Nyuma yo guhagarikwa amezi atandatu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera kwishimira igitego mu buryo bwateje impaka, aho yashyize ikiganza ku munwa n’intoki ebyiri ku gahanga nk’ikimenyetso cyo kwamagana ubwicanyi buri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umukinnyi w’umupira w’amaguru Héritier Luvumbu Nzinga yakiriwe nk’intwari mu gihugu cye cy’amavuko.
Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda, yagarutse muri RDC nyuma y’aho amasezerano ye n’iyi kipe asheshwe bitewe n’icyo gikorwa cyo kwishimira igitego. Ibi bikaba byari byateye impagarara zikomeye mu Rwanda aho abashyigikiye ubutegetsi bwo mu Rwanda bushinjwa n’amahanga kugira uruhare mu mahano abera mu burasirazuba bwa Congo bumvaga aribo ibyakozwe na Luvumbu byari bigenewe.
: L’international congolais Héritier Luvumbu Nzinga a pris un vol régulier ce mercredi depuis Goma pour retourner à Kinshasa après la résiliation de son contrat par le club rwandais de Rayon Sport pour avoir célébré son but par le geste de la main sur la bouche et doigts sur… pic.twitter.com/CP46oAuZLP
— acpcongo.com (@acprdc_Officiel) February 14, 2024
Urugendo rwe rwo kuva i Kigali agana i Goma, hanyuma agakomeza i Kinshasa, rwitaweho bikomeye n’abayobozi ba RDC. Luvumbu yavuye mu Rwanda aciye ku mupaka wa Grande Barrière uri hagati ya Gisenyi na Goma mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2024, yerekeza i Goma aho yasanze imodoka y’ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imutegereje. Iyi modoka yamujyanye kugeza ku cyumba cy’icyubahiro cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, aho yari acungiwe umutekano n’abasirikare ba garde républicaine kugeza afashe indege yerekeza i Kinshasa yicaye muri business class.
#RDC– football, l’international Congolais Héritier Luvumbu vient d’arriver à #Kinshasa en provenance de Kigali, via #Goma. Il a été accueilli au pied de l’avion par le Ministre des sports et loisirs, François Claude Kabulo Mwana Kabulo. Luvumbu a quitté le Rwanda cette nuit après… pic.twitter.com/phuJKhjtOl
— TOP CONGO FM (@TopCongo) February 14, 2024
Akigera i Kinshasa, Héritier Luvumbu yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Imikino n’imyidagaduro, François Claude Kabulo Mwana Kabulo. Ibi byagaragaje ko, n’ubwo yahagaritswe na FERWAFA, Luvumbu afatwa nk’intwari mu gihugu cye kubera guharanira kuvuganira abaturage ba RDC bari mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.
Icyemezo cye cyo kwishimira igitego mu buryo budasanzwe cyatumye atakaza akazi ke muri Rayon Sports, aho yari afite amasezerano agera muri Gicurasi 2024, ariko byanamuhesheje icyubahiro gikomeye mu gihugu cye.