FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza

Ikiganiro mucuti wanjye Ismail Mbonigaba aherutse kugirana muri iki cyumweru na Gaspard Musabyimana, wa radiyo y’ishyaka FDU-Inkingi, cyatumye ntekereza byinshi ku itangazamakuru risigaye rikorera mu Rwanda, muri iki gihe. Muri icyo kiganiro Mbonigaba yerekanye ishusho nya yo y’iryo tangazamakuru, rikorera ku bwoba, rikorera Leta y’«igisuti», riyoboka Leta «yica», «ritinya Kagame byasaze», ryibasira uwo ari we wese ushatse kubogamira ku ruhande rutari urwa Leta ya FPR, n’iyo na we yaba akora uwo mwuga w’itangazamakuru.

Icyo Ismail Mbonigaba ashobora kuba yaribagiwe gusobanurira Musabyimana ni uko amahame agenga umwuga w’itangazamakuru «Ethique et déonthologie professionnelle», abuza umunyamakuru uwo ari we wese gupinga mugenzi we, abinyujije mu nyandiko. Ibi ntibivuze ko «débats contradictoires» zishingiye k’ukungurana ibitekerezo, hagati y’abanyamakuru, zibujijwe, ariko ibimeze nko kwibasirana hagati yabo, binyuze mu nyandiko, cyangwa mu mashusho, aya mahame abyamaganira kure. Ni ku kibazo cyari gishingiye k’uwahoze ari umuyobozi w’inzu y’abanyamakuru, madamu Yvonne Uwanyiligira, ubwo yibasirwaga na mugenzi we Marie-Immaculée Ingabire, bikaza kumuviramo no guhungira mu gihugu cy’Ububiligi.

Iyi nkuru ntabwo iri bwibande kuri iri hangana hagati y’abanyamakuru bakorera ingoma ya FPR n’abatayiyumva mo, ahubwo iribanda k’ukurebera hamwe uburyo abanyamakuru bayobotse ingoma ya FPR bashobora kugwa mu mutego nk’uwo bagenzi babo, bari barayobotse iya MRND, baguyemo.

Ku wa 03 ukuboza 2015, abanyamakuru hafi ya bose bakorera mu Rwanda, basabwe n’ubutegetsi bwa FPR kwitabira amahugurwa y’iyozabwonko, yari yabereye ahitwa Nkumba, amahugurwa yari yateguwe n’Itorero ry’igihugu, ubu riyobowe na Boniface Rucagu. Abanyamakuru bacye bashatse kwanga kuyitabira, ariko biba iby’ubusa, bayajya mo, kuko byasaga n’itegeko ryari ryaturutse mu bushorishori bw’ingoma.

Ikigaragaza ko icyari kigamijwe muri ayo mahugurwa byari iyozabwonko, ni uko aba banyamakuru bakigera Nkumba, bose bahise bambikwa imyenda ya gisirikare. Icyo batahawe ni twa dukote twitwa «gillets» mu gifaransa, tutamenwa n’amasasu, duhabwa abanyamakuru bajya gutara amakuru mu turere tubera mo imirwano. Uku kwambara imyenda ya gisirikare ku munyamakuru ubwabyo bibangamiye umwuga bakora, kuko iyo ubitegereje ku ifoto, ubabona mo abarwanyi, barwanira ingoma, aho kubabona mo abanyamwuga barwanisha amakaramu y’ibitekerezo. Bikaba bivuze ko ubutegetsi bwa FPR burimo kubategura kuzaba abarwanyi b’ejo, igihe wenda hazagira ubutera, nk’uko byagenze mu mwaka w’1994, ubwo abanyamakuru bamwe na bamwe bambitswe imyambaro ya gisirikare n’intwaro, bikaza kubavira mo akaga, nyuma y’uko ubutegetsi bwa MRND, barwaniraga, butsinzwe uruhenu.

Reka ngaruke ku mutwe w’iyi nkuru : n’ubwo ntacyo bupfana, ikigaragaza ko ubutegetsi bwa FPR ntaho butandukaniye cyane n’ubwa MRND, ni uko ibivugirwa cyangwa bikorerwa mu mahugurwa y’itorero ry’igihugu, ntaho bitandukaniye cyane n’ibyitwaga «animation» ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaratoje rubanda, kuva ku muturage utazi gusoma no kwandika, kugeza ku mukozi wa Leta, n’uwo mu bigo byigenga. Muri izi nzego zose utaritabiraga «animation» yarebwaga ikijisho n’abayobozi ba MRND, aho abatarabaga «intwari» bitwaga «ibigwari», nk’uko aya mazina agenwa n’isibo y’intore za FPR muri iki gihe.

Ku bwa Habyarimana wasangaga ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga birwanira kwesa imihigo muri «animation», ndetse ugasanga imbaraga zakagombye gushyirwa mu kunoza imikorere yabyo, zikusanyirizwa cyane muri iyo «animation», mu by’ukuri yari igamije kwamamaza ishyaka rya MRND no kubyinira Habyarimana wari urikuriye, nk’uko bimeze ubu mu ishyaka rya FPR na Kagame waryo.

Uko intore za FPR zigabanya mu matsinda abitabira amahugurwa y’itorero ry’igihugu  (itsinda ryo kwihesha agaciro, urugerero, ubunyarwanda, indashyikirwa, n’icyerekezo), ni na ko byagendaga muri «animation» yo kwa Habyarimana, uretse ko ho nta mazina y’imihigo yabaga mo. Habagaho ushinzwe kuyobora ibyitwaga «groupe choc», uyu akagena abazi kwitakuma, bakitwa «intwari», abatazi kumanikira amaboko Habyarimana n’ishyaka rye, bakitwa «ibigwari», ndetse bakabona «cote» mbi, yagenderwagaho cyane mu butegetsi bw’icyo gihe. Ibi ntibyakorwaga mu basiviri gusa, ahubwo ni na ko byari bimeze mu bigo bya gisirikari, nk’uko bimeze ubu mu gisirikare cya Kagame.

Imyiteguro y’intambara n’abazayirwana

N’ubwo navuze ko izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana, hari aho zitandukaniye ho gato : muri gahunda ya «animation» yo ku bwa Habyarimana, icyari kigamijwe byari ugucengeza mu banyarwanda ishyaka rya MRND no gushyigikira perezida wayo ngo azagwe ku butegetsi. Ibikorwa na FPR ubu, byo ni ibitegura intambara n’abazayirwana.

Ibyo itorero rya Rucagu ryita abayobozi b’isibo, ni nk’abayobozi ba za «bataillons». Aba bagizwe n’abitwa abayobozi b’iburyo n’ab’ibumoso, abo bakaba bashinzwe kwitegereza neza intore z’«ibigwari» n’izishobora kumasha neza, haramutse habonetse abo zahangana na bo mu imasha. Ishusho ry’iyi ntambara itegurwa mu Rwanda ni amazina yitwa abagize amatsinda muri ayo mahugurwa : abashingwangerero, indangamirwa, isonga, impamyabigwi, ni amazina mu by’ukuri akunze gukoreshwa mu mihigo y’imitwe y’abarwanyi.

Nk’iyi nyito y’«impamyabigwi», itorero rya Rucagu riyisobanura neza ko ntaho ihuriye n’ibigwi by’aho umuntu yakoze (CV), ko ahubwo ari icyo uwo muntu yakoze kikagirira abandi akamaro n’igihugu. Mu gihe iyo mihigo yose itsinze, ikusanyirizwa hamwe, ikitwa «urumenesha». Ibi mu by’ukuri birerekana gahunda ya FPR uko isanzwe iteye : nko guhabwa amapeti ya gisirikare ntibisaba amashuri umuntu yize, ahubwo bisaba umubare w’abo yishe, abarashe ku ntego.

Naho inyito y’«urumenesha», ni ukumenesha nyine umwanzi aho yaturuka hose. Nta gushidikanya rero ku cyo itorero ry’igihugu rigamije ; ni intambara, intambara izarwanwa n’igihugu cyose, hatavuye mo n’umwe, ndetse n’abanyamakuru. Aho iri yozabwonko ryombi ritandukaniye, «animation» ya MRND n’intore za Rucagu/FPR, ni uko ku bwa Habyarimana twabyinaga gusa nta kindi tuzi kigamijwe, kigaragara, nk’uko abayobozi ba FPR bagiye bafata amajambo, bagaragazaga ikigamijwe muri ayo mahugurwa : «nta we ukwiye gutatira igihango ngo anyuranye n’icyerekezo Abanyarwanda basangiye». «Kagame aho yigaga, yumvise urugamba rukomeye, asiga byose, agaruka gutabara igihugu atakuriyemo».

Muri iryo kinamico ry’amahugurwa, James Kabarebe we yasobanuye neza ikigamijwe, ubwo yagiraga, ati : «kuba benshi mu Banyarwanda bumva ko igihugu ntacyo kibabwiye, biva ku mateka y’ubuhunzi, ivangura n’ibindi bituma abantu bihandagaza, ntibahe agaciro umutekano w’umuntu ku giti cye (physical security), w’intekerezo (mental security), n’uw’igihugu, kandi ari ibintu buri munyarwanda wese n’umunyamakuru adakwiye gukinisha». Na none, ati : «ivangura ryakoreshejwe mu gucamo ibice Abanyarwanda, abantu batitonze ryakongera rikagaruka (…), kandi abarizanye ntaho bagiye».

Aya magambo ya gashozantambara ashimangirwa n’imyitozo ya gisirikare abanyamakuru bategetswe gukora muri ayo mahugurwa, nko «kwiruka mu rukerera, kwambuka uruzi, inzira y’inzitane, kurandata utabona, no gusigasira igisenge».
Ak’abanyamakuru ntikabura

Nubwo muri ayo mahugurwa abanyamakuru bogejwe ubwonko ku buryo bugaragara, ntibyababujije kunenga amagambo amwe n’amwe yabacaga mu matwi, amagambo asa n’aho yabangamiraga ubwigenge bwabo. «Ibinyamakuru byandika byabaye umuyoboro wo gukwirakwiza ibitekerezo bihakana, bikanapfobya Jenoside. Mwene ibyo binyamakuru ni ukubihagurukira nk’uko twahagurukiye BBC, ikaba itacyumvikanira mu gihugu».

Iyi mvugo ya Tom Ndahiro abanyamakuru bayifashe nko gutandukira cyangwa kwikoma bagenzi babo bandika ibidahuje n’ibyo ubutegetsi bwifuza. Babaye nk’abibuka ya mahame abagenga, akagenga n’umwuga wabo, amahame yo kutikoma no gupinga mu ruhame ibyanditswe n’abandi banyamakuru. Nyamara Ndahiro, mu kuvuga ibyo, ntabwo byari ugutandukira, ahubwo ni rya yozabwonko yashakaga gushyira mu bikorwa, by’uko abanyamakuru bakorera mu Rwanda bagomba gukorera mu kwaha kw’ubutegetsi, ko nta n’umwe ugomba gutandukira umurongo ubutegetsi bwa FPR bushaka.

Ibyo ari byo byose umunyamakuru ni ijisho rya rubanda, ntabwo ari ijisho ry’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose. Niba abanyamakuru bakorera mu Rwanda muri iki gihe biyemeje gukorera mu kwaha kw’ubutegetsi, kugeza ubwo bunabambika ibirangantego by’ishyaka byabwo bakemera, imyenda ya gisirikare n’ibigendana na yo, bakemera gukora imyitozo y’intambara zigamije kurwanira ubwo butegetsi kugirango burambe, ibi bisobanuye ko nta somo bakuye kuri bagenzi babo bababanjirije, bahirimanye n’ubutegetsi uburiho ubu bwasimbuye. Agapfa kaburiwe ni impongo !

Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza,

Sweden.