Ibihugu 6 by’i Burayi birakangurira Leta y’u Rwanda gutanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

    Ibihugu 6 by’i Burayi byatangaje ko bihangayikishijwe n’uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwifashe mu Rwanda, mu ibaruwa byashyize ahagaragara mu kwizihiza umunsi w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu w’umwaka wa 2015, ibyo bihugu bisaba Leta y’u Rwanda kurushaho gutanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no mu gukora politiki.

    Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abahagarariye mu Rwanda, ibihugu by’U Bwongereza, U Bufaransa, U Buhorandi, U Bubiligi, U Budage na Suwedi ije nyuma y’iminsi mike Leta y’u Rwanda itangaje igihe amatora ya Kamarampaka azemeza ihinduka ry’itegeko nshinga azabera, iyi nkubiri yose ikaba igamije guha Perezida Kagame uburyo bwo gutegeka ubuziraherezo n’ubwo bagize isoni bagapfa kuvuga kugeza mu 2034.

    Ibyatangajwe n’ibi bihugu ariko Ministre w’u Rwanda w’Ubutabera, Bwana Ministre Busingye Johnston yabiteye utwatsi, avuga ko u Rwanda rumaze kurambirwa ibirego birurega kudatanga ubwisanzure ku itangazamakuru no ku batavugarumwe na Leta muri politiki.

    Muri iyo baruwa, abayishyizeho umukono bavuze ko batewe umwitwarariko n’uburyo mu Rwanda ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, amashyirahamwe atagengwa na leta, ubureganzira bwo kwishyira hamwe n’uburenganzira bwo gukora politiki mu bwisanzure bimeze.

    Ibyo bihugu birakangurira Leta y’u Rwanda gufungura urubuga rwa politiki no guteza imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ibi ngo bikaba bibanziriza impaka za politiki zubaka no guha abaturage uburyo bwo kugira uruhare mu kwihitiramo uburyo bubabereye bashaka kuyoborwamo.

    Ministre Busingye avuga ko ibyo abo bahagarariye ibyo bihugu bavuga nta shingiro bifite ngo kuko ngo itangazamakuru ryateye imbere mu myaka inshize ngo na Leta yafashije amashyaka ya opozisiyo ayo mashyaka akaba ashobora kuvuga ibyo abona guverinoma idakora neza.

    Kuri Bwana Busingye ngo ibyo bavuga ku Rwanda nta shingiro bifite, bamaze kubirambwira kandi ntaho bihuriye n’ukuri.

    Email: [email protected]