Goma: Nyiragongo yari imaze amezi 7 idakurikiranwa n’abahanga mu by’ibirunga!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021, Kasereka Muhinda, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana ibirunga cya Goma yatangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gicurasi, ko ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyagaragaye kiruka cyane. Uwo muyobozi aratangaza ko mu mezi arindwi, kuva mu Kwakira 2020 kugera muri Mata 2021, imirimo yo gukurikirana ikirunga cya Nyiragongo yari yarahagaritswe kuko nta bushobozi ikigo ayoboye cyari kikibona bwaba ubwa Leta ya Congo cyangwa abaterankunga bo hanze. Ibyo nibyo byatumye Nyiragongo itungurana ku wa 22 Gicurasi 2021. 

Muri icyo kiganiro, Kasereka Mahinda  avuga ko mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2021, umuriro uva mu kirunga watembaga wahagaze. Hari uwari wafunze umuhanda werekeza mu Rwanda ku Gisenyi nko muri metero 200. Undi muriro watembye ugana mu burengerazuba washenye insisiro byinshi ugarukira ku muhanda wa Majengo. Uwo muyobozi aratangaza ko hari byinshi byangiritse birimo amazu y’abantu, inganda n’ibindi. N’ubwo umuriro utemba wahagaze, haracyumvikana imitingito. Ibyo birerekana ko ikirunga kiriruka, bityo ni ngombwa ko habaho gukurikiranira hafi. Uwo muyobozi ariko yongeraho ko abantu bashobora gusubira mu ngo zabo. 

Abajijwe impamvu kuruka kw’icyo kirunga kwatunguye abantu kandi ikigo ayobora cyari gihari, Kasereka Mahinda yasubije umunyamakuru ko kuva ku ya 30 Kamena 2020, umushinga wa Banki y’Isi wafashaga icyo kigo wahagaze bakomeza kwirwanaho kugera mu Kwakira 2020 aho babuze ubushobozi maze no kubona interineti biba ingorabahizi. Kuva icyo gihe kugera muri Mata 2021 nta interineti bari bafite aho bongeye kubona umuterankuga w’umunyamerika wabafashije kongera kuyibona. Ubwo nibwo batangiye kubona ibimenyetso ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuzaruka ariko ntibashoboraga kumenya igihe bizabera kuko bari bamaze igihe batabikurikirana, basaga nabafite amakuru mashya kuko bari bamaze igihe kinini badafite ubushobozi. 

Ku bijyanye n’uruhare rwa Leta, Kasereka Mahinda yabwiye itangazanakuru ko ubu Leta yagennye ingengo y’imari y’icyo kigo ko kandi ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwafashije ikigo ku bijyanye n’ingendo. Ubu abaturage ngo bashobora gusubira mu ngo zabo n’ubwo hakiri imitingito yumvikana. Ikigo cyibishinzwe kiri kubikurikiranira hafi ku buryo bibaye ngombwa ko abaturage bava mu ngo byamenyeshwa ubuyobozi nabwo bukabimenyesha abaturage.