Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw'u Bufaransa

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko nyuma y’umubonano wahuje abafite ababo baguye mu ndege ya Perezida Habyalimana n’umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic, uburanira umuryango wa Perezida Habyalimana yasabye ko ibishoboka byose byakorwa kugira ngo Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa yoherezwe mu gihugu cy’u Bufaransa.

Abaregera indishyi bo mu miryango y’abaguye mu ndege ya Perezida Habyalimana yahanuwe ku wa 6 Mata 1994 basabye kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mata 2014 Ministeri y’ubutabera y’u Bufaransa kugira icyo ikora kugira ngo Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y’Epfo ashobore kumvwa n’abacamanza b’abafaransa.

Ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvéral Habyalimana ku ya 6 Mata 1994 ntabwo ari we ryahitanye wenyine kuko iyo ndege yarimo abandi bantu barimo Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira n’abaministre babiri b’abarundi, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Général Major Déogratias Nsabimana, umunyamabanga wihariye wa Perezida Habyalimana, Colonel Elie Sagatwa, umuganga wihariye wa Perezida Habyalimana, Dr Akingeneye, umujyanama mu by’ububanyi n’amahanga, Ambassadeur Renzaho, uwarindaga umutekano wa Perezida Habyalimana, Major Bagaragaza kongeraho abaderevu batatu b’abafaransa.

Ihanurwa ry’iyo ndege ryateye akaga gakomeye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari kugeza n’uyu munsi.

Ubutabera bw’u Bufaransa bukurikiranye abantu 7 bari hafi ya Perezida Kagame wari umukuru w’ingabo za FPR bakekwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege. Perezida Kagame we ubwe ntabwo yakurikiramywe kubera ko afite ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu.

Ariko abayobozi b’u Rwanda bo bemeza ko indege yahanuwe n’abahutu b’integondwa ngo batari bashyigikiye igabana ry’ubutegetsi na FPR, ariko abo bayobozi b’u Rwanda biyibagiza ko iryo gabana ry’ubutegetsi ryari ryateganyije inzibacyuho yagombaga kumara imyaka 2 yagombaga kurangizwa n’amatora benshi bahamya ko FPR itari gutsinda ndetse bitari no kuyorohera kongera kubona imyanya yari yahawe mu masezerano ya Arusha. Ni ukuvuga ko habayeho gushyira mu gaciro FPR niyo yari ifite inyungu mu guhitana Perezida Habyalimana kugira ngo intambara yubure kuko nta ntambara FPR ntabwo yari gupfa kugera ku butegetsi.

Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo nawe ushinjwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege, we ahamya ko Perezida Kagame ari we watanze itegeko ryo guhanura indege ya Perezida Hanyalimana, ndetse mu kiganiro yagiranye na Radio y’abafaransa RFI yavuze ko yiteguye kuba yaha ubutabera ibimenyetso byose afite kuri icyo kibazo.

Me Philippe Meilhac uburanira umuryango wa Perezida Habyalimana avuga ko basabye Ministeri y’ubutabera y’u Bufaransa kugira icyo ikora kugira ngo Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y’Epfo ashobore kumvwa n’abacamanza b’abafaransa kuko babona nta gikorwa ngo ukuri kujye ahagaragara.

Me Philippe Meilhac avuga ko ubuhamya bwa Lt Gen Kayumba Nyamwasa bugomba guhabwa agaciro kanini kuko we byoroshye kumubona kandi yemeye kuvuga kuko we atakiri mu maboko ya Perezida Kagame.

Madame Agatha Habyalimana we yishimiye kuba barabonanye n’umucamanza Marc Trévidic kuko byerekana ko ibintu birimo kujya mu buryo kugira ngo ukuri kose kumenyekane ku ihanurwa ry’indege yari itwaye umugabo we.

Me Meilhac avuga ibimenyetso byose bigenda biganisha kuri FPR.

Ubwanditsi

The Rwandan