Uyu mwaka wa 2014 waranzwe mu Rwanda n’ibikorwa binyuranye by’ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda byaba mu gihugu imbere cyangwa se mu mahanga. Ibi bikorwa byibasiye cyane cyane abatavuga rumwe na Leta ya FPR iyobowe na Perezida Paul Kagame, ahanini ibyo bikorwa bikaba bigamije gucecekesha abatavuga rumwe nayo hamwe n’abo yikanga nka Baringa. Akarusho ni uko ibyo bikorwa byarenze imbibi z’uRwanda bikabera mu mahanga ndetse mu bihugu byateye imbere muri rusange no mu by’umutekano by’umwihariko.
Basomyi, mwibuke ihotorwa ry’uwahoze akuriye inzego z’iperereza za Perezida Paul Kagame, Coloneli Patrick Karegeya, wishwe anizwe muri imwe muri hoteli zo muri Afurika y’Epfo. Nyuma ye gato, hakurikiyeho igitero mu rugo rwa Generali Kayumba Nyamwasa, ku bw’amahirwe icyo gitero gisanga we n’umuryango we badahari.
Nyuma y’ibyo bikorwa byombi, habayeho kwirukana aba diplomates ba Leta ya Kigali yaregwaga na Leta ya Afurika y’epfo ko iri inyuma y’ibyo bikorwa bivogera ubusugire bwa Afurika y’Epfo.
Intangiriro z’uku kwezi kwa kane zaranzwe n’ibura ry’umuhanzi Kizito Mihigo waje kugaragara imbere ya Polisi n’itangazamakuru ko akurikiranyweho ibyaha byo gukorana na RNC na FDLR, byaje kugaragara ko bishoboka ko ari ikinamico kuko ayo mashyaka yose yahakanye ko mu bayoboke bayo uwo muhanzi atabazwimo.
Ubu ngo mu Majyaruguru haravugwa ifatwa n’irigiswa z’abaturage Leta yikanga ko ngo baba bakorana n’abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame.
Mu gusoma ibyasohotse mu binyamakuru byo mu Rwanda, hari inkuru yasohotse ije gushimangira iyi gahunda yo gucecekesha abatavuga rumwe na Leta ya FPR ariko cyane cyane yibasiye urubyiruko rwitabira ari rwinshi ibikorwa byo kwamagana akarengane gakomeje gukorerwa abaturarwanda, izo gahunda zikaba zikubiyemo sit inn ikorerwa buri ku wa kabiri imbere ya Ambassade y’uRwanda i Buruseli, imyigaragambyo n’ibindi bikorwa binyuranye.
Ikinyamakuru Indatwa nimero ya 25 cyo kuwa 16 kugeza ku wa 30 Mata 2014, cyibanze ku rubyiruko ariko cyane cyane umukobwa witwa Jeanne d’Arc Ingabire ushyirwa mu majwi ko yitabira ibikorwa bisebya Leta iyobowe na FPR kuko ngo ku bw’icyo kinyamakuru, kujya mu myigaragambyo yamagana ibitegenda mu Rwanda no kwitabira sit inn ari ibikorwa byo kurwanya leta ya Paul Kagame. Ikibabaje ni uko mu gusoza, icyo kinyamakuru gikangurira abanyarwanda kurwanya abavandimwe babo berekana ibitagenda mu rwababyaye aho kugira giti : « agapfa kaburiwe n’impongo….. Twizere ko abanyarwanda nk’aba (abo nyine bigaragambya) u Rwanda rutakibakeneye…. ».
Twaganiriye na Jeanne d’Arc Ingabire, ushyirwa mu majwi mu itangazamakuru ryo mu rwanda, atubwira ko ntakizamubuza gushyira hamwe n’abandi bose bifuriza aheza urwababayaye, ko ibyo bamwanditseho nta bwoba bimutera dore ko ngo kuva iyo nkuru yasohoka telephone zitagaragaza nomero ihamagara zidahwema kumukoraho iterabwoba. Yakomeje avuga ko izo ari intore za FPR zidashimishwa n’uko sebuja bamunenga, kandi ko adashidikanya ko zimwe muri zo arizo ziba zaratanze amakuru asohoka mu binyamakuru mu Rwanda kugirango batangire batoteze abo bava inda imwe.
Mu gusobanukirwa neza ibikorwa bishyigikira impinduramatwara mu Rwanda biciye mu mahoro, twaganiriye na bamwe mu banyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bubiligi, dore ibyo batugaragarije kuri iyi ngingo.
Twaganiriye na Bwana Jean Marie Micombero, akaba umwe mu banyapolitiki baba mu Bubiligi, atubwira ko koko Leta ya Paul Kagame ihungabanywa cyane n’ibikorwa bya Sit Inn kimwe n’ibindi nk’imyigaragambyo kuko bikomeza guhuza abanyarwanda batavuga rumwe na FPR kandi bikereka amahanga ko koko ikibazo cy’abanyarwanda bafite ari umuyobozi mubi utemera ko opozisiyo nyayo ikora mu Rwanda. Tumubabjije ku bivugwa kuri Jeanne d’Arc, yavuze ko azwi nk’umwe mu banyarwandakazi bitabira ibikorwa binyuranye byifuriza abanyarwanda amahoro no kubana mu bwiyunge.
Twanaganiriye n’umwe mu nshuti z’urubyiruko, umuhanzi Benjah Rutabana, wasohoye igitabo yise De l’Enfer à l’Enfer ( Du Hutu power à la dictature de Kagame) na Album yise Amnesia bitakiriwe neza na Leta ya Paul Kagame, atubwira ko koko urubyiruko nyarwanda ruba hanze y’u Rwanda rukomeje kwitabira ibikorwa binyuranye bigamije gushakisha icyatuma abanyarwanda babana mu mahoro. Yanatubwiye ko Jeanne d’Arc agomba kwitonda ngo kuko Leta ya Kagame ntikigira umupaka mu bikorwa by’iterabwoba, Ati nawe se Leta itinyuka ngo Kizito Mihigo ashaka kuyikuraho.
Ni ngombwa itangazamakuru ryigenga ryakora ibishoboka byose rikaba umusemburo w’icyatuma abanyarwanda babona inkuru zibubaka cyane cyane rikora isesengura nyaryo rishingiye ku bintu nyabyo uko biba byaragenze, ubushakashatsi n’ibindi kuko nk’uko iki kinyamakuru mu gusoza gikangurira abanyarwanda kwamagana abavandimwe babo kandi ibyo bakora nk’imyigaragambyo atari igikorwa cyo kurwanya leta ko ahubwo biyifasha kwisuzuma ikareba aho bitagenda neza ikaba yakwikosora, mu gihe yakozwe mu mutuzo no mu buryo bwemewe n’amategeko
Ubwanditsi
The Rwandan