Irangiza ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina: Ubushinjacyaha bwaryakiriye bute? Abanyamategeko babivugaho iki?

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 20 Nzeri 2021,  Urukiko rw’u Rwanda rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25. Imikirize y’urwo rubanza ntivugwaho rumwe haba ku ruhande rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse haba no ku ruhande rw’abanyamategeko. Ese ukuri guherereye he? Muri iyi nkuru, turabagezaho uko impande zombi zibibona.

Imboni y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo “Ijwi ry’Amerika“, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda Faustin Nkusi, yatangarije iyo Radiyo ko ubushinjacyaha nibumara kubona impapuro z’imyanzuro y’urubanza buzicara bukayikorera ubusesenguzi, bukareba ibyashingiweho kuri buri muntu kugirango ahabwe igihano yagenewe n’urukiko. Yavuze ko ibihano byatanzwe biri hasi y’ibyo ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa, maze atangaza ko yumva ubushinjacyaha buzajuririra imyanzuro y’urukiko.

Abajijwe ku bijyanye n’abavuga ko Paul Rusesabagina atahawe ubutabera barimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na “Lantos Foundation” yamuhaye umudari, Faustin Nkusi yavuze ko atazi abakemanga imikirize y’urubanza aho bahera. Ngo rwabaye ku mugaragaro, binyuzwa no ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze kandi ko mpande zarebwaga n’urubanza zirimo Paul Rusesabagina, abamwunganira mu rwego rw’amategeko ndetse n’ubushinjacyaha zahawe umwanya uhagije. Bityo kuri we ngo ibyo ni ibinyoma. Yongeyeho ko ibihugu bitishimiye imyanzuro y’urukiko ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, birimo Amerika, Canada, Ubudage, Ubuholandi n’Ububiligi byohereje abantu babyo gukurikirana iby’urwo rubanza. Muri icyo kiganiro, yagarutse ku ngingo igira iti “Urukiko rurigenga, rwafashe umwanya uhagije wo gusesengura ibirego by’abari mu rubanza“. Nyamara aha dusanga nawe arimo yivuguruza kuko bibaye ari uko biri, ubushinjacyaha nta mpamvu bwaba buvuga ko bwiteguye kujuririra imyanzuro y’urukiko.  Ikindi kandi, ubwigenge bw’ubucamanza bw’u Rwanda bwagiye bukemangwa na benshi.

Ku kibazo kijyanye n’uko Paul Rusesabagina yivanye mu rubanza avuga ko abamuburanisha babogamye, ko bamubujije uburenganzira bwo kubona dosiye ye kandi akaba yarahawe abamuburanira atihitiyemo niba bitatera impungenge ku mikirize y’urubanza, Faustin Nkusi yasubije ko Paul Rusesabagina ariwe wihitiyemo abamuburanira kandi ko aribo bivanye mu rubanza. Yongeyeho ko kuva mu rubanza ari uburenganzira bwe. 

Ku kibazo kijyanye n’uko Paul Rusesabagina yajyanwa kurangiriza igihano cye mu Bubiligi nk’uko byabaye ku Mubiligi Padiri Guy Tenis nawe wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda, Faustin Nkusi yasubije ko n’ubwo Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’Ububiligi ngo ariko ni umunyarwanda. Kuri we, ngo igikwiye ni uko yarangiriza igihano cye mu Rwanda. 

Abanyamategeko bavuga iki ku mikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina?

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, abanyamategeko batandukanye barimo n’abunganizi mu mategeko ba Paul Rusesabagina bagize icyo batangaza ku mikirize y’urubanza. Dore ibitekerezo bya bamwe:

Itsinda ry’abanyamategeko rya Paul Rusesabagina ntiryigeze ritungurwa n’imikirize y’urubanza. Umunyamategeko w’Umunyamerika Peter Choharis yavuze ko mu by’ukuri, imikirize y’urubanza yari yaragenwe kera kuko urubanza rutanyuze mu mucyo kandi rutakurikije ibisabwa. Yongeyeho ko ikibabaje ari uko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso by’uko Paul Rusesabagina yagize uruhare mu bitero aregwa. 

Kate Gibson umunyamategeko w’Umunya Australia we avuga ko iby’imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina ku birego aregwa byari byarandiswe na mbere y’uko ashimutwa muri 2020. Avuga ko icyagaragaye muri uru rubanza ari gusa kureba ukuntu ubuyobozi bw’u Rwanda bwashishikajwe no kwica amategeko agenderwaho mu manza. Indorerezi zigenga z’Ishyirahamwe ry’Abavoka b’Abanyamerika (ABA) ryakurikiraniye hafi urwo rubanza naryo ribibona nka Ginson. Ritagira riti “iyi ngirwa rubanza ntiyubahirije ibisabwa: ni ibisanzwe ko ibyo Leta yifuza ntacyo bihindurwaho.  Icyaza kibinyomoza ntigihabwa agaciro.” Bityo Gibson abona ko ari imyanzuro y’urukiko ififitse, nta kirimo kubera ko ibyagombaga kugenderwaho bitubahirijwe. Kuri we ngo uburenganzira bw’ibanze, uburenganzira bwo guhabwa igihe n’ubushobozi bwo kwitegura n’uburenganzira bwo kugirwa umwere kugera uhamijwe icyaha byose ntibyitaweho. Asoza agira ati “Mu minsi mike nyuma y’uko Paul Rusesabagina afatwa, bamwe mu bayobozi bo hejuru b’u Rwanda barimo na perezida Paul Kagame, bemeje ko Paul Rusesabagina ahamwa n’ibyaha.” Ibi bikaba bigaragaza ko imyanzuro y’urukiko yari yarateguwe kuva kera.

Umunyamategeko w’Umunya Canada Philippe Larochelle nawe yagarutse ku mikirize y’urubanza, aho yagaragaje ko imyanzuro y’urukiko yabanjirijwe n’ishimutwa, ihohoterwa n’iyicarubozo no kubuzwa uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko. Ngo abunganizi b’Abanyarwanda bashyizweho nta gihe bahawe cyo gutegura urubanza. Ahubwo bamwe bagaragaye bashinja Paul Risasabagina. Ngo ibyabaye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina ni nabyo byagaragaye mu rubanza rwa Victoire Ingabire. Uyu mujyamategeko aribaza impamvu yo gushimuta, gukorerwa iyicarubozo no kwanga gukurikiza ibiteganywa n’amategeko mu rubanza, niba koko Leta y’u Rwanda yari ifite ibimenyetso bifatika ku birego yashinjaga Rusesabagina. Abona ko kuba nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bufite aribyo byabateye kutubahiriza amateheko no gufata imyanzuro ififitse kandi irenganya. 

Umunyamategeko Bob Hilliard we aragira ati “inkiko z’ibinyugunyugu nizo zifata imyanzuro y’ibinyugunyugu“. Yavuze ko ubutwari bwa Paul Rusesabagina mu Rwanda ntawabuhakana. Nyamara umutegetsi mubi dore ibyo amukoreye. Utazi ukuri niwe utazi ibibera mu Rwanda. Ikiriho ni uko Paul Rusesabagina yahita arekurwa kuko arengana. Arasaba Isi yose kwamagana inkiko z’u Rwanda.

Umwunganizi mu mategeko wa Paul Rusesabagina w’Umubiligi, Vincent Lurquin wagerageje kuza mu Rwanda mu minsi mike ishize kugirango akurikirana urubanza rw’umukiriya we, nyamara akirukanwa shishitabona, aragira ati “ni urubanza rw’abacamanza bagendera ku mabwiriza.” Bityo, arashimangira ko umukiriya we Paul Rusesabagina yakoherezwa mu Bubiligi kuko afite ubwenegihugu bw’Ububiligi. 

Umwanzuro

Ubu urubanza rwa Paul Rusesabagina rurangijwe n’inkiko z’u Rwanda. Haribazwa icyo isi igiye gukorera u Rwanda kugirango rubazwe ihohoterwa n’ihonyora ry’uburenganzira bw’abanyarwamda. Muri 1994, Paul Rusesabagina  yatabaje umuryango Mpuzamahanga ngo ugire uruhare mu guhagarika jenoside, nyamara uraruca urarumira. Ese nanone iby’akarengane ke uwo muryango urabirebesha amaso gusa cyangwa urahaguruka ngo urengere uburenganzira bwa muntu n’ubutabera nyabwo?