IBYEMEZO BYAFATIWE MU NAMA Y'AKANAMA GASHINZWE AMATORA YATERANYE KU YA 09 NZERI 2014

 

Inama y’Akanama Gashinzwe Amatora yateranye ku wa kabili taliki ya 09 Nzeri 2014 ifata ibyemezo bikurikira:

1. Ku nyandiko y’umuyobozi wa Komite-Mpuzabikorwa icyuye igihe isaba gusubika kongere.

Akanama Gashinzwe Amatora gashingiye ku byemezo byafaitiwe muri kongere yabereye i Breda muri Mata 2014 yemeje ko kongere igomba kuba mu ntangiriro za Nzeri kuyimurira ku wundi munsi nyuma ya 14 Nzeri binyuranye n’ibyemezo by’urwego rukuru rw’ishyaka kuko byaba bitakiri mu ntangiriro yo Nzeri. Kubera ko nta muntu ku giti cye cyangwa urwego rundi rushobora gufata ibyemezo bivuguruza ibya kongere, bikubitiyeho kandi ko Komite-Mpuzabikorwa icyuye igihe kuva muri Mata 2014 iri mu nzibacyuho bivuga ko ifite uruhushya rwo gukora “affaires courantes” gusa, Akanama Gashinzwe Amatora karasanga ububasha umuyobozi wa Komite-Mpuzabikorwa yihaye bwo gusubika kongere nta shingiro bufite cyane cyane ko nta n’urwego na rumwe ruzwi mu ishyaka rwabigiyeho inama mbere. Bityo Akanama Gashinzwe Amatora karakomeza gushimangira ko kongere izaba uko biteganyijwe ku ya 13-14 Nzeri 2014.

2. Adresse izaberaho Kongere.

Kongere yo ku ya 13-14 Nzeri 2014 izateranira kuri adresse ikurikira:

ONTMOETINGSHUIS DE BRUB

HERTSHAPE 11-19

9300 AALST

BELGIUM

3. Gahunda ya kongere.

Inama y’Akanama Gashinzwe Amatora yo ku wa 1 Nzeri yari yemeje ko Perezida wa Komite-Mpuzabikorwa akusanya ibyifizo by’abagize iyo komite byashyirwa kuri gahunda y’ibyigwa na kongere. Ibyo ntibyakozwe uko byasabwe ndetse n’umukuru w’Akanama Gashinzwe Amatora ntiyongera kugira icyo asubiza abo bakorana muri ako kanama. Icyakora habonetse icyifuzo cy’umwe mubagize iyo komite. Hifashishijwe icyo cyifuzo, hakurikijwe kandi ibyemezo bya kongere yo muri yo muri Mata 2014 bisaba ko kongere yo muri Nzeri iba igamije itora, hashingiwe kandi ko Akanama Gashinzwe Amatora gahabwa n’itegeko ububasha bwo gutanga gahunda ya kongere iberamo itora, hemejwe ko umunsi wa mbere wa kongere uteganyirijwe itora naho uwa kabili ukagenerwa ishyirwaho ry’inzego z’ishyaka. Hakurikijwe cyane cyane ingingo za 17, 19 na 20 z’Amategeko Agenga Amatora iyo gahunda mu buryo burambuye iteye itya:

GAHUNDA YO KU WA 6 TALIKI YA 13 NZERI

10H00 – 10H15: Ijambo rifungura Inama

10H15 – 11H00: Kwerekana abafite ububasha bwo gutora, kwemera abatumwe (procurations) n’indorerezi.

11H15 – 11H30: Kwemeza gahunda ya kongere

11H30 – 12H00: Akaruhuko

12H00 – 13H00:

a)      Kwemeza inyandiko-mvugo ya kongere y’i Breda.

b)      Kujurira ku byemezo byafashwe na AGA no kwakira ubujurire uko ingingo ya 20 y’Amategeko Agenga Amatora ibiteganya

c)      Kwiga ku bibazo byaba bitarabonewe ibisubizo hashingiwe ku mategeko angenga ishyaka.

13H00 – 14H00: Ikiruhuko

14H00 – 15H00: Kwivuga ibigwi by’abiyamamaza

15H00 – 16H00: Gutora, kubarura no gutangaza amajwi

16H00 – 16H30: Akaruhuko

16H30 – 16H45: Ijambo ry’uhagarariye abatzinze itora

16h45 – 17H00: Kurangiza umunsi ku ba kongeresite bazanzwe

17H00 – 19H00: Kwiherera kwa Komite-Mpuzabikorwa icyuye igihe na Liste yatsinze amatora (VP2) bagakora remise & reprise (grands dossiers, etc..), kuvugana n’abayobozi b’ishyaka mu Rwanda nabo bategura ikipi yabo ku ruhande rwa VP1, kuvugana na liste itatsinze, gushyira abantu (komiseri) mu myanya, etc…

GAHUNDA YO KU CYUMWERU TALIKI YA 14 NZERI

10H00 – 10H15: Gutangaza ubuyobozi bukuru bushya (Bureau executif na comite directeur) bw’ishyaka.

10H15 – 11H15: Kwemeza uko inzego zindi ziteganyijwe n’Amategeko-Ngengamikorere y’ishyaka zizajyaho.

11H15 – 11H30: Ijambo ry’uhagarariye abatowe(VP2)

11H30 – 12H00: Gusoza no gusabana

Bikozwe kuwa kabili taliki ya 09/09/2014

 

Gratien Nsabiyaremeye, Visi-Prezida

Eric Bahembera, Umwanditsi-mubitsi

Ndahayo Dismas, umujyanama

Marcel Sebatware, umujyanama