Kwamagana itangazo rya Bwana Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugène

Kigali kuwa 10 Nzeri 2014
Ubuyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi buramagana ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze uyu munsi na Bwana Nkiko Nsengimana, umuyobozi w’inzibacyuho wa Komite Mpuzabikorwa, na Bwana Ndahayo Eugène rirebana n’ubwiyunge bw’ibice “bibiri by’ishyaka” (les deux branches).

Ubuyobozi bw’ishyaka buramenyesha abasomye iryo tangazo ko congrès yabereye mu kwezi kwa gatanu i Breda yafashe icyemezo kuri iki kibazo. Ntabwo rero Bwana Nkiko Nsengimana afite uburenganzira na buto bwo kukivuguruza, kabone n’iyo yaba ari umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa, cyane cyane ko nta rwego namba ruzwi rw’ishyaka rwagishijwe inama. Ubuyobozi bw’ishyaka buributsa kandi ko congrès yabereye I Breda yatanze amabwiriza atomoye ku byo Komite Mpuzabikorwa ishobora gukora mu nziba cyuho n’ibyo idashobora gukora. Ibikubiye muri iri tangazo biri mubyo iyo congrès yategetse ko bitakorwa.
Nyuma yo gufata icyemezo cyo gusubika congrès ntawe agishije inama, Bwana Nkiko Nsengimana yongeye kwerekana ko yitiranya ubuyobozi bw’ishyaka nawe ku giti cye. Ibikubiye muri iri tangazo bireba ishyaka ryose, ntabwo umuntu umwe yakwiha uburenganzira bwo kubikora uko yishakiye kubera inyungu ze.
Ubuyobozi bw’ishyaka buramenyesha kandi abantu bose ko congrès yari iteganyijwe ku mataliki ya 13 na 14 Nzeri izaba, ikaziga n’iki kibazo .
Twagirimana Boniface
Umuyobozi wungirije w’agateganyo