INDAMUTSO Y’ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA YO KURI UYU MUNSI U RWANDA RWIZIHIZAHO ISABUKURU Y’ IMYAKA 51 RUBAYE REPUBURIKA KANDI RWIGENGA.

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Namwe MBERAKURI,

Ku munsi nk’uyu, ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imbibereho myiza –
PS IMBERAKURI rikunze kubagezaho indamutso ikubiyemo ibitekerezo
byaryo ku buryo ribona igihugu kigenga cyagombye kuba kimeze.

Mu myaka ishize, twibanze cyane cyane ku mateka areba inzego
z’ubutegetsi zabayeho mu Rwanda kuva mu kinyejana gishize, tugerageza
kugaragaza mu magambo make uko izo nzego z’ubutegetsi zagiye
zisimburana. Twagarutse kandi na none ku buryo bw’umwihariko uko
ubutegetsi buyobowe na FPR buriho muri iki gihe mu Rwanda
bwahagurukiye gutoteza abatavuga rumwe nabwo cyane cyane bo mu nzego
za politiki no mw’itangazamakuru.

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Namwe MBERAKURI,

Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2013, turibuka imyaka mirongo itanu n’umwe
(51) u Rwanda rumaze rwigenga. Ishyaka PS IMBERAKURI ryifuje ko
turebera hamwe uko abanyarwanda tubayeho muri ubwo bwigenge. N’ubwo
tutarondora ibyangombwa byose, ariko, Ishyaka PS IMBERAKURI risanga
ubwigenge bwa mbere bw’umwenegihugu uwariwe wese bugomba kugaragarira
mu :

1.    Kugira ikimutunga n’aho utuye.

Iyo dushubije amaso inyuma gato, dusanga hari igihe twigeze kugira
koko ubushobozi bwo kugira ikidutunga n’aho dutura hakwiriye, buri
muntu mu rwego arimo, abantu tugahana umuganura koko, atari ibi
byateye byo kwifotoza.

N’ubwo abanyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko
ugifite aho ahinga nta burenganzira akigira ku myaka yihingiye, ngo
yose tugomba kuyigemura mu makoperative aho baduha intica ntikize,
twarangiza akaba ariho tujya kongera kugura ibyo twahinze, dutanze
ibyamirenge.

Hirya no hino mu gihugu, haba mu mijyi cyangwa mu byaro, abaturage
barategekwa kwimuka kandi nta handi bagenewe gutuzwa. Impamvu zitangwa
ni nyinshi, ngo hateganyirijwe ibikorwa by’amajyambere,ibikorwa
rusange,nyamara, aho birukanwe imyaka igashira indi igataha
ntakirahakorerwa. Ubundi ngo, n’ukwegera ibikorwa by’amajyambere,
nyamara umuturage usenyewe inzu ikomeye, akayoboka inzitira mibu,
akaba ariho ajya kurwarira amavunja.

Birumvikana ko Leta idashobora kubona imirimo idukwiriye twese.
Ikitumvikana, n’uburyo n’ibonetse itangwa.
Abandi ngo tugomba kwihangira imirimo. Ibyo nabyo si bibi.
Tutarondoye, reba ukuntu mu duce tumwe twa Kigali, ukuntu abagenzi
birirwa bategereje imodoka, amasaha agashira, nyamara, mu tundi turere
tw’umujyi, imodoka zitegereje muri gare, abashofeli basinziririyemo
bitewe gusa n’uko imihanda yagabiwe abayoboke b’ingoma hatitawe ku
mubare w’abagenzi n’imodoka zikenewe, nyamara bose basabwa imisoro
imwe. Reba abamotari bafatiwe amapikipiki bazira gusa ko bataziranye
n’abashinzwe inzego z’ubugenzuzi. Abantu benshi bafashe inguzanyo
z’amabanki ngo bashobore kwihangira imirimo bahangayikishijwe no
kubona isaha kw’isaha, banki zishobora guteza cyamunara imitungo yabo
kubera kubangamirwa mu mirimo bari barakoreye imishinga.

N’ubuhe bwigenge twagira mu gihe tudashobora kwishakira ikidutunga, mu
gihe tumeneshwa aho dutuye, nyamara ariko dutegekwa gutanga  agaciro?

2.    Kugira ubushobozi bwo kwivuza.

Mu mibereho y’umuntu uwo ariwe wese, hari igihe akenera kwivuza iyo
bibaye ngombwa. Ni byiza rwose ko Leta yatekereje gushyiraho
ubwisungane mu kwivuza kuri buri wese, ndetse ikanatekereza no
kugoboka abatishoboye. Ariko se bikorwa bite n’abashinzwe kubahiriza
iyi nshingano? Uretse ko n’amafaranga ubwayo asabwa buri muturage ari
menshi ugereranyije n’ubushobozi buriho, ariko, ntibyumvikana ukuntu
ibitaro byakwanga kwakira umubyeyi uri ku nda, ngo n’uko umugabo
atashoboye kwishyura ubwisungane bw’umwana, kugeza aho uwo mubyeyi
apfira ku bitaro yabuze umwitaho cyangwa ngo n’ugize amahirwe yo
kuhabyarira agombye no kubagwa, afatwe ho ingwate ngo kugeza igihe
azishyurira ubwishingane kandi nyamara agaragaza ko kuba atarashoboye
kwishyura biterwa n’ubushobozi bucye bwe.

3.    Kugira umutekano.

Uko tubizi, nta muntu uhunga amahoro. Umuntu afata icyemezo gikomeye
cyo guhunga igihugu cye kuberako aba afite impungenge ku mutekano we.
Mu mateka y’u Rwanda cyangwa hirya no hino ku isi, habayeho abasuhuka
kubera inzara, cyangwa gushaka imibereho myiza. Iyo inzara irangiye
cyangwa bagahaha bagatunganirwa, nibo bibwiriza bagasubiza amaso
inyuma kureba abo basize.

Abahunze kubera umutekano mucye nabo, niko bigenda. Iyo icyabateraga
umutekano mucye kirangiye, barahunguka. Mu gihe umunsi ku munsi
abanyarwanda batabarika bakomeje guhunga kubera impamvu zitandukanye,
ishyaka PS IMBERAKURI ritangazwa no kubona Leta ya Kigali
yarahagurukiye gusaba ibihugu bicumbikiye impunzi zahunze mbere ya
1998 kuzihagarikira ubuhungiro kuri 30 Kamena 2013. Ese niba u Rwanda
rwemera ko abahunze nyuma ya 1998 kugeza ubu bafite uburenganzira bwo
guhunga, n’iki cyakozwe kugirango abandi bo bumve ko ibyo bahunze
byavuyeho cyangwa ibyo abandi bahunga ubu bitabareba?

Igitangaza kandi, n’uko abo bategeka ko abandi bamburwa uburenganzira
bw’impunzi nabo ejo bari impunzi kandi nta wigeze abategeka guhunguka.
Ese bo iyo baba barabwambuwe, bari kubaho gute? Ese baba batinya ko
n’abandi bazahunguka uko nabo bahungutse?
Nyamara twagombye kwigira ku mateka, tukamenyako abanyarwanda twese
twagombye kwishakamo umuti wo gukemura burundu ikibazo gitera ubuhunzi
mu banyarwanda.

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Namwe MBERAKURI,

Ishyaka PS IMBERAKURI riterwa impungenge no kubonako aho Leta
yagashishikajwe no kugena gahunda yo kugirango twese tugire ubwigenge
mu mitima yacu, mu ngo zacu, ku mirenge yacu no mu gihugu cyacu,
ahubwo ingufu zishyirwa mu gushyiraho inzego zo kudutera ubwoba kugera
naho umuntu atinya n’uwo babana mu nzu. Ngizo za “local defense”,
inkeragutabara, intore, ibyo byose ngo ni muri rwa rwego rw’uko ngo
umuturage utengamaye adategekwa. Nyamara ingufu ntizikemura ibibazo.

Ikibazo cy’iterabwoba kimaze kurenga imbibi z’u Rwanda ku buryo noneho
ku mugaragaro u Rwanda rwashyizwe mu majwi mu kurema no gushyigikira
imitwe y’iterabwoba mu karere. Ugize icyo abitangaho inama wese inzego
zose z’ubutegetsi zikamwurira zigamije kumucecekesha. Uretse ko bamwe
bagaragaje ko igihe cya wa mwana murizi cyarangiye

Ibi byose aho kugirango bikosorwe, ahubwo usanga byarabaye iyamamaza
ry’inyito nyandagazi aho bamwe babaye imihirimbiri, abatindi cyangwa
injiji. Harya ubu nibwo bwigenge abakurambere bacu baharaniye?

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Namwe MBERAKURI,

N’ubwo inzira ikiri ndende kugirango dushobore kugera ku bwigenge
nyabwo, ariko twakwishimira ko ya mbuto twabibye hano mu Rwanda imaze
gusesekara no mu mahanga. Ugutabaza kwacu gutangiye kumvikana:
–    kuba umuryango w’ibihugu by’Uburayi waragaragaje ku buryo butaziguye
uburyo uburenganzira bwa muntu buhonyorwa mu Rwanda hakoreshejwe
inzego z’ubucamanza butigenga bwihishe inyuma y’urukuta rw’amategeko
kandi abayobozi bacu: Me Bernard NTAGANDA, Mme Victoire INGABIRE na
Bwana Déo MUSHAYIDI bakaba baheze mu gihome bazira gusa kutavuga rumwe
n’ubutegetsi;
–    kuba amahanga yahagurukiye kwamagana ukuntu igihugu cyacu cy’u
Rwanda gikomeje kuba nyirabayazana mu mutekano muke uri muli Kongo;
–    kuba ubu harimo gushyirwaho ingabo zo kugarura umutekano mu
burasirazuba bwa Kongo, byaba ngombwa zigakoresha ingufu;
–    kuba Prezida wa Tanzaniya Nyilicyubahiro Jakaya Mrisho KIKWETE
yaratanze icyifuzo cy’uko hagombye gushakwa igisubizo rusange cya
politiki cyo kurangiza ibibazo by’umutekano muke mu karere binyuze mu
nzira y’imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo, iy’u Rwanda n’iya
Uganda hamwe n’abatavuga rumwe n’izo Leta;
–    kuba icyifuzo cya Nyilicyubahiro Prezida KIKWETE cyarakiriwe neza
n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karerere ndetse n’umuryango
w’Abibumbye kw’isi;

Ibi byose byagombye gutuma twumva ko buri wese yagombye guhagurukira
kuhira urubuto rwa demokarasi, urubuto rw’ubwigenge, urubuto rwo
guharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwuhahirizwa, maze rugakura
rujya imbere. Ni ngombwa rero ko twamagana nta kujenjeka ikintu cyose
kiza kuducamo ibice, ikintu cyo kuduhoza ku ngoyi y’ubwoba.

Ni ngombwa ko twikuramo ikintu cyo kumvako hari abakomeye kuruta
abandi, ko hari abafite ubushobozi kuruta abandi. Nimureke twese
hamwe, buri wese uko yishoboye, buri wese azane umuganda we dutekereze
ku buryo twakubaka u Rwanda rwemerako buri wese atanga igitekerezo
cye, ko buri wese afite uburenganzira nk’ubwa mugenzi we, ko u Rwanda
ari igihugu kigenga atari igihugu cy’ibyigenge.

Murakoze, muhorane URUKUNDO, UBUTABERA n’UMURIMO.

Bikorewe i Kigali, kuwa 01 Nyakanga 2013.
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa mbere

1 COMMENT

  1. Imberakuri turacyari imberakuri kandi tuzakomeza kuba imberakuri.
    Murakoze kurubu butumwa mutugejejeho.

Comments are closed.