Amakuru agera kuri the  Rwandan kuri iki gicamunsi cyo kuri Noheli aravuga ko Gereza ya Kigali irimo kugurumana kuburyo bukomeye.

Amakuru ava mu bari hafi ya Gereza barimo kubikurikiranira hafi aravuga ko abagororwa bamwe bashoboye kurira inkuta ndende z’iyo Gereza bahunga umuriro nk’uko bigaragazwa n’amafoto, hari amakuru atarabonerwa gihamya avuga ko bamwe mu bafungiye muri iyo Gereza bashoboye gutoroka.

Ubu haravugwa ko hoherejwe imodoka nyinshi zizimya umuriro ndetse harimo n’izivuye ku Kibuga cy’indege i Kanombe, hari amakuru avuga ko kubera umuriro ufite ubukana bwinshi amazi zikoresha zizimya arimo kuzishirana zikajya gushaka andi.

Biravugwa ko abayobozi bakuru bagisirikare, polisi ndetse n’abashinzwe amagereza bamaze kugera kuri Gereza ya 1930 aho abagororwa basohowe muri Gereza bagotewe iruhande rwa Gereza na Polisi ndetse n’ingabo kabuhariwe (special forces) ngo hatagira utoroka.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru nta makuru aratangwa avuga niba iyi nkongi y’umuriro hari abo yahitanye uretse ko hari amakuru avuga ko ngo hakomeretse abantu 3 gusa.

Mu gihe iyo gereza yakongokaga hari amakuru atangwa n’abatuye hafi yayo avuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu. Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda bavuze ko ngo ubwo iyi gereza yashyaga hari abagororwa bashatse kurira igipangu cyayo ngo batoroke abashinzwe umutekano barasa amasasu yo kubakanga ariko ngo nta mugororwa n’umwe wakomerekejwe n’amasasu.

Abagororwa bagotewe hafi ya Gereza na police na Special Forces
Abafungiye muri Gereza buriye inkuta bahunga umuriro
Abasirikare benshi bagose Gereza,twizere ko nta rwitwazo rwo kurimbura abagororwa baribubone
Polisi ntabwo yatabaranye ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ahubwo yaje nk’ije ku rugamba