France-Uganda: Macron yiyemeje kunoza ubucuruzi n’ishoramari.

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ubufaransa na Uganda ni ibihugu byari bisanzwe bitavugwa cyane mu rwego rwa dipolomasi, ubucuruzi n’ishoramari.  Muri ino minsi Emmanuel Macron Perezida w’Ubufarabsa akaba yariyemeje guteza imbere umubano w’igihugu cye n’ibihugu by’Afrika ariko cyane cyene Afrika yo hagati n’iy’ibirasirazuba. Ubu igihugu cya Uganda akaba aricyo kiri ku isonga. 

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru cyo muri Uganda “Chimpreports“, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahaye ikaze icyemezo  cya Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa cyo kohereza intumwa z’ubucuruzi n’ishoramari muri Uganda nk’uburyo bwiza bwo kunoza imibanire y’ibihugu byombi. 

Ku itariki ya 26 Ukwakira 2021, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yakiriye itsinda ry’Ubufaransa riyobowe na Minisitiri Frank Riester w’Ubucuruzi bwo hanze no kuzahura ubukungu waje ayoboye itsinda rigizwe n’intumwa 12 rihagarariye ibigo bito, ibiciriritse ndetse n’ibinini zagaragaje ko zifusa gushora imari mu bucuruzi, ishoramari, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’ubuvuzi mu gihugu cya Uganda. Iyo nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi kandi yitabiriwe na Ambasaderi w’Ubufaransa muri Uganda Bwana Jules Armand Aniambossou, Minisitiri w’Ingabo wa Uganda Bamukangaki Ssempijja, Minisitiri w’Ubuzima Jane Aceng, n’abandi banyacyubahiro batandukanye ba Uganda. 

Museveni yagize ati: “Nishimiye ko Perezida Macron yohereje itsinda ry’abashoramari muri Uganda. Ubu ni uburyo bwiza bwo kunoza imibanire y’ibihugu byombi. Uganda ifite ubutaka, imitungo kamere n’abakozi. Icyo dukeneye ku banyaburayi ni imari no guhanga imirimo. Ubu Uganda ifite hafi inganda 5,000 zikora neza. Dufite intumbero yo kugeza igihugu cyacu ku bukire kandi gukira bivuga kwinjiza amafaranga, guhanga imirimo ndetse no kwihaza mu bicuruzwa na serivisi“. Perezida Museveni yongeyeho ko ibyo bijyana no gushaka amasoko kuko abaturage bangana na miliyoni 41 ba Uganda ataribo bonyine gusa bazakoresha ibyo bicuruzwa ahubwo ko hari miliyoni 200 muri Afrika y’iburasirazuba na miliyari 1.4 muri Afrika yose.

Perezida Museveni yashimangiye ko icyo igihugu cye kigamije ari uguhangira imirimo Abanyayuganda ngo bitume abaturage b’icyo gihugu bagira ubushobozi buhagije bwo kwibeshaho. Bityo yishimiye ko hari byinshi ibihugu byombi byakorana harimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi, ibikorwa-remezo, imirasire y’izuba n’ingufu ziva ku mazi. 

Minisitiri Frank Riester yaboneyeho umwanya wo kwifatanya na Perezida Museveni ndetse n’abanyayuganda bose mu kababaro kubera ibisasu byatewe Komamboga muri Kampala anavuga ko igihugu cye kiteguye gufasha Uganda mu kurwanya iterabwoba. Yerekanye ko bafite ubushake bwo kubaka ubushobozi bw’ibigo byo muri Uganda kugirango bijye byohereza hanze ibicuruzwa na serivisi.

Minisitiri Frank Riester yavuze ko Perezida Macron yifuza ubufatanye mu ishoramari na Uganda anongeraho ko isosiyete ya peteroli “Total” yiyemeje kuba umufatanyabikorwa mu bukungu. Minisitiri Frank Riester ati: “Ni ngombwa ko Abanyayuganda bagezweho n’ingaruka z’umushinga wa peteroli bitabwaho na Leta ndetse na Total”. 

Minisitiri Frank Riester yashimiye Perezida Museveni ku cyemezo Uganda yafashe cyo kugura indege ebyiri za “Airbus” anahishura ko Ubufaransa bwiteguye gukorana na Uganda muri byinshi birimo gukora ubwuka ukenerwa mu buvuzi ‘oxygen’, kuvura indwara ya kanseri, gutunganya ibikomoka ku buhinzi no gukwirakwiza umuyoboro wa interineti uzwi nka “fiber optic” mu mijyi wa Kampala. Yaboneyeho gutangaza ko Ubufaransa bwiyemeje gukorana na Uganda mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. 

Twibutse ko Emmanuel Macron yerekeje amaso kuri Uganda nyuma y’uko azahura umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda wasaga n’aho wari warazimye, benshi bakaba bemeza ko ubu uhagaze neza ndetse ko hari ibikorwa byinshi Ubufaransa burimo gukorana n’u Rwanda. Nyamara ariko, hashize imyaka ikabakaba kuri itatu umubano w’u Rwanda na Uganda warajemo agatotsi kugera n’aho ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi byahagaritswe ndetse n’imipaka igafungwa.

Igitangaje ariko ni ukuntu Emmanuel Macron yashyize imbaraga mu kongera umubano w’Ubufaransa na Uganda nyuma y’uko aba inshuti magara na Paul Kagame. Ese Emmanuel Macron agamije iby’ubucuruzi n’ishiramari muri Uganda gusa cyangwa yaba agiye gufasha mu gukemura ikibazo cyananiranye cyo kurebana ay’ingwe hagati ya Uganda n’u Rwanda?