“Muhumeke umwuka mwiza wo kwigenga. Musakuze. Mubigirire abari mu mabagiro y’abantu ya Leta y’Urwanda boherejwemo kubera gutinyuka gutekereza. Mwamaganire kure ubwoba. Mwamaganire kure iterabwoba. “ Dr. David Himbara
Umutwe w’iyi nyandiko ni Ikinyarwanda cy’iyo Dr. David Himbara yanditse mu Cyongereza tariki 8/3/15 kuri murandasi muri “facebook”, ndetse ikanaza gusohoka mur’iki kinyamakuru. Kuberako ibirimo bishimangira igitekerezo nanjye namye mfite, kandi wenda kikaba gisangiwe na benshi, niyo mpamvu nahisemo kuyishyira mu Kinyarwanda kugirango Abanyarwanda batazi Icyongereza nabo bamenye ibiyivugwamo. Kandi bishobora no kubakangura mu gihe bakomeje kwisinzirira Urwanda ruri mu bihe bikomeye.
Ariko mbere yuko ngera ku nyandiko ya Dr. David Himbara, reka mbanze ntange urugero rwanjye rujyanye n’ibiyivugwamo, ariko nanone bitari byose, kuko hagomba inyandiko ndende ndetse na nyinshi nshatse kubivuga byose. Kuva muri 2013 mu gihe cy’amezi 12 gusa nyuma yaho, nabuze abavandimwe batatu bari mu Rwanda, babiri muribo nta gushidikanyako bishwe n’ubutegetsi bwa FPR. Simvuze ku bandi benshi dufitanye isano bishwe kuva 94. Ariko byumvikaneko atari urwumwe. Abanyarwanda ntitubarika dukomeje guhekurwa n’imitegekere ya prezida Paul Kagame.
Mu gihe cyashize rero ho, kubera ibikorwa binyuranye nkora byo kwamagana ubwo bwicanyi, intore za FPR zaranyitumye, zimbwirako ibyo nkora namagana ubwicanyi bw’ubutegetsi bwa prezida Paul Kagame, nanjye nshobora kuzicwa. Narazishubije nti: “Nibura njye nzaba nzizeko ndikubwamagana k’umugaragaro. Nti za miliyoni z’Abanyarwanda hamwe n’Abanyekongo zimaze kwicwa se zo mwazijije iki?” Kuva icyo gihe izo ntore nziyamye, ubu zaracecetse.
Vuba aha nasubiye inyuma nuko ntekereje neza, nibutse abanjye bose bamaze kwicwa, n’abakomeje gutotezwa ubu nandika aha, nasanze ngiye nanjye kuba nyakamwe. Kuba abacikacumu, Abanyarwanda twese tubihuriyeho; ababyumva ukundi keretse abagamije kubyungukiramo. Iyo mwari nk’abantu icumi, barindwi muri mwe bakicwa mwese muri guhunga ubahiga, batatu musigaye, kugirango namwe muticwa nk’ababanjirije, mugomba guhagarara mugahangana nawe. Nibura niba mugomba no gupfa, mukagwa mutamuteye umugongo, hari icyo muba murushije abagiye mbere.
Nyuma y’iyi ntangiriro y’inyandiko, reka mbagezeho inyandiko ya Dr. David Himbara, uko nayihinduye mu Kinyarwanda. Azambabarire ariko aho azasanga ntavuze igitekerezo cye cyose uko yagitangaje mu Cyongereza:
Mark Twain (umwanditsi w’umunyamerika) yatangajeko “Ubwoba bw’urupfu bukomoka k’ubwoba bw’ubuzima. Umuntu ubaho uko abyumva (ntacyo cyangwa ntanuwo atinya) abayiteguye ko ashobora gupfa igihe icyaricyo cyose.”
Mu gihe nandika ibi, hari inkuru zidasanzwe hano i Toronto zirikuvugako hari imitwe y’abicanyi b’Abanyarwanda yageze muri Canada izanywe no kwica abatavuga rumwe na Republika yo mu misozi igihumbi. Birumvikana ko umuntu yifuzako atapfa vuba. Twese twumva buri gihe ko icyatuzanye kuri iyi si tuba tutarakigeraho.
Ariko se ibyo bivugako tugomba buri gihe kuba twiruka, twihisha ahashoboka hose kubera Intore ngo zambutse inyanja ya Atlantika ngo zije i Toronto na Montreal kutumarira kw’icumu?
Ngomba kubaza iki kibazo cyabajijwe n’umuntu undusha ubushishozi agira ati: “Ibintu byaba bimeze gute mu by’ukuli? Twabatwigizayo urupfu, cyangwa urupfu rwaba arirwo rutwigizayo?”
Sinshobora kuvugira Abanyarwanda bose kubyerekeranye n’ibi. Ariko nshobora gusangira nabo ibitekerezo byanjye bimvuye ku mutima kandi nizerako hari icyo byamarira abo duhuje igihugu bakiri bato bo bafite igihe kinini cy’ubuzima imbere yabo. Nimumfashe mukuvugako ntagishoboye kubaho nk’igishushungwa ntinya n’igicucu cyanjye. Nyuma yo guhunga Urwanda, guhunga Afrika y’Epfo, maze gukumirwa ku mugabane w’isi navukiyeho, mbabwiyeko ndambiwe. Uku kuyoborwa n’ubwoba birarambiranye.
Urupfu ntawurusimbuka, yewe na bariya bakoresha kwica mugutera ubwoba ibindi bihugu kugirango babitegeke, babyigarurire, babitewe n’inyota yo gutegeka abandi. Mbarahiyeko bariya bica abandi, batinya urupfu kubarusha – basa nabadasobanukiwe ko urupfu ntawurusimbuka. Bumva ariko bibeshyako bazabaho ubuziraherezo. Baba abaprezida, abakire cyangwa abantu b’ibirangirire, abahanga muri siporo, muri tekinoloji – bose barapfa. Icyaricyo cyose k’ikinyabuzima kiki kuri iy’isi kirapfa.
Uku kuyoborwa n’ubwoba birarambiranye.
Niyo mpamvu mbaza abahiga Abanyarwanda n’ababari inyuma. Mwashyizwe kuri iy’isi kubera iki? Ni iyihe nshingano y’umwihariko mufite ku giti cyanyu nyirizina? Ni iyihe mpamvu yanyu yo kubaho? Ni iki gishobora kuba kibashishikaza kubuza undi muntu ubuzima bwe?
Naho wowe uriguhigwa – ni ryari uzarekera aho kwirukanka? Ugana hehe? Muri Pacifika? Ndavuze nti nibihagarare. Uyu Himbara urikwandika ntazihisha. Byumvikane. Ndikwihisha gusa imbeho ikabije ya Canada irikumbuza kugendera kw’igare mu mayira meza ya Scarborough Bluffs, Don Valley na Water Front.
Ku Banyarwanda bakiri bato dusangiye igihugu, muve mu myobo, mujye hanze mu mihanda. Muhumeke umwuka mwiza wo kwigenga. Musakuze. Mubigirire abari mu mabagiro y’abantu ya Leta y’Urwanda boherejwemo kubera gutinyuka gutekereza. Mwamaganire kure ubwoba. Mwamaganire kure iterabwoba. Mwamagane ababatera ubwoba – hano muri Canada dufite uburenganzira bwo gutekereza kw’isi irushijeho kuba nziza; ubwo burenganzira umunsi umwe buzasakara mu gihugu cy’udusozi igihumbi, imisozi y’amajyaruguru, ibibaya byo mu burasirazuka…
Muraserutse muje hanze kuririmba ubwigenge! Mubeho ubuzima nyabwo. Mugere kucyo mwavukiye. Mwiyoborwa n’ubwoba buri kubica mbere yuko urupfu ubwabwo rubatwara.
Uwahinduye inyandiko mu Kinyarwanda
Ambrose Nzeyimana