Ifaranga ry’u Rwanda rishobora guta agaciro ugeranyije n’amadovise: John Rwangombwa

Ministre John Rwangombwa w'imari n'igenamigambi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambo John Rwangombwa yashimangiye ko nta muntu n’umwe uzabura umushara cyangwa ngo ahagarikwe ku kazi kuko hari ibihugu bimwe byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda.

Ibi yabitangarije imitwe yombi y’abagize Inteko Ishingamamategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2012; ubwo we na Minisitiri Louise Mushikiwabo, Minisitiri Gen. James Kabarebe basobanuraga uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro mu karere, n’ihagarikwa ry’inkunga u Rwanda rwagenerwaga.

Mu minsi ishize nibwo ibihugu bitandukanye birimo u Buholandi, u Budage, Suwedi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda; kuri ibi bihugu hiyongeraho inkunga yatindijwe ya Banki y’Isi ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Minisitiri John Rwangombwa yabwiye Inteko Ishingamategeko ko amafaranga yagombaga kuza yunganira ingengo y’Imari yose hamwe ari Miliyoni 362, ayaje kugeza ubu ni miliyoni 122,4 naho ataraza ni miliyoni zigera kuri 240.

Nubwo ariko umuntu arebye byagaragara nk’aho ataraza ari menshi ugeranyije n’ayaje, iyo winjiye mu ngengo y’imari y’u Rwanda usanga ngo yose angana na 12% by’ingengo y’imari yose.

Avuga ku kibazo cyibazwa na benshi niba iki gikorwa cyo guharikira u Rwanda inkunga cyarakurikije amategeko, John Rwangombwa yagize ati “Ibyo bakoze ntibikurikije amategeko. Twarabandikiye tubagaragariza ko ibyo bakoze bitandukanye n’amahame mpuzamaganga agenga inkunga ndetse bikananyuranya n’amasezerano dufitanye n’abo baterankunga.”

Guhagarika inkunga sibyo bizakemura ikibazo

Minisitiri Rwangombwa yavuze ko guhagarika inkunga ihabwa u Rwanda nta na rimwe bizaba igisubizo ku bibazo bya Congo, ahubwo hakwiye kwiga uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti urambye nkuko Akarere kari kubigerageza.

Rwangombwa kandi yahishuye ko kuba u Rwanda ruhagarikirwa inkunga atari iki kibazo cya Congo ahubwo ngo abona hari ‘campaign’ ikomeye mu bihugu bikize yo kurwanya inkunga zoherezwa mu bihugu bikennye, ku buryo iyo habaye akantu gato babyuririraho bagakuraho iyo nkunga.

Ibintu byabwo byacitse

Nubwo akurikije imyifatire y’ibihugu byahagaritse inkunga ashidikanya ko bakisubiraho bakarekura inkunga bahagaritse, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yavuze ko hari icyizere ko Banki y’Isi na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bazatanga inkunga bemereye u Rwanda.

Ati “… Gusa aya mafaranga aramutse atanaje ntitwavuga ko byacitse. kuba twabura amafaranga agera kuri 12% y’ingeyo y’imari ntibyahungabanya ingengo y’imari yose! … Hari abakunda byacitse bavuga ko Leta igiye guhagarika abakozi cyangwa imishahara. Ibyo sibyo. Nta na rimwe tuzagera aho tuvuga ngo twirukanye abakozi kuko twananiwe kwishyura imishahara. Gahunda za Leta nazo ntizizigera zihungabana ngo n’uko 12% yabuze.”

Aya ni amagambo yatangajwe ya John Rwangombwa ngo agomba gukuraho ibihuha byavugagako hari bamwe mu bakozi bashobora guhagarikwa kubera inkunga yahagaritswe.

Yongeye ati “Amafaranga 12% yahagaritswe ntateye impungenge nyinshi cyane. Niba umwana agiye ku ishuri akabona 88% aba yatsinze ku rwego rushimishije rero abantu ntibumve ko hari ibyacitse.”

Mu gushimangira ibi, Minisitiri John Rwangomba yavuze ko : “abakozi bose ba Leta bahembwa miliyari 204 z’amafaranga y’u Rwanda kandi imisoro itangwa n’Abanyarwanda yo ubwayo ari miliyari 606 kuburyo Leta y’u Rwanda itabura uko yishyura abakozi.”

N’ubwo avuga ko amafaranga yahagaritswe ari make, John Rwangomba yemera ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2013 bushobora kuzagabanukaho 1.5% ugeranyije n’ibyari byitezwe.

Avuga kandi ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora guta agaciro ugeranyije n’amadovise kuko ubusanzwe amafaranga yoherezwa mu Rwanda aza mu madovise, ndetse u Rwanda rwakenera kugira ibyo rutumiza hanze bigatumizwa mu madovize kuburyo iyo abuze hari igihungabana, ariko ngo kubufatanye na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) harimo gufatwa ingamba zihamye zituma ifaranga ry’u Rwanda rikomeza kwigararaho.

Ni iki gikenewe ngo hirindwe ingaruka?

N’ubwo nta gahunda n’imwe izahagarara mu kwihutisha iterambere no gufasha abakene, nk’uko Rwangombwa yabisobanuriye Inteko Ishingamategeko yasabye ko hari ingamba zigomba gutatwa kugirango hirindwe ingaruka z’amafaranga zahagaritswe n’abaterankunga.

Aha akaba yabanje gusobanura ko igihuha (speculation) ubwacyo gishobora gutera ingaruka zikomeye ku ihungabana ry’agaciro k’ifaranga. Akaba yavuze ko Banki nkuru yasobanuriye abacuruzi benshi bariho bihutira kugura amadorari badawiye guterwa ubwoba n’ibyo bihuha bihwihwiswa. Aha akaba yavuze ko ihungabana ry’agaciro k’amafaranga akoreshwa menshi mu karere ryabaye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ngo ryatewe nanone n’ibihuha nkibyo.

Muri zo harimo gukoresha neza amafaranga ahari hirindwa isesagura, gukomeza gushyira imbaraga mu Kigega Agaciro Development Fund, kurushaho gukangurira Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo hadategerejwe ak’imuhana n’ibindi.

INKINDI Sangwa
UMUSEKE.COM

3 COMMENTS

  1. Tugomba kwitonda tukabara neza niba PIB (Produit Intérieur Brut) yacu ihagije kugira ngo twumve ko tutagikeneye inkunga y’amahanga. Naho ubundi kwaba ari ukwihagararaho bya nyirarureshwa cyangwa byo kugira ngo tutababaza abakuru maze bakatwubikira imbehe.

    Umugabo bamwirukanye ku kazi, maze ageze i muhira asaba umugore n’abana ko bagomba kujya bakotiza ijana bakarimuha maze akabona ayo kunywera nk’uko byari bisanzwe. Ukwezi kwa mbere barakotije kubera ko bari bagifite ayo yari yarabahaye ku mushahara we. Ukwezi kwa kabiri baramubwiye bati reka da, uku kwezi natwe ntacyo waduhaye papa. Nuko iby’ikigega agaciro birangira bityo. Buriya rero urwo rugo nta PIB ihagije rwari rwakagize si njye wahera.

  2. Narababwiye banga kumva.Iminsi y,igisambo irabaze kandi ugiranabi ukabisanga imbere.Bakurikiranye ubukungu bwa CONGO babifatanya no kwica inzirakarengane none reba aho bitugejeje,barangiza ngo rubanda rwitabire agaciro.Reka mbabwire uzi ubwenge niyishakire amadorali atangire akuremo ake karenge kuko ibihugu byari bishigikiye ababeshyi byamaze kubavanaho amaboko.Naho amahera mukomeza gushyira mu gaciro ni ayo bazakoresha byamaze kubarangiriraho bonyine nk,uko bajya kujya CONGO batabwiye rubanda.Mbabajwe n,abakomeza kubeshywa bakabyemera kandi bafite ubwenge karemana harimo n,abize.Abacuruzi bashatse bakwikuriramo akabo karenge bakazagaruka reta y,abajura yaravuyeho kuko no mubindi bihugu bitarimo abicanyi babanyamuvumo ubucuruzi buragenda.
    Mbwira abumva.

  3. Ukuri nuko demande y’amadovese izacrea guta agaciro k’ifaranga bityo ibiciro kw’isoko bizazamuka noneho pouvoit d’achat y’umukozi izagabanuka kuko umushahara uzaguma ari wawundi…ubwo se aho aduhishe nihe mwagirango se atubwire ngo turashize ? Gusa amahirwe nuko m23 igiye gushyikirana bizagarurira leta y’u Rwanda ikizere maze inkunga zigaruke nibitaba ibyo karabaye!

Comments are closed.