Umwami w’Ububirigi mu Rugendo muri Congo

Umwami w’Ububirigi, Philippe Léopold Louis Marie, kuri uyu wa kabiri aratangira urugendo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Uru rugendo rw’iminsi itandatu ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi, rufite icyo rusobanuye gikomeye, kandi rubaye inyuma y’imyaka ibiri umwami Philippe agaragarije perezida wa Congo ko yicuza ku bikomere byasizwe n’ubukoloni.

Ni urugendo rwa mbere akoze muri RDC kuva yimitswe mu 2013, kandi rubonwa nk’uburyo bwiza bwo kongera kugirana umubano mwiza nyuma y’ubwicanyi hamwe n’ayandi mabi yakozwe n’ubutegetsi bw’ubukoloni y’Ububirigi.

Aherekejwe n’umufasha we, umwamikazi Mathilde, hamwe n’abaministre bo muri leta y’Ububirigi, barimo ministre w’intebe, Alexander De Croo.

Ku wa gatatu azavgira ijambo mu nama nshingamateka ari kumwe na Perezida Tshisekedi, hanyuma ku wa gatanu arishyikirize muri kaminuza y’i Lubumbashi mu majyepfo y’igihugu.

Abahanga mu by’amateka bavuga ko abaturage amamiriyoni bo muri RDC bishwe, abandi bacibwa ingongo z’umubiri, abandi bicwa n’indwara z’ibyaduka igihe bariho bakora mu mirima y’umwami w’Ububirigi, Leopold II mu myaka yo hagati y’1865 na 1909.

Ububirigi kandi buri mu myiteguro yo gusubiza Congo iryinyo rya Patrice Lumumba yarwanije ubukoloni anaba Ministre w’intebe wa Congo icyo gihugu kikibona ubwigenge.