Yanditswe na Ben Barugahare
Nyuma y’aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zirasiye abaturage 3 bo murenge wa Mukarange, akarere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda ku itariki ya 14 Ukwakira 2021, undi muturage wari warokotse ubwo bwicanyi yaburiwe irengero kuva polisi yamukura iwe ikamujyana ku cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021.
Evode Nyanga ukomoka mu Mudugudu wa Ndarama, Akagali ka Cyamuganga, Umurenge wa Mukarange akarere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru wari kumwe n’abo batatu barashwe we yashoboye kwihisha mu musarani w’umukecuru utuye hafi aho ntibamubona ariko akaba yarabwiye abaturage ko yiyumviye bagenzi basaba imbabazi mbere yo kuraswa aho bari bicajwe hasi n’abashinzwe umutekano. Bikaba bikekwa nta gushidikanya ko Evode yatwawe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bw’ubwo bwicanyi.
The Rwandan ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021 yabonye amakuru avuga ko abashinzwe umutekano bakorera mu karere ka Gicumbi barasiye abaturage 3 ahitwa mu Kabuga hafi ya centre y’ubucuruzi ya Rushaki mu karere ka Gicumbi bahita banatwara imirambo yabo ibyo bikaba byari byabaye ku wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021! Ariko imirambo yaje guhabwa imiryango irashyingurwa nyuma y’aho inkuru itangiye gukwirakwira mu bitangazamakuru.
Nk’uko ayo makuru yakomezaga abivuga abishwe bose bakomoka mu ntara y’amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi. Abarashwe ni Hakizimana Théophile na Nsabimana bo mu Mudugudu wa Ndarama, Akagali ka Cyamuganga, Umurenge wa Mukarange na Anastase Niyonzima wo mu Mudugudu wa Nyacyoroma, Akagali ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange.
Umwe mu batuye muri ako gace wahaye amakuru The Rwandan avuga ko abo bagabo uko ari batatu barashwe ku wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021 mu kagoroba igihe bari bugamye imvura yagwaga baketsweho kuba bamwe mu binjiza inzoga ya Waragi (kanyanga) itemewe mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda.
Ariko amakuru abatuye muri aka gace banazi neza ba nyakwigendera bavuga ko batazwiho ubucuruzi bwambukiranya imipaka ahubwo bakora utuzi dutandukanye turimo ubufundi ndetse n’abaturage bemeza ko uwo munsi bari biriwe mu biraka . Icyashenguye abaturage ni uko ababarashe bazanye ijerekani ya Waragi (Kanyanga) bayishyira aho ngo bakunde bemeze ko barashwe bavuye muri Uganda mu bucuruzi bwa magendu. Abaturage bavuga kandi ko ibi bimaze kuba nk’umuco muri aka karere kuko nta n’ibyumweru bibiri byari bishize harashwe undi muntu.
Abaturage batuye muri ako gace bashyize mu majwi ushinzwe umutekano uzwi kw’izina rya Mwesigye cyangwa Tumwesigye bamwe banahimba Gasongo ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa ba nyakwigendera ndetse ko yagize akamenyero kwica abaturage bo muri ako gace abashinja gukora magendu bavana ibicuruzwa mu gihugu cya Uganda babyinjiza mu Rwanda.