Gen Rwarakabije na Mary Gahonzire bahawe isinde!

Nk’uko tubikesha Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, kuwa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2016,   iyobowe na Perezida Paul KAGAME.. Brig Gen George Rwigamba yasimbuye Gen Paul Rwarakabije ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amagereza mu Rwanda (RCS). Naho Lt Col Chantal Ujeneza asimbura Mary Gahonzire wari wungirije ku buyobozi bw’iki kigo.

Iri simburwa ry’aba bayobozi ryavuzweho byinshi ariko hari bimwe mu by’ingenzi byagiye bivugwa bishobora kuba bifitanye isano n’ikurwa rya bariya bantu mu myanya bari barimo:

-Igitabo Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye muri Gereza aho afungiwe kigasohokera i Burayi aba bayobozi ntibashobore kubiburizamo. (umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi yishwe urubozo abazwa iby’icyo gitabo)

-Itoroka ry’imfungwa rya hato na hato mu magereza atandukanye  ahavuzwe cyane ni ku Kimironko

-Abagororwa b’igitsina gore babyarira mu mageraza aho bafungiwe inda bazitewe n’abacungagereza, abandi bagororwa cyangwa abandi baturage batuye hanze ya za gereza

-Umubare munini w’abaturage baturiye za Gereza babyarana n’abagororwa

Kuri Gen Rwarakabije we twavuga ko igihe cye cyari kigeze ngo aruhuke kuko n’ubundi uriya mwanya yawuhawe by’umurato ibyemezo byose bikomeye byafatwaga na Mary Gahonzire.

Tugarutse kuri Mary Gahonzire we ibye ntabwo twavuga ko byoroshye na gato kuko bigaraga ko  yatangiye kwibasirwa n’ibinyamakuru biri mu kwaha kw’inzego z’iperereza z’u Rwanda kandi birazwi neza ko ibyo binyamakuru bitahirahira ngo byibasire umuyobozi runaka bitabiherewe uruhushya n’inzego zo hejuru.

Marc Matabaro