Itangazo rishakisha umunyarwandakazi washimuswe na Polisi y’u Rwanda

Banyarwanda ncuti mufite umutima ukunda

Turabasaba kudufasha gushakisha umunyarwandakazi witwa Nyirakidederi Espérance utuye ku Byangabo, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru yashakanye na Nyakwigendera Manassé Bayagambe.

Uyu Munyarwandakazi yashimuswe na polisi akaba amaze ukwezi kose yaraburiwe irengero .

Nyirakidederi Espérance waburiwe irengero abyaye imbyaro umunani  yahoze ari mwarimukazi ku Mashuri abanza ya Busogo 1 (Ecole primaire de Busogo1),ubu yarari mu kiruhuko cy‘izabukuru.

Polisi imubeshyera  gukorana n’abantu bari hanze barwanyaubutegetsi. Abayobozi b’inzego z’ibanze barabizi ko uyu munyarwandakazi arengana ariko ntacyo bakora ngo umuryango we umenye aho ari umusure.

Turabasabye mwese rwose mudufashe tumenye amakuru y’uyu Munyarwandakazi.

Bimaze kuba ikibazo gikomeye kuko abanyarwanda beshi barashimutwa, bakarigiswa bakicwa cyangwa bakaburirwa irengero bazizwa ubusa.Turasaba abantu bose Abanyapolitiki, Abanyamakuru, Abihayimana, Imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi mu bushobozi bafite ubwo aribwo bwose gutabariza abanyarwanda bari kurigiswa no gufungira ubusa n’ubutegetsi bwa Sekibi FPR-Inkotanyi.

Tugomeze gushyigikirana duharanira u Rwanda rushyashya

Ikitonderwa: niba ushaka kumbaza cg kumenyesha wanyandikira  kuri email [email protected] cg kuri facebook cg ukanyohereza sms kuri 004915216127584

Mugire amahoro n’urukundo

Jean-Marie V. Minani