Hari Abahutu batemerewe akazi muri VUP no muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda” barahezwa

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu gihe Leta ya Kigali ivuga ko ishyize imbere gahunda zo gukura abaturage mu bukene binyuze mu kubaha akazi k’imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP no kubaha inka muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda” abategetsi bavuga ko izi gahunda zitagenewe bamwe mu Bahutu.

Abaturage bo mu Turere dutandukanye bamaze iminsi bagaragagaza ko batishimiye ibikorwa n’ubuyobozi byo kurobanura, gusumbanya no kujonjoro abagomba kugerwaho na gahunda zo gufasha abakene cyangwa se kuzahura abaturage batishoboye.

Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu Turere dutandukanye bavuze ko hashize imyaka myinshi ubuyobozi buvuga ko hari abaturage batazigera bagerwaho na gahunda za leta kubera icyo bise ‘Ingaruka z’ibyo bakoze”.

Hari umuturage watubwiye ati “Niba bavuga ko ari leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuko barobanura abo bagomba guha imfashanyo cyangwa akazi? Kuki bahora bavuga ngo barashaka ubwiyunge mu banyarwanda barangiza ahubwo bagashaka kuducamo ibice? Byarambabaje kubona bima gira inka umuturanyi wanjye ngo nuko umugabo we afungiye ibyaha bya jenoside.”

Undi muturage ati “Umuyobozi w’umudugudu yakoze urutonde rw’abagomba guhabwa akazi muri VUP ageze iwacu yandika papa kuko yari yujuje ibisabwa byose ngo umuntu ahabwe akazi. Igihe cyo kujya gutangira gukora kigeze data yagiyeyo nuko gitifu w’umurenge yanga ko akora ngo kuko ari umuhutu kandi akaba afite mukuru we ufungiye jenoside.”

 “Bambwiye ko umuhutu wahamwe n’ibyaha bya jenoside atazahabwa inka cyangwa akazi muri VUP”

Umuyobozi w’umwe mu mirenge yo mu Karere ka Rulindo wifuje ko amazina ye agirwa ibanga, yatubwiye ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi.

Yatubwuye ati “Ni amabwiriza yavuye muri Minaloc nko muri za 2000 cyangwa mbere yahoo gato sinibuka neza batubwiye ko umuhutu cyangwa uwo mu muryango w’uwahamwe n’ibyaha bya jenoside atagomba guhabwa inka muri gahunda ya girinka munyarwanda. Niko bimeze kandi no muri aka kazi ka VUP.”

Yakomeje ati “Birashoboka ko hari bacye ushobora gusanga barazihawe, ariko nyine ni bimwe nakwita irengayobora, umuntu akabura uko agira akabashyiramo kuko wenda bafite abana bato barwaye bwaki cyangwa se bafite urubyiruko rw’intore ku buryo bugaragara.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabajijwe iki kibazo arya indimi

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagiranye n’abanyamakuru tariki 16 Werurwe 2022, umunyamakuru yamubajije niba Leta ari yo yatanze amabwiriza ko abo mu miryango y’abahamwe n’ibyaha bya Jenoside batemerewe guhabwa inka muri GIRINKA undi arya indimi.

Ngirente yarasubije ngo “Guverinoma y’u Rwanda ntabwo ivangura abantu.” Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine yahawe ijambo ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, nawe abura amajyo. Avuga ko “Hagenderwa kuri byinshi kugirango umuturage ahabwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ariko icyo ntabwo kirimo.”

Ushingiye kubivugwa n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu, ugashingira no ku bisubizo byuzuyemo kurimanganya byatanzwe n’aba bayobozi, uhita ubona ko ibyo leta ya Kigali yirirwa iririmba ngo ubumwe n’ubwiyunge ari mu magambo gusa.

Igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94% nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi bushya bwa 2020 bwa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge bukorwa buri myaka itanu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12,600 bo mu midugudu 810 yatoranyijwe mu turere twose tw’u Rwanda, muri gereza no mu mashuri, buvuga ko ababona ko hari abacyibona bakanarebera abandi mu ndorerwamo z’amoko ari 1.8% gusa.

Nubwo bimeze bityo ariko, abategetsi b’u Rwanda ntibemera ko muri iki gihugu hari ikibazo cy’amoko, ubusumbane cyangwa icyo gutanga imirimo n’andi mahirwe hashingiwe ku moko cyangwa inkomoko. Ibi iyo hagize ubitunga urutoki, agerekwaho icyaha cyo kubiba amacakubiri no kwangiza rubanda ubutegetsi.