Colonel Jules Mutebutsi yishwe cyangwa yapfuye urupfu rusanzwe?

Jules Mutebutsi

Amakuru yageze kuri The Rwanda mu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2014, aravuga ko Colonel Jules Mutebutsi wahoze mu ngabo za Congo yitabye Imana aho yari afungishijwe ijisho i Kigali.

Uwo musirikare w’umunyamurenge ababanye nawe bitaga Afande Sierra Oscar bivugwa ko yavukiye mu gace ka Uvira mu 1960, yaba yapfuye ku buryo butunguranye ku buryo hari abaketse amarozi, cyangwa indwara y’umutima ariko hari andi makuru avuga ko ashobora kuba yari arwaye Kanseri yo mu muhogo.

Colonel Jules Mutebutsi yahoze mu mutwe wa AFDL wakuye ku butegetsi Perezida Mobutu nyuma ajya mu barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Kabila bari bashyigikiwe n’u Rwanda bibumbiye muri RCD, yamenyekanye cyane ubwo yari yungirije umukuru w’ingabo muri Kivu y’amajyepfo agafataga umujyi wa Bukavu mu 2004 avuga ko atabaye abaturage bo mu bwoko bwe bw’abanyamurenge yavugaga ko bahohoterwa. Ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko yangaga kuva mu karere k’uburasirazuba bwa Congo no kujya mu bikorwa byo guhuza ingabo. Yari ahanganye na General Mbusa-Mabe w’umunyekongo wari umukuriye mu buyobozi bw’ingabo muri Kivu y’amajyepfo.

Muri iyo mirwano yari ikomeye Colonel Mutebutsi yaje gutabarwa n’ingabo za General Laurent Nkunda zari zivuye muri Kivu y’amajyaruguru bigarurira umujyi wa Bukavu mu gihe kigera ku cyumweru. Bari bizeye kubona imfashanyo y’u Rwanda ariko kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga n’ingabo za ONU, u Rwanda ntabwo rwubahirije ibyo rwari rwemeye.

Ingabo za Congo zifatanije n’iza ONU zirukanye izo ngabo muri Bukavu, maze ingabo za General Nkunda zigenda zerekeza mu majyaruguru ahagana mu mujyi wa Minova naho iza Colonel Jules Mutebutsi zigana mu majyepfo aho zarwaniye urugamba rwa nyuma mu mujyi wa Kamanyola nyuma yo guhungira mu Rwanda i Cyangugu aho Colonel Jules Mutebutsi yahawe ubuhungiro we n’abasirikare 300 bagashyirwa mu karere ka Gikongoro.

Ibijyanye na Colonel Jules Mutebutsi byari byaribagiranye kugeza mu mwaka wa 2012 mu gihe umutwe wa M23 watangiraga kurwana, aho hatangiye kuvugwa amakuru y’uko Leta y’u Rwanda irimo ikoresha amanama abantu batandukanye barimo na Colonel Jules Mutebutsi kugira ngo batangize intambara no muri Kivu y’amajyepfo, ayo makuru akomeza avuga ko benshi mu banyamurenge bahakaniye Leta y’u Rwanda ko barambiwe kugirwa ibikoresho bityo uwo mugambi uburiramo.

Marc Matabaro