Stop the Brainwashing, Stop the Apartheid in Rwanda
Ivangura rirarisha mu Rwanda
Baricwa ariko ntacyo bibabwiye
Barababwirira mu migani ntibumve,
Barabacyurirwa mu ruhame nabwo ntibumve
Barashyirwaho icyaha cy’inkomoko n’abana babo n’abazabakomokaho ntacyo bibabwira
Bararushanwa kwemera ibyo bakoze nibyo batakoze
Bararushanwa gupfukamira uwabakoze munda,
Bararushanwa kuba INKOMAMASHYI
Barumuna babo barabuzwa kwiga kaminuza ariko ntibabibona
Barashukwa abo kurundi ruhande ngo bo baziracyaha bakicinya icyara
Bararenganywa abo basangiye igihugu bo bakicecekera
Abo ni bande ni abana b’Abanyarwanda batahisemo aho bavukira.
AHO KWIZIHIZA ISABUKURU Y’UBWIGENGE YAHISEMO KUVUGA AMAGAMBO AVANGURA
Amagambo y’Ivangura yasohotse mu kanwa k’uwiyita Umuyobozi w’Igihugu yavuze umunsi umwe mbere y’ isabukuru y’imyaka 51 y’ubwigenge bw’u Rwanda arababaje.
Ku bwanjye nabo duhuje ibitekerezo bya Politike tubona ko u Rwanda rwa nyarwo rw’abanyarwanda bose rukeneye guharanira bundi bushya UBWIGENGE NYABWO. Kuba rutegekwa n’umunyarwanda (+ Agatsiko) ntibivuga ko u Rwanda rwigenga. Bitekerezeho nawe.
IRI IVANGURA RYA APARTHEID IRI MU MITWE Y’ABATEGEKA URWANDA RIRENZE IGIPIMO CYO KWIHANGANIRWA
Wowe Munyarwanda ubwoko ukomokamo ubwaribwo bwose ibi birakureba
Wowe Munyarwanda uri imbere mu gihugu no hanze ibi birakureba
Haguruka rero dushikame turwanye iyi ‘APARTHEID’ n’IYOZAMITWE rishyizwe imbere n’Agatsiko
Haguruka Haguruka Bwangu Wizuyaza kuko biratureba twese abanyotewe no kuba mu Rwanda ruha agaciro buri mwenegihugu, ruzira ivangura n’agasuzuguro na za jenoside.
JMV Minani
Comments are closed.