Kabgayi: Itabururwa ry’imibiri y’Abahutu bishwe na FPR rirakomeje

Kabgayi: Mu bikorwa byo gutaburura Abahutu bishwe na FPR muri 1994

Yanditswe na Ben Barugahare

Hashize iminsi mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutaburura abishwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi, hagakorwa igisa no kuyobya uburari, bagashyingurwa by’urwiyerurutso, ngo hazimangatanywe ibyobo rusange bagiye babarohamo.

Ibi biri gukorwa nyuma y’aho Leta ya FPR ikozwe mu jisho n’Imiryango inyuranye ya Sosiyete Sivili, nyuma y’aho Ijwi rya Amerika rigaragaje ikibazo cy’abantu b’I Rulindo bataburuwe bari barishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi mu 1994, bakanga kubashyingura, bigasakuza bihagije. Aya makuru The Rwandan ikaba nayo yarayakozeho inkuru irambuye.

Mu kwikanga ko byakomeza kuririrwaho byitwa ibimenyetso bya Genocide yakorewe abahutu nk’uko byari byatangiye kwitwa kuri iki kibazo cy’i Rulindo, ubu noneho Leta iri gukora iyo bwabaga ngo ahazwi cyane ku bibazo nk’ibyo izimangatanye ibimenyetso by’ahaguye Abahutu benshi bishwe n’Inkotanyi, haba mu kwihorera cyangwa se mu rugomo rwo kubatsemba mu cyitwaga “kugabanya amazi mu kirahure”.

Iyi nkubiri yatumye Leta yibwiriza ishyingura imibiri 100 kuwa 26/04/2021 mu Rwibutso rwa Ruhango, abashyinguwe bakaba barimo n’imibiri y’Abahutu bishwe n’Inkotanyi bagatabwa i Gitwe, aba bakaba bari barataburuwe mu mbago za Kaminuza ya Gitwe, bakagerekwa ku musaza Urayeneza Gérard akabifungirwa, ariko bikarangira inzibutso zose mu Karere ka Ruhango zanze kubakira ngo nta nterahamwe bavanga n’abantu babo, kandi ari zo zabiciye.

Ubu noneho abagezweho batabururwa ni Abahutu bishwe ubwo abasirikare ba FPR Inkotanyi bambukaga bakagera i Kabgayi, bakica batababariye, kuko bihimuraga ku kuba hari Abatutsi baguye kuri ADEPR Nyabisindu mu yahoze ari Komini Nyamabuye, n’abandi baguye ahitwaga CND kuri TRAFIPRO, ubu ni mu  Mudugudu wa Kamazuru, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Abahutu bagiye bicwa umugenda n’Inkotanyi zari zinjiye muri Gitarama ziturutse mu bice binyuranye zerekeza i Kabgayi, mu mbago za Kabgayi naho hakaba haraguye benshi, abandi bahagwa ubwo babaga bakusanyirijwe hamwe ngo bahabwe amabwiriza ajyanye n’ibihe bishya, ngo banasabwe gutanga amakuru y’ahaharereye abicanyi. N’ubwo benshi bamenye gusa Abasenyeri biciwe n’Inkotanyi i Gakurazo ya Byimana, bariya bamenyekanye cyane kuko bari basanzwe ari ibimenyabose, naho ubundi ntibishwe bonyine, kandi bagiye kugerwaho, Abakristo boroheje barakinduwe bikabije, n’abarwayi mu bitaro Inkotanyi ntizabarebeye izuba.

Abo bose ntibashyinguwe mu buryo bukwiye, ahubwo baratabwe, harenzwaho itaka. Ibindi wamenya ku bwicanyi bwabereye I Kabgayi

Ku itariki ya 02 Gicurasi 2021 ubwo mu Bitaro bya Kabgayi hasizwaga ahazubakwa inzu nshya yo kubyariramo (Maternité), abakoraga aka kazi bavuga ko bataburuye imibiri 26, nyuma y’iminsi ine yari ibaye imibiri 189, mu cyumweru kimwe iba 246, kugeza ubwo kuwa 21/05/2021 hari hamaze gutabururwa abantu 906, nk’uko byatangajwe n’abakuriye IBUKA mu Karere ka Muhanga bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere.  Umubare w’abatabururwa, ukomeje kwiyongera, umunsi ku wundi. Imibiri iri gutabururwa, imwe muri iyo igaragaza ko bishwe baciwe imitwe, abandi bazirikiye amaboko inyuma (akandoyi).