U Rwanda ngo ntirwigeze rwiyemeza kwakira abasaba ubuhungiro muri Danmark

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) avuga ko u Rwanda rutigeze rwiyemeza kwakira abasaba ubuhungiro muri Danmark. 

Kigali yahakanye ku mugaragaro impaka zikomeje kwiyongera muri icyo gihugu cyo muri Scandinaviya. Muri Danmark, abadepite barimo kujya impaka ku itegeko ryemerera kwakira abasaba ubuhunzi no kwita ku mpunzi zoherezwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nyuma y’uruzinduko Minisitiri wa Danmark w’abinjira n’abasohoka yagiriye i Kigali mu mpera za Mata uyu mwaka. 

Ku ya 27 Mata i Kigali, hashyizweho umukono ku masezerano y’ubwumvikane ku bibazo by’impunzi hagati y’abayobozi b’u Rwanda na Danmark, ariko nk’uko bitangazwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ngo ntabwo ayo masezerano yemeza ko abasaba ubuhunzi bazava muri Danmark bakajyanwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga aremeza ko ibyo bidahari kuko ngo uwo ari umushinga wa Danmark cyangwa ubushake bwayo. Mu by’ukuri, icyo dusanga mu iriburiro y’inyandiko, itemewe mu rwego rw’amategeko, ni uko guverinoma ya Danmark yemera ko gusaba ubuhunzi bishobora gukorerwa hanze y’ubumwe y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi.

U Rwanda rero rukaba rwaba umukandida mwiza, kubera ko icyo gihugu kimaze kwakira impunzi zibarirwa mu magana zavuye muri Libiya mu gihe kirenga umwaka, zitegereje igisubizo cy’ubuhunzi mu Burayi cyangwa ahandi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rigamije kuvana abantu bugarijwe n’ibibazo cyane muri gereza za Libiya. Nk’uko bamwe mu babikurikiranira hafi babitangaza, UNHCR yafunguye inzira yo gusaba ubuhungiro mu bihugu by’Uburayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rikorera mu Rwanda risanga ko uwo mushinga wo muri Danmark uko byagenda kose “nta musaruro wagira”, kubera ko Danmark yaba yohereje izindi mpunzi mu gihugu kimaze kwakira abarenga 130.000 kandi nta bushobozi gifite bwo kubitaho.