Yanditswe na Nkurunziza Gad
Imfura y’Umwamikazi Elizabeth II, Igikomangoma Charles yemeje ko azahagararira Umwamikazi Elisabeth II mu Nama y’Abayobozi bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena 2022.
Igikomangoma Charles yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Commonwealth, wabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Charles yavuze ko “Mu gihe Isi ikomeje guhangana no kwigobotora icyorezo cya COVID-19, ni ingenzi guhuriza hamwe ibihugu by’ibinyamuryango bya Commonwealth. Nk’Umuryango w’abantu barenga miliyari 2.6 bo mu bihugu 54 ku migabane itandatu y’Isi, Commonwealth ihagarariye imico n’imigenzo itandukanye, n’impano zishobora gufasha mu kubaka ahazaza heza. Hamwe n’iyi ntego ihuriweho, ndetse n’igihe kitari gito inama yagiye isubikwa, umugore wanjye nanjye tuzitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth igiye kubea i Kigali muri Kamena.”
Buteganyijwe ko iyi nama ya CHOGM izabera mu Rwanda, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 100, ikaba igiye kuba nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19, dore ko yari kuba yarabaye mu 2020.
Igikomangoma Charles mu gihugu cyafunze Radio y’Abongereza (BBC)
Rimwe mu mahame ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth bigenderaho ni ukubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, haba ku baturage ndetse no mu itangazamakuru. Iri hame ariko risa n’iritareba leta ya Kigali, kuko kunenga abategetsi bifatwa nk’icyaha gikomeye ndetse gishobora kwicisha umuntu. Ku banyamakuru ho abagerageje kuvuga ibitagenda bose ihereza ryabo ni ukugerekwaho ibyaha cyangwa kuvutswa ubuzima.
Mu mwaka wa 2015, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga burundu Radio y’Abongereza , BBC Gahuzamiryango ishami ry’Ikinyarwanda.
Iki cyemezo cyafahwe nyuma y’ikiganiro mbarankuru kiswe “Rwanda’s Untold Story” cyaciye kuri imwe mu ma television ya BBC, BBC2.
Leta ya Kigali ikavuga ko icyo kiganiro cyapfobyaga jenoside yakorewe abatutsi ndetse ngo cyangishaga rubanda ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Nyuma yo gutangaza ko BBC Gahuzamiryango ifunzwe burundu mu Rwanda, imiryango mpuzamanga y’abanyamakuru hamwe n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ntibahwemye kugaragaza muri raporo ko abategetsi b’u Rwanda bahonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Raporo nshya ya Human Rights Watch (HRW) yasohotse muri uku kwezi kwa Werruwe 2022, ivuga ko ubucamanza mu Rwanda bukurikirana abatavugarumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, n’abatanga ibitekerezo kubera ibyo batangaje cyangwa ibitekerezo byabo.
HRW yo ivuga ko hagati ya 2020 na 2021 yakurikiranye imanza ikaniga ku myanzuro z’inkiko ireba ingingo zatanzwe n’abashinjacyaha zashingiweho imyanzuro y’abacamanza ku manza nk’izo. Ivuga kandi ko yaganiriye n’abatavugarumwe n’ubutegetsi 11 hamwe n’abantu bashyira ibiganiro kuri YouTube.
Muri iyi raporo yasohotse kuwa gatatu HRW ivuga ko yasanze izo manza zifite “imvo za politike kandi zishimangira umuco wo kutihanganira ababona ibintu ukundi”.
Ibi bituma abatari bacye bakomeza kwibaza ukuntu Igikomangoma Charles yemeye kwitabira inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu gihugu gihonyora uburenganzira bwa muntu.
Uretse ibi kandi, abadepite bo mu Bwongereza, abo muri Amerika hamwe n’abo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bamaze iminsi bamagana ishimutwa ndetse n’ifungwa rya Paul Rusesabagina, impirimbanyi yashimutiwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda i Dubai mu mwaka wa 2020.
Barasaba ko yarekurwa kuko ibyo yakorewe binyuranyije n’amategeko kandi ko igifungo yakatiwe cy’imyaka isaga 20 kigaragaza ko ubutabera bwo mu Rwanda butigenga.