Papa Francis agiye gusura ibihugu bitandukanye by’Afurika u Rwanda rutarimo

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis azasura Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Sudani y’Epfo mu kwezi kwa karindwi, u Rwanda rwari rwamusabye kurusura ntirugaragara ku rutonde rw’ibihugu azasura.

Intumwa ye muri DR Congo, Ettore Balestrero yabwiye abanyamakuru ko Papa Francis azasura imijyi ya Kinshasa na Goma hagati ya tariki 02 – 05 Nyakanga.

BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ivuga ko Matteo Bruni, umuvugizi wa Vaticano, yasohoye itangazo rivuga ko Papa Francis azanasura imijyi ya Juba na Bruni muri Sudani y’Epfo hagati ya tariki 05 – 07 Nyakanga.

Minsitiri w’intebe Sama Lukonde yabwiye abanyamakuru ko Papa yaje ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Lukonde yongeraho ko leta izakora ibishoboka kugira uru ruzinduko rw’ikimenyetso cy’amahoro n’ubumwe ruzagenda neza.

Abagera kuri 50% by’abaturage miliyoni 95 ba DR Congo ni abakristu gatolika.

Uru ni uruzinduko rwa gatatu rw’umukuru wa kiliziya gatolika muri DR Congo mu myaka 37 ishize. Papa Yohani Paulo II yasuye iki gihugu kikitwa Zaïre gikuriwe na Mobutu Sese Seko mu 1980 no mu 1985.

DR Congo (ibice by’iburasirazuba) na Sudani y’Epfo ni ibihugu byashegeshwe n’intambara zimaze imyaka myinshi.

Papa Francis w’imyaka 85 amaze gusura umugabane wa Africa inshuro enye kuva yakwimikwa mu 2013.

Mu 2015 yasuye Kenya, Uganda, Centrafrique, mu 2017 asura Misiri, naho mu 2019 asura Maroc, Mozambique, Ibirwa bya Maurice na Madagascar.

Uruzinduko rwe muri DR Congo na Sudani y’Epfo ni urwa kabiri azaba agize muri uyu mwaka nyuma y’urwo azabanzamo muri Malta mu kwezi kwa kane.

U Rwanda rwari rwasabye Papa Francis kurusura ruviriyemo aho

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’uruzinduko rwa Papa Francis muri DR Congo, azanasura Umujyi wa Goma uhana imbibe n’u Rwanda. Ni mu gihe mu Ukuboza 2021, Arkiyeskopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda yagiye kuri Televiziyo Rwanda ko bamaze gusaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, gusura u Rwanda yongeraho ko hari icyizere ko uyu mushumba yazemera ubutumire.

Umwe mu bihaye Imana mu Rwanda yari yadutangarije ko Francis yarangije kwemera ubutumire bw’u Rwanda, igisigaye arugutangaza itariki y’uruzinduko rwe.