Iminyorogoto n’ibinyenzi muri Hotel mu Rwanda byatumye umunya-Danmark ahazinukwa

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Louis Bendixen, ukomoka muri Danmark witabiriye Tour du Rwanda 2022 avuga ko ubwiza bw’u Rwanda buhabanye na Hotel yacumbitsemo, akarazwa mu cyumba cyuzuyemo ibinyenzi n’iminyorogoto.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Louis Bendixen uherutse muri Tour du Rwanda yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko yakunze u Rwanda kubera ubwiza bwarwo ariko ko hoteli yacumbitsemo yayizinutswe kubera serivisi mbi yahawe.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yafashwe na Louis agaragaza ibinyenzi n’iminyorogoto bigendagenda mu cyumba cya Hotel Hilltop yararagamo, umwanda nawo unuma impande zose.

Uyu munyonzi yanditse kuri twitter ati “Wakwishimira kugaruka mu gihugu gitangaje nk’u Rwanda, ariko ntiwakumbura kugaruka muri Hotel nkiyo twarimo muri Tour du Rwanda.”

Hagati aho Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda ‘RDB’ cyatangaje ko cyaciye amande y’amafaranga ibihumbi 300 Hotel Hilltop kubera service mbi bahate ababagana. RDB ivuga ko nyuma yo kubaca aya manda yanabihangirije.

Si ubwa mbere havuzwe ikibazo cy’isuku nke mu mahotel yo mu Rwanda, kuko no mu mwaka ushize wa 2021, bamwe mu bakinnyi bari bitabiriye irushanwa rya Basketball bijujutiye ko barajwe muri hotel zifite umwanda.

Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Guinea yanditse kuri twitter ati “Birababaje cyane, hotel turaramo ifite umwanda ukabije ibyo turyamamo biranuka cyane.”

Mu gihe bamwe mu basura u Rwanda bakomeje kwinubira isuku yo muri Hotel bacumbikamo hari n’abandi binubira isuku y’ibiryo barya muri za Restaurent kuko bibatera inzoka zo mu nda zirimo na amibe.

Muri Kamena 2022 mu Rwanda hazabera inama mpuzamahanga y’ibihugu bigize bikoresha icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM . Iyi nama yitezweho kuzitabirwa n’abantu bavuye mu bihugu bigera kuri 54. Igiteye impungenge ni isuku ndetse na service bazahabwa muri hotel bazacumbikamo niba bitazasiga iki gihugu kigaragaje isura yacyo nyakuri.

Leta ya Kigali ntihwema kwitaka ko ari kimwe mu bihugu biza ku isonga mu kugira isuku muri Afurika ndetse ibi byatumye umurwa mukuru w’iki gihugu uhabwa ibihembo mpuzamahanga bitandukanye kubera iyo suku.

N’ubwo bimeze bityo ariko, abantu batandukanye bemeza ko iyo suku igarukira ku mihanda migari yo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero z’uwo mujyi mu gihe mu ngo n’ahandi hatabonwa na buri wese haba huzuye umwanda utagira ingano.

https://twitter.com/LouisBendixen/status/1499339903871721473