ISHYAKA PPDR RITANGIYE INZIRA IGANA KWEMERWA

Itangazo rigenewe abanyamakuru n°01/19:

Ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 muri Hotel Hiltop iri mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali, habaye bwa mbere inama ihuza abarwanashyaka b’ishyaka ritaremerwa n’amategeko ryitwa ishyaka ry’iterambere na demokarasi mu Rwanda PPDR.

Iri ni izina rishya ry’ishyaka ryashinzwe n’abarimo Mpayimana Philippe mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, aho ryitwaga PPR rihindutse PPDR.

Mu nama yahuje abarwanashyaka ba mbere baturutse mu turere 16 mu tugize igihugu cyacu, bemeje ko ijambo demokarasi rigaragara mu izina. Bashyizeho kandi abayobozi b’agateganyo ari bo :

– Bwana MPAYIAMANA Philippe : Perezida w’ishyaka PPDR,
– Bwana NIYITEGEKA Augustin : Visi Perezida wa mbere
– Bwana SEBAGENZI Ally Husseine : Visi Perezida wa kabiri,
– Madame HABUMUTEGETSI Jacqueline : Umunyamabanga mukuru,
– Bwana IZABAYO Jacques : Umunyamabanga wungirije akaba n’umuvugizi na
– Bwana NDAHAYO Louis : Umubitsi

Abarwanashyaka 20 bashyize umukono ku masezerano y’uburwanashyaka. Abenshi nta shyaka bari basanzwemo. Abandi bagera kuri 300 bategerejwe kuzashyiraho umukono mu nteko rusange ikomeje gutegurwa, ari nayo izabahesha ibyangombwa byo kwemerwa n’amategeko y’uRwanda.

Mpayimana Philippe yibukije abitabiriye inama impamvu asanga kurema ishyaka rishya ari ngombwa mu Rwanda : ni ukugirango ibibazo by’abanyarwanda birusheho kwitabwaho n’abayobozi, kugirango PPDR ibe itorero ry’abanyarwanda bifuza kwinjira mu mirimo y’ubuyobozi no kugirango iterambere ry’uRwanda rishinge imizi muri demokarasi ari yo izatuma ridasubira inyuma.

Inyikirizo y’ishyaka yemejwe ni INDI NTAMBWE.