ICYO INKOTANYI NA BAMPORIKI BAKWIRIYE KWIBUKA

Ejobundi aha umwe mu bakinnyi basanzwe bakina mu Ikinamico “Urunana” witwa Bamporiki Edouard ubu wagizwe umudepute mu Nteko Ishinga Amategeko yo ku ngoma ya Kagame, aherutse kumurika igitabo yanditse. Inyito yacyo, ibyanditsemo, n’icyo kigamije simbitinda ho. Ndashaka kugaruka ku magambo yavuze agitangiza. Ariko ntarajya kure mbanze mbibutse neza ko Bamporiki ari umuhanzi. Ni umukinnyi w’ikinamico kandi koko n’iyi ni ikinamico!!! Abakinnyi beza rero mu makinamico cyangwa sinema, iyo bageze ahanditse ko umukinnyi arira, bararira, amarira akaza ndetse menshi n’agahinda kakagaragara nya ko, kandi bari mu mukino. Bakina ibyanditse nk’ibiriho mu buzima busanzwe. Ariko umukino iyo urangiye, biyambura imyenda yabugenewe bakambara iyo basanganywe, bakikomereza ubuzima basanzwemo. Bamporiki ni umukinnyi w’íkinamico  kandi icyo yakora cyose nti yakunda ingoma ngo arushe umwami!

Mbere na mbere icyatumye ahabwa uriya mwanya afite, ni uko inkotanyi hari icyo zamushakagaho: Kwatura akavuga ububi bw’abahutu, maze kuko na we ari we, akaba ahindutse igikoresho cyo kubakoza isoni, kubahoza mu ipfunwe ridashira no kubahamya burundu icyaha cy’inkomoko. Abakurikiye ibyo akora mubona neza ko ako ariko kazi yashinzwe, ari ko akora ubu. Si we muhutu uzi ubwenge kurusha abandi uri mu Rwanda, cyangwa wabonye ko hari abahutu bakoze jenoside akaba abinenga. Oya! Nuko yemeye ikiraka cy’ikinamico y’ubutegetsi. Ari we, arabizi ko ari mu ikinamico, ari n’ubutegetsi akorera na bwo burabizi ko ari mu ikinamico. Ikibazo gusa ni ukuvuga ngo iyi kinamico irimo iragera ku ntego turebye ku mpande zombi?

Duhereye kuri Bamporiki, twavuga ko muri aka kanya intego yari ategereje muri iki kiraka arimo azigeraho neza. Yabonye umwanya wo kuba umudepute, ahembwa neza kurusha abahutu benshi, ndetse yabonye n’ijambo, kuko akoranya abantu bakamutega amatwi. N’ubwo akibebera bwose, kandi agomba guhora anenga bene wabo kugirango abeho, byibura ubu twavuga ko umukamo w’ ingoma umugeraho. Ikibazo gusa ni ukwibaza ngo iki kiraka kizahoraho?  Kizakenerwa kugeza ryari? Kuko hano yagombye kumenya ko ku ngoma iriho mu Rwanda ubu, waba umuhutu, waba umututsi umunsi uba umwe, bakakwigiza yo kandi nta we uyivamo neza. Ndi Bamporiki nakwibaza aho nzajya n’abo nzabana na bo umunsi bansezereye. Ikindi: Niba atinyuka akandagaza uwamutwaye mu nda amezi icyenda, akamwonsa, akamurera akamuha izo ndangagaciro zatumye ahura na “malayika FPR”, yarangiza akamunengera mu ruhame, akamucyurira telefone yamuguriye mu mafaranga ya FPR, akamuta ku gasi  akamutesha agaciro, ntazatekereze ko n’abo bamuhaye ikiraka bamubonamo ubupfura cyangwa ubumuntu! Icyo ni ikimeyetso cya mbere cy’ubuswa, guhubuka no kudashyira mu gaciro. Nta cyubahiro ushobora guhabwa no gusuzugura umubyeyi n’ubwo waba umwita injiji. Ku bemera Bibiliya, hari aho ivuga ngo “Usuzugura Se cyangwa nyina, avumwe! Uraberwe rero Bamporiki! Wibuke ko amagambo wamuvuzeho ahagije kuba yafatwa nkubuhamya bumushinja kwangisha abaturage ubuyobozi buriho! Ariko FPR turayizi, izaba iyabitse kugeza igihe azakenerwa. Imana igufashe.

Tugarutse ku butegetsi buri ho bwatanze ikiraka ku mukinnyi Bamporiki, na bwo hari icyo bwakuye muri iyi kinamico. Kuba barahimbye ‘ndi umunyarwanda’ yashoye abahutu mu gusaba imbabazi z’icyaha cy’inkomoko, kubahoza mu ipfunwe no kubacubya, cyiyongera ku muryango IBUKA ihembera inzika n’urwango, n’ingando za Rucagu wiyemereye ko zikora akazi ko koza ubwonko.  Ariko na none ntawabura kwibaza: Iki kinyoma kizafata kugeza ryari? Twese twigeze kugira ababyeyi kandi si ko bose bari bajijutse. Ni nde muntu wandagaza umubyeyi we bigeze hariya wari ukwiriye icyizere cya Leta? Ndi FPR nakwibaza uzemera ukuri k’umuntu wandagaza umubyeyi we kuriya. Nakwibaza ubunyangamugayo asigaranye bwatuma ibyo avuga muri iyi kinamico hari abashobora kubitega amatwi cyangwa kubyemera! Kubibavugira yego arabikora ariko se umusaruro urihe? Niba se hari n’abantu aba yatumiye, kubera amafaranga aba yahawe yo kubikora, bakagaragara mu cyumba cy’inama, umusaruro muri rubanda kandi ku buryo burambye uri he? Keretse kugaragaza ibintu biteguye gusa aho mu cyumba, cyangwa bimwe abaturage bahoberana ngo bahanye imbabazi, kandi muri bo babizi neza ko banganye urunuka! Ariko abanyamakuru bakajyana inkuru ngo abanyarwanda barababariranye.

Uretse guhemukira aba bantu nka ba Bamporiki, Nsengimana, Rucagu, Habineza n’abandi baba birirunduriye mu butegetsi ku buryo batabona uko basubira inyuma, haramutse hagize igihinduka, ikindi kintu ibikorwa nk’ibi bimaze ni iki?

Abanyarwanda byose barabiruzi! N’iyo batavuze baba barora. Ubu none ho, basigaye banavuga ibitandukanye n’ibyo batekereza kuko batarakusanya neza imbaraga zibemerera kuvuga icyo bashaka. Ariko agatinze kazaza ni amenya ya ruguru.

Nsoza rero iyi nyandiko ndabwira Bamporiki n’abamuhatse nti: ni mwibuke ko ibi byose mukora abanyarwanda babibona! Bazi neza icyo bigamije. Nabonye ibintu nsubira ibindi, “nimukure igiciro intama yaboze!” Iyi kinamico nta gaciro igifite. Ni ibyo kurangaza no  kurakaza abaturage, kandi akari kera muzabamara ubwoba!

Sindagura ndagena!

Nyagasaza Siliveri

i Rubungo

1 COMMENT

  1. Inganzo itagira umumaro itagira umumaro, irutwa irutwa n’ingarani yuzuye imborera.
    Bamporiki iyo aba umuhanga yari kuba azi iyi migani: Ngo umwana wanze kumvira se na nyina yumvira ijeri. Ngo utazi ikimuhatse areba imboro ya se igitsure. Umunsi wahindutse igikatsi bazagucira.

Comments are closed.