Iwacu mu cyaro: Agaciro k’isambu

Imiyaga yo mu marushanwa y’ubwiza n’abategetsi baregwa ruswa byadukomye mu nkokora tuguma mu mujyi ngo tumenye uko bikurikirana, icyaro turakirangarana. Ngo tugire ngo bireyutse haza intambara mu baturanyi zidufata akanya tuguma mu makuru y’intambara. Gusa rero ndabona iyo miyaga ikomeza guhuha uwaba ayiteye umugongo akisubirira ku isambu hirya iyo ngiyo mu cyaro hakurya ya Mwaga, hakurya ya Mwambu, hakurya ya Nyamanzika…Iwacu mu cyaro byaba byiza.Uyu munsi reka tuganire ku ISAMBU, ya yindi bahingaga ikera ibishyimbo ikera ibijumba, ya yindi bahingaga ikera amasaka ikera ibigori, ya yindi yeraga urutoki igaterwamo ishyamba dukuramo imiganda yo kubaka. Isambu rero, ni byose, isambu ni wo munani, isambu warayigwatirizaga ukavanamo ayo kwishyura amashuri y’abana, isambu wayivanagamo umusoro w’umutwe wa magana ane n’uw’inka. Utagira isambu mu cyaro yitwa umukene, asigara ahingira abandi bikitwa guca incuro cyangwa guhingiriza. Isambu iruta inka, isambu inaruta amafaranga yemwe aho, uyabonye wese yirukiraga kuyigura. Isambu ni kamara.

Isambu rero ku bakiri bato ni umurima, ni imirima umuryango uba ufite, uhinga bikawutunga dore ko ubwo mwumva kugeza muri 1996 abahinzi bari barenze 90% mu Rwanda. Mu ndangamuntu zose, umuntu udafite akazi ka leta cyangwa ako mu kigo kizwi bamwandikiragaho ko umurimo akora ari « NZI » bivuga umuhinzi. N’iyo yabaga atarakora ku muhini w’isuka. Isambu rero yari kamara. Hahozeho n’indirimbo igira iti « Umurimo ni uguhinga ibindi ni amahirwe ».

Inkomoko y’isambu mu muryango

Buri musore umaze gushinga urugo yahabwaga isambu bakayita umunani. Iwacu mu kinyaga bamuhaga umurima cyangwa imirima yo guhinga bakamuha n’urutoki ibisigaye akimenya. Umukobwa ubyariye iwabo cyangwa uharuhiye na we yahabwaga isambu bakayita ingarigari. Akayubakirwamo inzu y’uburushyi abanamo n’abana be. Umugore ufite urugo nta munani yahabwaga. Bararirimbaga ndetse yashyingiwe ngo « nta munani uteze mu rwa so umunani wawe ni sandali, undi munani ni ivalisi naho umuhungu we ni insina y’urutoki, ihi mawe haguruka ugende so yariye iby’abandi-bavuga inkwano kandi yabaga ikiri aho da- ».

Iyo umusore yashyingirwaga rero umugeni yirirwaga kwa sebukwe akajya ataha iwe nimugoroba kugeza igihe habereyeho umuhango wo kubatekesha. Babahaga imyaka bakabaha n’ibikoresho bimwe na bimwe. Nyuma umusore agashaka aho akura urwagwa agatura kwa se aje kwaka umunani. Habagaho imiryango idakenera urwo rwagwa, bakawumuha nta kugononwa. Icyakora igihe cyo guha umusore umunani cyabagamo ingingimira nyinshi zirimo n’umushiha kwa se, kwa bakuru be na barumuna be, abahawe umunani mbere bategereje ko se abarutisha murumuna wabo akamuha hanini, abatarawuhabwa na bwo bahagaritse umutima ko nibaha mukuru wabo hasigara hato.

Abasore bazi ubwenge babaga barakoze mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura cyangwa i Shagasha (uruzini) bakarunda udufaranga bakaguramo agasambu kabo umunani ukazaza ari inyongera. Washoboraga kujya kurambagiza umukobwa umuratira ko waguze isambu bikakubera iturufu. Waba ufite inzu y’amabati ( amanjanja mu Kinyaga) bikaba akarusho, yaba iriho agashwagara inyuma ho ukaba wongereye amanota. Iyo wabaga ufite inzu irimo sima ho rwose n’uwize familiale yashoboraga kugutahaho cyangwa se umwarimukazi wize amashuri nk’ane yisumbuye. Isambu rwose ni kamara mu kinyarwanda.

Isambu y’umuntu yabaga ikikijwe n’iz’abandi, inyinshi ari iza bene wabo kuko akenshi wasangaga uko baha umwana umunani bakata ku yo basanganywe bagasigira barumuna be. Isambu zagiraga icyo bita urubibi, ubu ngira ngo wabyita umupaka, urubibi rukarangwa n’imiyenzi, imihati se, cyangwa igiti cy’umuvumu cyangwa umusave. Iyo urubibi rwabaga rutagaragara neza uwo hepfo yashoboraga kuguhingira umurima akawongera ku we, bikitwa kukureengeera. Imanza nyinshi mu cyaro zabaga ari iz’amasambu no kurengera, zikarangirizwa mu rwego rwo hasi cyane. Bagatumira abagabo bazi isambu yanyu bakabakiranura, byarangira buri wese mu baburanyi agatanga amafaranga magana abiri bakayagura inzoga yitwaga iy’abagabo. Ntabwo abagore babaga bahejwe bayinywagaho na bo, kandi na bo batangwagaho abagabo, aha bakaba bakwitwa abatangabuhamya. Iyo urubanza rwakiranurwaga bashingaga imiyenzi cyangwa imihati ahatewe intambwe bikitwa imbago. Abagabo icyo bakoraga kwari ugutambuka mu rubibi rw’ukuri berekana isambu ya buri wese, icyo abantu bahurijeho cyakwemezwa aho baciye hagaterwa iyo mihati cyangwa imiyenzi aro zo mbago. Ibyo biti bikaba byari ibiti bitagora kumera urebye byahitaga bifata.

Kuba babakiranuye ntibyatumaga muhita mwumvikana, imanza z’amasambu zateranyaga abantu cyane ku buryo uwakurengereye washoboraga kumwima umuriro aje kurahura. Washoboraga kutamuvumba dore ko kuvumbwa byo utashoboraga kubikumira kandi umuvumbyi wese uzanye n’abandi arahabwa. Kutavumba umuntu wahishije bikaba byaragaragaraga nko kumwanga rwose.

Habagaho n’amasambu ya leta amenshi akaba amashyamba. Ayo yafashaga mu kubaka amashuri, umuturage usanzwe udafite aho akura ibiti byo kubaka (imiganda) akaba yakwiyambaza Agoronome wa Komini akamwandikira urwandiko n’umubare w’ibiti yemerewe gutema ntabirenze, icyakora barabirenzaga bigacira aho.

Habagaho n’amasambu ya paroisse, ayo amenshi akaba hafi y’amashuri na kiliziya. Ayo ku mashuri yahingwaga n’abanyeshuri bimenyereza, agakikizwa n’ibiti by’inturusu inyinshi zatewe mu gihe cy’abadage. Ibiti byaho bigakura bikavamo imihirima yo kwicaraho mu ishuri dore ko nta ntebe zabagaho. Wicaraga ku muhirima w’igiti ukandikira ku bibero. Muri za 1980 ni ho abakuru bageze mu ya karindwi n’iya munani babakoreye intebe z’imbahu zitambitse ku ngiga z’ibiti zishinze mu butaka, bakicaraho imbere hakaba urundi rubaho nk’urwo rwisumbuyeho kuba rurerure bakandikiraho ! Burya ku myaka 15 n’itandatu kwandikira ku bibero wicaye ku muhirima ntibyari no koroha umuntu aba atangiye kubabara akagongo.

Buri wese yabaga azi ubutaka /isambu ya mugenzi we ntibyabaga ngombwa kuyandikisha. Intsina iyo yagiraga imibyare ijya mu isambu y’umuturanyi mwarumvikanaga mukamenya nyiri igitoki, ariko isambu ya buri wese ikubahirizwa.

Buri wese yahingaga icyo ashaka mu isambu ye, habagaho abanyarugomo bakaba batera inturusu mu isambu yabo ifatanye n’iyawe. Bikaba byiza kuri bo kuko nta wari kuzabarengera, ariko bikaba bibi kuko ubusharire bw’inturusu bwangizaga ubutaka bwo hakurya no hakuno abo muhana imbibi bakarumbya. Gusa ntibyahanirwaga nta n’uwabiregeraga undi.

Umuntu utagira urubyaro yashoboraga kuraga uwo ashaka si ngombwa kuraga bene wabo, umurage mu by’ukuri wabaga ari isambu ni na yo yandikwaga ibindi nta wabimenyaga.

Muri make, tubwizanije ukuri, ubuzima bwo mu cyaro bwari isambu, ukavukira mu isambu ukarerwa n’isambu ukazayihambwamo.

Ndabizi natinze mu mayira, benshi mwarakoze kunyibutsa kandi narabyishimiraga, ariko mungaye guhera buri cyumweru nzongera mbe mpari. Ubutaha tuzaganire ku buzima bw’iyobokamana mu cyaro. Uwagira icyo yongera ku kamaro k’isambu na we azaba aduteye inkunga cyane.

Jean Claude NKUBITO
06 Kamena 2022