INTABAZA KU BANYARWANDA TWESE: TWISHYIRE HAMWE KANDI DUHAMAGARIRE N’ABANDI KUGIRA URUHARE MU MPINDURAMATWARA Y’ABANYARWANDA TWESE ISHINGIYE KURI DEMOKARASI !

Dr Théogène Rudasingwa

Abanyarwanda hafi ya twese, tuzi neza akababaro turimo muri iki gihe ko guhorana ubwoba. Duhora mu bwoba budashira. Kuri buri musozi, tubaho dufite ubwoba, uburakari, urwikekwe, no kutamenya uko ejo hazaza hameze.Turi muri za gereza zo mu Rwanda, turi muri za gereza zo muri Arusha, no mu gihe kandi twitwa ko tubonye agahenge, ntidushobore gusubira mu rwatubyaye ntacyo twikanga.

Duhora dusubizwa inyuma nk’impunzi mu bice byose bigize isi. Duhora ducecetse kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi mu gihe tugize icyo dutangaje, ubwicanyi buratwibasira mu bice byose by’isi. Twibera mu mashyamba yo muri Congo, turwana intambara zidashira zihora zivutsa abana b’abanyarwanda n’abanyecongo ubuzima bwabo kugira ngo umunyagitugu akomeze ategeke.

Tubaho mu bukene, ariko tugahora dutegekwa gutanga amafaranga mu kigega kiswe “Agaciro” n’umunyagitugu uhora yica abanyarwanda. Dukomera umunyagitugu amashyi, ariko yaba ari kure, tugahora twifuza mu mitima yacu ko yapfa akavaho.

Duhorana ipfunwe, tubaho nk’aho tutari abanyarwanda kandi ari igihugu cyacu twese. Igihe cy’ihinduramatwara kirageze kuva hariho akarengane gakabije n’imibabaro mu banyarwanda twese. Umusaruro ni mwinshi ariko abasaruzi ni bakeya. Ushaka inka aryama nkazo. Umubyeyi atwita amezi icyenda yose, akajya ku bise, ariko kugira ngo arere umwana azavemo umugabo, nuguhozaho. Igiciro cy’impinduramatwara kirenze icyo.

Icya mbere gisabwa kugira ngo habeho impinduramatwara ni ubwitange. Ubwami bw’u Rwanda kugira ngo bubeho imyaka n’imyaka, byasabye ubwitange. Abakoroni b’ababiligi byabasabye kwitanga kugira ngo bayobore u Rwanda. Impinduramatwara ya MDR yo mu 1959 yabayeho kubera ubwitange, ubutegetsi bwa MRND bwatangiye mu 1973 bwabayeho kubera kwitanga bukaba bwaravuyeho mu 1994. Kugira ngo FPR ibe yaratsinze intambara ya 1994, byayisabye ubwitange.

Ese ukwitanga abanyarwanda bafite kurangana iki kugira ngo bagere kuri iyi mpinduramatwara igamije kubahuza no kubakiza ibikomere bafite? Ubajije Abanyarwanda, bakubwira ko bakeneye impinduka aka kanya. Bakubwira kandi ko bakeneye igisubizo cyihuse kandi kidahenze. Dutakaza umwanya munini kuri internet no ku zindi mbuga mpuzabitekerezo zikorera kuri internet twohererezanya ubutumwa hagati yacu ndetse na leta ngome ya Kigali. Twese tunyanyagiye mu miryango itandukanye hirya no hino idafite imbaraga zihagije zo kubuza umwanzi kutwinjiramo, kudutera ubwoba cyangwa se ngo ubutegetsi bubi bwa Kigali butunyanyagizemo amafaranga maze dute umurongo.

Abenshi muri twebwe ntabwo bashyushye cyangwa se ngo bakonje. Bafite ikirenge kimwe mu mpinduramatwara, ikindi kikaba mu butegetsi buhora bubahiga. Abahutu bashyizwe ku ruhande igihe kirekire, ariko gutekereza ko hari igitangaza kizaza kigahindura ibintu kubera ubwinshi bwabo ni inzozi. Abatutsi bagizwe imbata, bibeshya ko Kagame abahagarariye, kandi batekereza ko kuba bafite igisirikare, inzego z’ubutasi, leta n’amafaranga bizatuma ingoma y’igitugu igumaho igihe cyose.Kuva mu mwaka w’i 1994, nibwo ingoma ya Kagame yashegeshwa kugeza aha, igenda ita icyizere mu banyarwanda ndetse no mu banyamahanga.” Igihe kirageze cyo kwishyira hamwe no gushyira ibintu ku murongo kugira ngo dukureho imibabaro abanyarwanda bafite.Twese hamwe tugomba kurandura izi nzitizi zirindwi zihagarika ukwitanga kwacu kugira ngo tuvaneho ingoma y’igitugu ya Kagame:

1. UBWOBA: Gutera ubwoba mu bantu ni intwaro ikomeye Kagame n’abambari be bakoresha.  Igihe cyose abanyarwanda bazumva ko bashize ubwoba nicyo gihe ubutegetsi bw’igitugu buzavanwaho.

2. UKUZARIRA: Abanyarwanda bamaze kumva neza icyo gukora n’uburyo kigomba gukorwa ariko baracyavuga ngo kizakorwa ejo. Kandi uko umuntu atakaje umunsi mu kuzarira, niko amara uwo munsi mu mibabaro. Nta na rimwe ubunebwe bwigeze bugira icyo bugeza ku muntu. Uzasarura ibyo wabibye.

3. KUBAHO MU KINYOMA NO KWIBESHYA: Hari bamwe na bamwe muri twebwe batekereza ko ingoma y’ubwami izagaruka, cyangwa se ingoma zahise za MDR-PARMEHUTU, MRND zizagaruka, cyangwa se ko FPR izabaho igihecyose. Ibihe byahise byarahise kandi ntabwo bizagaruka. Ibyo twakuramo nuko twakwigira ku mateka mabi yabayeho akadufasha guhindura ibihe turimo no kubaka ejo hazaza heza, ibibi bigasigara inyuma, tugasigarana ibyiza tugomba kubakiraho.

4.UKWIKUNDA N’INDA NINI: Abanyarwanda bafite ukwikunda, dukunda gutekereza ko ari twebwe ndetse n’imiryango yacu isi izengurukaho. Dusigaye twishimira ibyiza by’aka kanya gusa tudatekereje ejo hazaza h’abana bacu n’abuzukuru. Nibyo koko dufite byinshi bidutwara amafaranga nko kwishyura imodoka, inzu, kujya mu biruhuko n’ibindi ariko ntitukibagirwe ko tugomba no guteganyiriza ejo hazaza. Ikindi kibabaje nuko hari abahabwa amafaranga bakibagirwa igihango twagiranye.

Bahora baduhamagarira ngo nituze turebe u Rwanda rushya rutemba amata n’ubuki, mu gihugu cyatubyaye bakaduhamagarira kuza kureba nk’aho turi abashyitsi cyangwa se abanyamahanga. Cyane cyane mu bahutu, harimo abo umuntu yakwita ngo “ngwino urebe”. Kuza kureba ibiri ibyawe nk’aho nupfukama hasi uzabisubizwa. Ese ibyo nibyo tugomba kwigisha abana bacu? Ko bagomba gupfukama kugira ngo babone umugati cyangwa se icyo kurya? Ese ako niko gaciro kacu?

5. GUHORA TWISHYIRAMO NGO “ABANDI BAZABIDUKORERA”: Hari ikintu duhora twishyiramo kitari cyiza ngo abandi bazadukorera ibyo twagombye kwikorera twebwe ubwacu. Ababiligi n’Abafaransa babikoreye abahutu, abandi bakavuga ngo Abanyamelika n’Abongereza babikoreye abatutsi. Ukuri nuko ari ababiligi, abafaransa, abanyamerika cyangwa se abongereza babikoreye inyungu zabo. Abanyarwanda bagomba mbere na mbere kurwanira inyungu zabo kubera ko nta wundi uzabibakorera. Amahanga afasha uwifashije, kandi iyo nkunga mugomba kuyikorera kandi mukagaragaza ko muzayikoresha neza. Mugomba gufata iya mbere, kandi iyo nkunga yaboneka cyangwa se ntiboneke, muzatsinda.

6. GUHORA TWITANDUKANYA NGO “TWEBWE NA BARIYA”: U Rwanda ni igihugu gifite agaciro cyane ku buryo duhora twumva twagitegeka twenyine. Tugahora twishyiramo ko undi we ari ikibazo, ko abandi ari inyangarwanda, ko badakunda igihugu cyabo, ko banyiciye abanjye. Ese ninde mutagatifu muri twebwe? Abami se? MDR-PARMEHUTU se? MRND se? Yaba se ari FPR? abahutu cyangwa se abatutsi? Ntabwo twahora tugendera ku mateka y’igihugu cyacu, turayasangiye ameza n’amabi. Icyo twakora kizima ahubwo ni ukwishyira hamwe maze tukubaka ejo hazaza heza. Tugomba kureba ibiduhuza maze tukabyubakiraho gahoro gahoro, umunsi ku wundi. Tugomba gutangirira aho tuba n’aho dukorera. Buri wese agomba kugera ku wundi,  akamwibonamo.

7. GUHORANA UMUTIMA UKUREGA NO GUHORANA IPFUNWE: Twese twagiriranye nabi ku buryo guhora twirega, tugahorana ipfunwe byatumye tutishimira abo turi bo. Tuvuga twongorera ngo hatagira utwita aba jenosideri cyangwa se interahamwe, n’ibindi byinshi. Iyo twandikirana kuri internet ntidushaka kugaragaza abo turi bo.

Njyewe nzi neza abanyarwanda bize baminuje ariko badashobora kugira icyo batangaza kubera gutinya Kagame. Hari uwigeze kumbwira ko adashobora kuvugira kuri radio Itahuka kubera ko Kagame n’abambari be bashobora kuvuga ko umuryango we ukorana na FDLR. Ibyo ntibyumvikana! Umuntu wize akaminuza !! Tuba ahantu henshi tutagombye kuba turi tukagira indangamuntu zaho, tukemererwa kuhatura. Hari abantu mu Rwanda muri iki gihe biyita ko bafite amaraso y’abatutsi kugira ngo bagabirwe na leta ya Kagame. Nabwiwe kandi ko kera hari abatutsi bihinduraga abahutu ku ngoma zahise. Turi abo turi bo, nta kindi. Twagombye kwishimira icyo turi cyo, nta wigeze asaba Imana kumugira uwo ariwe. Twese turi abana b’Imana imwe. Twese twagize nabi ariko TWANZE guhora tugendera mu mateka mabi yo guhora twirega cyangwa se ngo duhorane ipfunwe.

Mu gihe Kagame adutuka, aduhiga n’abicanyi be, twagombye gushikama tukamuhangara, nk’uko Dawudi yahangaye igihangange Goliyati, avuga ati: “Uyu mufilistine ni nde uhangara ingabo z’Uwiteka Imana”. Turimo turubaka ingabo zikomeye zigizwe n’abanyarwanda bibohoye, bakoresheje intwaro y’amahoro, ukuri no gushyira hamwe.

Igihangange kizatsindwa vuba.Banyarwanda, Banyarwandakazi, ndabakangurira kwica umudayimoni wo guhora mwirega no guhorana ipfunwe, guhora mwumva ko ari “Twebwe na Bariya”, ukwikunda n’inda nini, guhora mwumva ko bazabibakorera, ubwoba no kuzarira, no kubaho mu kinyoma no kwibeshya.

Mwese hamwe mukomeze icyo mwiyemeje. Vuba vuba izo nshingano mutangire muzishyire mu bikorwa. Nibitaba ibyo, muzapfira mu mibabaro mugaraguzwa agati, n’ababakomokaho bose bazahora ari abacakara.Twese hamwe tuzatsinda!

Dr. Theogene Rudasingwa