Twebwe abayobozi b’Amashyaka ya politiki abarizwa muri “Nouvelle Génération” atavuga rumwe na Leta y’igitugu iyobowe na FRP-Inkotanyi akaba yasinye iri tangazo ariyo : FPP-Urukatsa, ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu, ISHEMA Party, UDFR-Ihamye dutangaje icyemezo twafashe cyo gushyira hamwe mu gutegura Umunsi udasanzwe wo kwibuka Inzirakarengane zose (toutes les victimes) zazize jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu ikwiye kwemezwa na LONI . Uwo munsi twahisemo ni kuwa gatandatu taliki ya 17/5/2014 .
Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi turashishikariza Abayoboke b’amashyaka yacu n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inshuti zabo kwitabira Misa yo “gusabira abishwe bose no gusabira u Rwanda amahoro” izabera muri Kiliziya ya Saint Roch iri kuri adresi ikurikira:Chaussée d’Envers, 601000, Bruxelles. Belgique
Misa izaherekezwa n’amasengesho mpuzamatorero n’Ubuhamya bunyuranye. Gahunda y’uwo munsi iteye itya:
11H-12H30: Misa n’amasengesho mpuzamatorero muri Kiliziya ya Saint Roch
12H30-14H30: Ubuhamya bunyuranye15H00: Ikiganiro n’Abanyamakuru
Muzaze muri benshi twifatanye mu KWIBUKA abacu bose.
Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 10/05/2014
Bishyizweho umukono na:
1.Abdallah AKISHULI, Umuyobozi Mukuru w’ishyaka FPP Urukatsa
Tel : (+33)758173072; Email: [email protected]
2.Jean Marie V. MINANI, Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISANGANO- ARRDC-Abenegihugu
Tel : (+49) 15216127584; Email: [email protected]
3.Padiri Thomas NAHIMANA, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ISHEMA
Tel : (+33) 647434465; Email: [email protected]
4.Boniface HITIMANA, Umuyobozi Mukuru w’ishyaka UDFR-Ihamye
Tel : (+33) 760564949 ;Email: [email protected]