IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA PEREZIDA WA TANZANIYA KIKWETE

TALIKI YA 15 KAMENA UMWAKA W’2013, I BURUSELI MU BUBILIGI , ABANYARWANDA, ABARUNDI NDETSE N’ABAKONGOMANI BATERANIYE KU CYICARO CY’UHAGARALIYE IGIHUGU CYA TANZANIYA MU RWEGO RWO GUSHYIGIKIRA PEREZIDA WA TANZANIYA BWANA “DJAKAYA KIKWETE” BITEWE N’ICYIFUZO YATAANZE UBWO UMURYANGO W’UBUMWE BW’AFRIKA WIZIHIZAGA ISABUKURU Y’IMYAKA 50, PEREZIDA WA TANZANIYA UBWO YAGEZAGA ICYIFUZO CYE CY’UKO IBIHUGU BY’ U RWANDA, REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA KONGO NA UGANDA KO BIGOMBA GUSHYIKIRANA N’INYESHYAMBA ZOSE KUGIRANGO AMAHORO AGARUKE MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI.

1 COMMENT

  1. Gusezera ku mwanya w’Umunyamabanga Mpuzabikorwa mu ishyaka ISHEMA

    Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2013 nabonye inyandiko nyinshi zimbaza impamvu nta nyandiko zanjye zikiboneka ku mbuga z’itunamanaho. Abenshi bakibaza niba Agatsiko k’abicanyi n’abasahuzi katarampitanye cyangwa karashoboye kuncecekesha.

    Ndagirango rero nsubize abibazaga ibyo byose ko atariko bimeze ahubwo byatewe n’amasomo n’ibizamini nagombaga gutegura muri Kaminuza ya Oslo. Hagati aho nkaba ngirango mbamenyeshe ko nahagaritse ibikorwa byose by’ubuyobozi –Umunyamabanga Mpuzabikorwa-nakoraga mu ishyaka ISHEMA kubera impamvu zanjye bwite kuva ku itariki ya 10 Werurwe 2013. Ibarwa irebana n’iryo sezera mukaba muyisanga kuri blog yanjye: http://www.inkotsa.over-blog.com. Ariko umugambi wacu wo kwigobotora ingoyi y’agatsiko ukaba ugikomeje.

    Ni muri urwo rwego rero maze gushinga iriya blog mvuze hejuru muzajya musangaho ibitekerezo binyuranye mu gihe hacyubakwa urubuga rusa n’izo mumenyereye. Mukaba muraritswe gutanga ibitekerezo byanyu mutizigamye, mwirinda gutukana, gusebanya cyangwa amacakubiri biranga Agatsiko. Umuganda wa buri wese urakenewe ngo dukure igihugu cyacu mu menyo ya Rubamba; ingufu z’ibitekerezo ziruta kure iz’ibitwaro bya rutura.

    Imana ikomeze ibahe kwishakamo ingufu zo kwigobotora ubutegetsi bw’agatsiko

    Dr NKUSI Joseph
    19/6/2013

Comments are closed.