Goma: Ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka.

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni ava ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ikirunga cya Nyiragogo kirimo kuruka.

Amakuru ava muri ado karere avuga ko bitandukanye nk’iko byagenze mu mwaka wa 2002 iki korunga kirimo kuruka cyerekeza ku ruhande rugana mu Rwanda mu bice bya Kibumba, Kibati, Kanyarucinya.. aho amakuru avuga ko cyamaze gufunga umuhanda Goma-Rutshuru ikibaya cyose kiri hagati y’u Rwanda na Congo cyikaba cyafashwe n’umuriro uva mu kirunga.

Amakuru ava mu bayobozi b’ibanze bo mu mirenge yo karere ka Rubavu aravuga ko hari abaturage benshi b’abakongomani bari guhungira mu Rwanda, abayobozi b’ibanze ngo bakaba barimo kubegeranyiriza hamwe mu rwego ngo rwo kwirinda ko hagira abinjira mu gihiriri cy’abahunga baje guhungabanya umutekano.

Ku mupaka w’u Rwanda na Congo bya uruvunganzoka rw’abashakaga guhungira mu Rwanda. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert we ngo arahumuriza abaturage bo muri aka karere, avuga ko aho Ikirunga cya Nyirangongo kiri kurukira ari kure ndetse inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zikaba ziteguye gufasha abaturage mu gihe haba hari ikibazo kibaye. Hari n’amashusho y’abaturage ba Goma bingingaga abashinzwe umutekano mu Rwanda ngo babafungurire umupaka bashobore guhunga dore byagaragaraga ko umupaka ufunze.

Nyuma hari amashusho yatangajwe n’urubuga rwa RBA, ikigo gishinzwe itangazamakuru cya Leta y’u Rwanda agaragaza abantu benshi bahungwa bikavugwa ko ari abakongomani bahungiraga mu Rwanda.

Abatuye umujyi wa Goma biragaragara ko bafite ubwoba bwinshi nk’uko amashusho arimo atangazwa ku mbuga nkoranyambaga abyerekana.

Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’amajyaruguru Gen Constant Ndima yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kuruka mu ma saa moya z’umugoroba kw’isaha y’i Goma, ngo abayobozi ba Congo barimo kwegeranya amakuru kugira ngo umutekano w’abaturage ushobore kubungabungwa abasaba no gutuza. Umuriro w’amashanyarazi mu mujyi wa Goma ukaba wacitse.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo abantu babonye umuriro mwinshi usohoka mu munwa w’ikirunga cya Nyiragongo ku buryo n’abatuye imijyi ya Gisenyi na Goma bashoboraga kubibona ariko umunuko w’ibyo cyarukaga wari wuzuye ikirere.

Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu 2002 na 1977, ubwo giherutse muri 2002 kikaba cyarahitanye mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo abantu 250 abandi 120.000 kikabasiga ntaho kwikinga bafite. Abahanga mu by’ibirunga bavuga ko ikirunga cya Nyiragongo kiri mu birunga bya mbere kw’isi kihuta mu kuruka vuba nta nteguza.