Inzu ya murumuna wa Felisiyani Kabuga yatwitswe cyangwa n’impanuka isanzwe?

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuva ku wa kabiri tariki ya 2 Nzeli 2014 mu masaa mbili z’ijoro  kugeza ku wa gatatu tariki 3 Nzeli mu gitondo, inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi ya Nyakwigendera Nsanzumuhire iherereye ahateganye na Chez Venant hafi ya Rond Point nini yo mu mujyi wa Kigali.

    Amakuru atangwa n’ababibonye bavuga ko babonye umuriro n’imyotsi myinshi biva aho babika ibicuruzwa (stock) ngo hakaba harimo amarangi ndetse umuriro utangira kugaragara mu madirishya ari nako ibyashyaga byashyaga biturika!

    Abashinzwe kuzimya umuriro bahageze batangira kuzimya maze umuriro usa nk’ugabanije ubukana usa nk’uzimye.

    Ariko ngo bujya gucya umuriro wongeye kwaka noneho ukaze cyane uhita ufata n’imbere ahari iduka ry’imyenda na salon de coiffure

    Mu gitondo nko mu masaa moya, nibwo uwo muriro bashoboye kuwuzimya neza neza.

    Nk’uko bisanzwe harakekwa insinga z’amashyanyarazi, kandi polisi igiye gukora iperereza!

    Hari benshi bibaza niba iyi nzu yahiye ku buryo bw’impanuka cyangwa yatwitswe dore ko ari iya Bwana Alexis Nsanzumuhire umuvandimwe wa Bwana Felisiyani Kabuga,Leta y’u Rwanda ishakisha ndetse ikaba itanasiba guteza cyamunara imitungo ye ku buryo budasobanutse.

    Ikindi kibazwaho ni ukuntu umuriro wari washoboye kuzima nijoro maze mu rukerera ukongera kwaka ufite ubukana ndetse ukanafata igice kinini kitari cyahiye mbere. Ese inkongi ya mbere niba  bishoboka ko yari impanuka ese iya kabiri yo yo mu rukerera n’impanuka?

    Amakuru aravuga ko imihanda yose ica hafi aho yose yari yafunzwe ku buryo nta muntu wegeraga iyo nyubako. Ese byari uburyo bwo kwirinda impanuka cyangwa hari ibyo bifuzaga ko bitagaragara?

    Biravugwa ko iyi nzu nta bwishingizi yari ifite ariko uwacururizagamo we ngo yari afite ubwishingizi bw’ibicuruzwa!

    Iyi nkongi ije ikurikira iy’inzu y’ubucuruzi y’amagorofa 4 nayo yahiye mu ntagiriro z’iki cyumweru mu mujyi wa Gitarama.

    Muri iyi minsi inkongi z’umuriro zari zimaze gucogora ariko zongeye, umuntu akaba yakwibaza niba nta kibyihishe inyuma. Ese insinga z’amashanyarazi zihitamo igihe runaka zigateza inkongi ahantu henshi hatandukanye mu gihe kimwe ubundi zigacogora?

    Niba atari ubugizi bwa nabi akaba ari koko impamvu z’amashanyarazi, abayobozi b’isosiyete ishinzwe iby’amashyarazi mu gihugu agombye kuryozwa ibyangirikira muri izi nkongi.

    Tubitege amaso!

    Ubwanditsi

    The Rwandan

    Email: [email protected]