yokamye u Rwanda kujye ahagaragara ikinyoma gikubitirwe ahashashe, ukuri n’ubutabere bihabwe intebe, imibanire myiza mu banyarwanda isakare, twomore ibikomere biri mu mitima ya bo, twimike urukundo, ubworoherane n’imbabazi

Politiki yo kwihimuranaho no kwitana bamwana ituma igihugu cyacu gihora muri gatebegatoki ishingiye ku kuba uwatsinze, akenshi abanje kumena amaraso, atihanganira na rimwe gusangira ubutegetsi n’abo atsinze, ahubwo agashishikarira kubagaraguza agati no kubica urubozo, iyi politiki ikwiye gucika burundu mu Rwanda, tugaharanira ubwiyunge nyakuri hagati y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bagize igihugu cyacu. Tukarwanya twivuye inyuma ikoreshwa ry’ubucamanza mu nyungu za politiki, ifungwa ry’urudaca ridakurikije amategeko, kwivanga mu murimo w’ubucamanza kw’inzego nyubahirizategeko n’iz’ishyaka riri ku butegetsi.

Yanditswe na TWIZERIMANA Dalila ku wa 11/12/2022