Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU ryujuje umwaka 1 rimaze rivutse

Hari kw’Itariki nk’iyi umwaka ushize wa 2012 ubwo ikipe igizwe n’abantu 15 bari mu bihugu bitandukanye n’u Rwanda barangajwe imbere na Perezida Fondateri Jean Marie Vianney MINANI batangazaga ivuka ry’ishyaka rishya ”Isangano ry’Abenegihugu baharanira impinduka, Revolution na Demokarasi mu Rwanda ”

Mubyihutirwa by’ibanze ISANGANO ryakoze uyu mwaka
1. Kubaka inzego z’ubuyobozi bw’Ishyaka
2. Gushishikariza Abanyarwanda/kazi kwitabira impinduramatwara yo kurwanya akarengane, ikinyoma, inda nini n’ubwicanyi byazanywe mu gihugu n’Agatsiko ka FPR ya Gen P. Kagame

Ibikorwa bitandukanye bifatika byakozwe bishamikiye kuri izi ngingo twavuga:
a) Ibikorwa byo gushinga amashami (branches) z’Isangano mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye bikikije u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane aho impunzi z’abanyarwanda ziri ku mugabane wa Afurika.
b) Kumenyekanisha mu mahanga ibibazo by’u Rwanda n’Akarere rurimo no kwerekana uko twe mu ishyaka twabikemura;
c) Gushyiraho Radiyo itabogamiye kw’ishyaka kandi ihuza abanyarwanda bose.
Ibizitabwaho muri ibi bihe.
Gukora ibikorwa mpuza-mbaga na mpuruza-mbaga biganisha kw’itangira rya Revolution twifuza
Gukomeza gusobanurira Abanyarwanda/kazi umurongo w’ibitekerezo byacu no kubasaba kubishyigikira.
Kuba umuhuza mu baharanira impinduka

Ibibazo twahuye nabyo

Ni ibijyanye cyane cyane n’amikoro, imyumvire mike n’ubwoba buri mu banyarwanda benshi kubera agahinda n’imiborogo batewe n’amateka n’ubutegetsi bwimitse inda nini, ikinyoma n’ubwicanyi.

Ibikorwa byose twagezeho tubikesha ubwitange, ubushishozi, n’ubufatanye nk’ikipe imwe bw’abayobozi b’ISANGANO ku rwego rukuru aribo:
JMV Minani, Umuyobozi Mukuru (Chairman)
Adasa Biraho, Umuyobozi Mukuru wungirije wa mbere
Hussein S. Uwimana, Umuyobozi Mukuru wungirije wa kabiri
K. Usabyemumfura, Umunyamabanga Mukuru
E. Rugambage, Umunyamabanga ushinzwe umutungo (Financial Secretary)

MPIRIMBANYI z’ukuri mwese mugize Ishyaka ISANGANO ARRDC aho muri hose tubifurije umunsi mwiza kandi mukomeze kuba ijwi, ijisho, ugutwi bidahuga n’ingabo zidatenguha z’abanyarwanda mu kurwanya akarengane, ubwicanyi n’micungire mibi y’Igihugu n’ibya Rubanda.
Tubifurije urukundo n’amahoro

Bikozwe ku wa 30 Ukwakira 2013

Jean Marie Vianney Minani 
Chairman