Raporo nshya ya Human Rights Watch (HRW) ivuga ko ubucamanza mu Rwanda bukurikirana abatavugarumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, n’abatanga ibitekerezo kubera ibyo batangaje cyangwa ibitekerezo byabo.
Yolande Makolo umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yatangaje ko urwego rw’ubucamanza “rukorera mu mucyo kandi rutabogamye rushingiye ku mategeko y’u Rwanda, n’ibisabwa n’akarere n’amahanga”.
HRW yo ivuga ko hagati ya 2020 na 2021 yakurikiranye imanza ikaniga ku myanzuro z’inkiko ireba ingingo zatanzwe n’abashinjacyaha zashingiweho imyanzuro y’abacamanza ku manza nk’izo. Ivuga kandi ko kandi yaganiriye n’abatavugarumwe n’ubutegetsi 11 hamwe n’abantu bashyira ibiganiro kuri YouTube.
Muri iyi raporo yasohotse kuwa gatatu HRW ivuga ko yasanze izo manza zifite “imvo za politike kandi zishimangira umuco wo kutihanganira ababona ibintu ukundi”.
Lewis Mudge ukuriye HRW muri Africa yo hagati ati: “Abakozi mu bucamanza mu Rwanda, ntibafite ubwigenge bwo guhaguruka ngo barengere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bugendanye n’itegeko mpuzamahanga, bityo mu buryo bw’akarengane baciriye imanza banafunga abantu kubera ibyo batangaje n’ibikerezo byabo.”
Yongeraho ati: “Gukurikirana mu nkiko abanenga ubutegetsi ku byaha byo gushishikariza abantu kwivumbagatanya cyangwa kwanduza isura y’igihugu ni icyerekana uko ababona ibintu ukundi batihanganirwa mu Rwanda.”
Avuga kuri iyi raporo kuri Twitter, Yolande Makolo yavuze ko “abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi ko nta n’umwe ukurikiranwa kubera ibitekerezo bya politiki”.
Yongeraho ko “gukomeza kwibasira u Rwanda bikorwa na Human Rights Watch nta kindi bikora uretse gutanga ishusho mbi kandi itariyo ku bucamanza n’uburenganzira bwa muntu muri Africa”.
Raporo ya HRW ikomoza ku manza z’abanyamakuru Dieudonné Niyonsenga – uzwi kandi nka Cyuma Hassan – hamwe na Théoneste Nsengimana bacishaga inkuru zabo kuri YouTube channels.
Niyonsenga yahamijwe ibyaha birimo inyandiko mpimbano, kubangamira imirimo rusange, no gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu – iki cya nyuma yagihamijwe mbere nyuma mu bujurire ubushinjacyaha busaba ko bikosorwa kuko kitakiba mu mategeko ahana.
Nyuma yo gufungwa kwe Channel ye Ishema TV yasibwe kuri YouTube, mu buryo bitazwi niba ari ku bushake bwe cyangwa yarabihatiwe.
Nsengimana yafashwe mu Ukwakira (10) 2021 arafungwa aregwa aregwa “gukwiza amakuru y’impuha cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha amahanga ubutegetsi bw’u Rwanda”.
HRW ivuga ko abo banyamakuru n’abatanga ibitekerezo byabo kuri YouTube nka Aimable Karasira, Yvonne Idamange, bafunzwe barezwe ibyaha ivuga ko byari bigamije kubacecekesha.
Raporo yo mu mpera za 2021 y’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere yerekanye ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%.
Mu gihe u Rwanda ruteganya kujya mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2024, HRW isaba leta “guhagarika guhohotera impirimbanyi z’uburenganzira, abanyamakuru, n’abatavugarumwe n’ubutegetsi” kandi “ikarengera uburenganzira ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo” ibyo yita ko ari “nkenerwa kugira ngo habe amatora atabogamye kandi mu bwisanzure.”
BBC