IBIHE BYA NYUMA, UBUTUMWA BWA MBERE BW’IMBUZI

Charles Munyaneza na Prof. Kalisa Mbanda

Nyuma y’ubutegetsi bwa Habyarimana, habayeho itsembabwoko. Umuntu wese wagize uruhare muri iritsembabwoko, nta bwo yari azi ko igihe kizagera ngo abibazwe. Ubutegetsi bwabonaga ko bukomeye kandi bushyigikiwe n’ingabo, zinabyizeza abaturage. Inzirabwoba zari zikomeye koko, kandi inshuro nyinshi zabashije gukumira ibitero by’ingabo z’Inkotanyi.

Abafataga ibyemezo baba abakuru b’ingabo cyangwa abanyapolitike, n’abandi bose bari mu myanya ikomeye, nta bwo bamenye uko bigenze n’ukuntu FPR yafashe ubutegetsi.

Ibyakurikiyeho ni uko bayabangiye ingata, imitungo bari baribikiye yose bakayisiga mu Rwanda, ndetse n’ubu bamwe bakaba batarigeze babasha kuyisubirana, cyangwa ngo bagaruke mu Rwanda.

Uyu munsi abajenerali b’inngabo za leta iri ku butegetsi birirwa bizeza abaturage ko ingabo z’u Rwanda zikomeye bitavugwa. Abaturage barabyemera kuko abenshi amateka yabanjirije aya ntabwo bayazi ngo bayagereranye, kandi leta ishora imbaraga nyinshi mu kumvisha abaturage ko ikomeye kandi umutekano wabo iwurinze bihagije. Muri iki gihe u Rwanda rugeze mu bihe bikomeye. Umuturage uzi kureba neza, yatangiye kubona ko mu by’ukuri nta mutekano uhari. Yatangiye kubona akarengane kari muri rubanda rwaba urw’abatutsi cyangwa abahutu. Impfu za hato na hato kuri ayo moko yombi ni bimwe mu bikorwa bigaragaza ubwoba bwa Leta. Hari ibigaragarira amaso abanyarwanda babona nk’amatora y’umukuru w’igihugu. Yego abanyarwanda benshi bafite ubwoba kubera ko leta ibubatera, ariko bashobora kubushira.

Ubutumwa bwanjye bw’imbuzi y’uyu munsi Mbugeneye abagabo babiri: Charles Munyaneza na Prof. Kalisa Mbanda. Bakuriye komisiyo yamatora. Mwa bagabo mwe, Amateka murayazi.

Muzi neza abari bakomeye mu ngoma yakuweho n’inkotanyi uko byabagendekeye. Uyu munsi guhitamo kuri mu maboko yanyu. Nimwe mushobora guha abanyarwanda amahoro cyangwa mukayabima kuko nimwe muzibisha amatora, cyangwa mukareka abanyarwanda bagatora uko babyumva.

Hakiri kare rero ni muhakane inshingano mwahawe yo kuyibisha no guhitisha Kagame mumutungure, mutangaze uwatsinze nya we nta cyo azaba akibatwaye mwamaze kubwira rubanda ukuri!

Ni mubyange se mumugumishe ku butegetsi, amateka y’iki gihugu azabibabaze nk’uko twabibonye kubabanjirije ingoma iriho ubu. Ibyo kandi n’aho byaba bitari mu gihe cya vuba aha, wenda hasigaye imyaka ibiri cyangwa itatu. Ndabibutsa ko Kagame nta nshuti agira.

N’ubwo mwamusiga mute, igihe cyanyu nikigera azabagenza nk’uko yagenje ba bandi bose muzi bari inshuti ze z’akadasohoka. Guhitamo ni ukwanyu ni mubohore abanywarwanda namwe mutiretse cyangwa amateka azabibabaze. Njye akazi kanjye ndakarangije.

Gasarasi Ilidephonse i Muhanga

4 COMMENTS

  1. wowe wanditse iyi nkuru ufite agahinda ariko sinzi niba ugira umutwe utekereza cg se uri bamwe bareba ariko ntibabone: NOne se commission y’ amatora ibaho ahubwo? hanyuma se umuyobizi wayo niba wowe wemera ko ibaho urashaka ko azatangaza ibyavuye mu matora kandi nayo atabaho mu Rwanda? hazaba hahatana inde na nde se? ….urashaka ko bazavuga ko kagame yatsinzwe na nde se? uvuye he se?

  2. Comment: buriya umutima wifuza byinshi. ibyowanditse nibyifuzo byawe gusa nkubwije ukuri ntamuntu aho azaba aturutse hose wakwiyamamazanya na kagame ngo azamutsinde. mwirirwa mubeshya isi munagerageza kwerekanako kagame aziba amatora. kagame ntakeneye kwibirwa amatora kuko hatorwa ibikorwa byumuntu. kandi turetse kwirengagiza twese tuzi aho kagame yavanye urwanda. iyo ataza kubawe ngo imana imuduheremo umugisha, urwanda ruba ruri inyuma ya Somalia cyangwa libia ya nyuma ya kadafi. ese muzagezahe muhakana ukuri. twagiye tunenga ibinengwa ariko tukanashima ibyagenzeneza. Erega wowe uvuga ibyo uwaguha kuyobora wasanga ntabyo washobora. niba dushaka ko igihugu cyacu kibakiza muvugishe ukuri. ariko ntawabarenganya buriya abafana bavuga cyane amakosa yabakinnyi kandi uwabashyira mukibuga ntacyo bageraho. Naho kwirirwa muvuga ngo reta itera abantu ubwoba nukubeshya, umutekano urwanda rufite ntiwigeze ubaho. koko abanyamahanga baturushe kubona ibyiza biri mugihugu cyacu nubuyobozi bwiza dufite? birababaje pe. ese ko wunva uri imuhanga, hari uzakubaza kuriyo comment wanditse? ko wunva batera abantu ubwoba. Kagame numuyobozi windashyikirwa kandi kubihakana kwawe ntacyo bizamugabanyaho. abazamutora turahari kandi turahagije.

  3. Imbuzi ziragwira, wowe urunva abo bayobozi ba cyera uvuga barabyutse mu gitondo bakanyagwa ubutegetsi n’Inkotanyi?

    Oya bari bubakiye ubutegetsi bwabo ku musenyi, bari barahisemo ibitanya Abanyarwanda: inda nini, ruswa, ivangura moko n’ivangura karere, akazu, guheza impunzi hanze imyaka irenga 30, gupanga bakanakora Jenoside bakarimbura igice cy’abanyarwanda (Abatutsi) bakoresheje ikindi gice (Abahutu) mbere yo kubunvisha ko aribo bwoko bwaremewe kubaho mu Rwanda naho abandi ari abakoloni cyangwa abava-ntara bakwiriye gusubizwa aho bavuye (Abysinia) nutundi dutendo twuzuyemo ubuswa n’ubugome ntabara. Wowe wunva warangwa nibi bigwi bigayitse ukazagumana ubutegetsi?

    U Rwanda rw’ubu, rurabarenze na kure, Abanyarwanda bageze kure mu myunvire, babashije kumenya aho bava, aho bageze naho bashaka, yewe nushaka ubyunve ubu bagendeye kubyo bamaze kwibonera naho bamaze kugera mu iterambere, bazi neza uri capable kuhabageza m’Ukuli, Kwihesha Agaciro,Kwigira, Kutavogerwa no Kutavugirwamo, Urukundo,Ishyaka n’Ubutwali nizindi ndagagaciro, twarazwe naba Sokuru cyera mbere yuko mutobanga Igihugu.

    Murarushywa n’ubusa nizo ngirwa mbuzi zanyu, kuko muri abahanuzi b’ibinyoma.

  4. Kuvuga ibinyoma kugendera ku kinyoma ntabwo ariko bizahora iherezo rizaba ribi, Naho ritaba ribi kandi ukuri kuzajya ahagaragara. Umunyarwanda wabaye mu Rwanda kuva mbere y’intambara na nyuma yaho azi neza u Rwanda rwacu uko ruteye. Nanjye nari umwana ariko narabonye kandi n’ubu ndacyabona ndetse n’abakuru barambwiye ndushaho gusobanukirwa.

Comments are closed.