Umuririmbyi wo muri kiriya gihe cya mbere ya 1994 ati « ibyo byago bitera bidateguje », …ni ko bimeze, indwara zariho kandi zibasiraga abantu bakanapfa ari byo. Ingo nyinshi zabyaraga zipfusha kubera impamvu zinyuranye. Iseru yacaga ibintu, malaria, macinya n’ibindi ntiwareba.
Icyakora izi za diabete n’umutima byateye ubu byari bike cyane, kuko imirire yari inoze, itarimo amavuta menshi, itarimo umunyu mwinshi itarimo amasukari menshi. Ikindi iyi sport isigaye yarabaye itegeko yakorwaga na buri wese, akazi k’amaboko, ingendo z’amaguru zijya cyangwa ziva guhinga, kujya mu misa no mu kandi kazi kanyuranye, byose byatumaga abantu batakaza isukari ntibabyimbagane kandi ntibarware indwara za hato na hato.
Icyakora rero abana barwaraga inzoka, izo rero zikagira umuti, zikavugutirwa bakagira umubirizi bakagira umwicanzoka bakagira ingandu, hakaba umuganashya… bagasabika bagashyiramo urwagwa rushyushye bagaha abana bakanywa ubwo inzoka zigapfa zikajyana n’imyanda mu igogora. Ariko zikabaho rero kubera iyo suku nke, kubera ayo mazi adafite isuku, kubera izo mbuto zatowe hasi umwana akazirya atogeje, ayo mapera ibyo binyomoro… Hakabaho inkorora n’ibicurane hakabaho ibikomere biturutse kuri ayo mashyamba wabaga wanyuzemo utashya, ibiti bikagukobora bikaba igisebe gitinda. N’abakuru bararwaraga, usibye indwara z’ubusaza, barwaraga malaria bakarwara n’indwara zindi.
Ku bana biga amashuri abanza rero byari bitangaje. Izi Mutuelles zazanywe na Dr Faustin Mujyabwami muri 1999 zari zitarabaho birumvikana. Iyo rero umunyeshuri yarwaraga mwarimu yacaga urupapuro mu ikaye akamwandikira urwandiko mu gifaransa kinoze, akarusinya. Umunyeshuri akarujyana kwa muganga nta cachet, yahagera akavurwa nta n’ifaranga atanze iri rimwe. Mu gihe cya mbere ho n’imiti barakwiheraga, ntacyo watangaga rwose. Inzoka bakaba baguhaye vermox na papaverine ukabitahana. Ukagera mu rugo kuwa gatandatu wowe n’abandi mwajyanye kwivuza, akenshi habaga ari mu biruhuko binini, mugatangira mukanywa imiti. Imiti yanyobwaga yari iy’inzoka akenshi na kenshi, ab’inkorora babaga babahaye iyabo na bo. Ariko mwayinywaga muri hamwe, mu gitondo cya kare, maze hasusuruka, nka saa tanu saa sita bakabatekera ikivuno. Byabaga ari ifunguro ryoroshye, ririmo imboga, ibisusa n’ubututu bwabyo. Bakabaha n’agatoki koroshye, birimo akunyu bitagira amavuta ngo yicaga imiti cyane cyane iy’inzoka.
Ab’inzoka bakazikira rwose, ab’inkorora bo rero wasangaga babahaye aspirine, cyangwa ibitonyanga bahitaga bagusuka mu kanwa, bavana kuri umwe bajyana ku wundi kandi ngo bakuvura iyo wanduye, nuko nyine bakavurwa n’icyizere. Inkingo na zo kandi byari uko, mwagendaga muri amashuri bakabakingiza urushinge uru rumwe, izi Sida zarikoroje zari zitaragwira!
Ku bato n’abakuru habaga ubwo bagize ibisebe, byaba ibikomere, byaba se ibyizanye nk’agaheri kamenetse kakaba igisebe, ubwo rero ntibyasabga kujya kwa muganga. Mwashoboraga kujya ku kabari muturanye ahagurishirizwaga isabune n’umunyu, mukahagura ikinini cya Taramusini, (tetrascrine). Kikagira amabara abiri, umutuku n’umuhondo, gifungiyemo agafu k’umuhondo. Igisebe yemwe aho bakacyoza barangiza bagafunguriraho ka gafu k’ikinini. Waba ufite ipamba ugashyiraho bitaba ibyo ukirinda ko gitonyoka. Taramusini nyamara yaravuraga ! Iyo rero byangaga gukira, wiyambazaga ba magendu, buri musozi waramugiraga azwi, leta imwamagana nyamara atihisha. Abo rero bari abavuzi batemewe, bakoresha imiti ya kizungu ariko idafite ubuziranenge bwizewe.
Indwara yose ubazaniye barayivuraga, n’inshinge baraziteraga. Ku gisebe rero barebagaho ! Warahageraga bakazana mikorokoromi ( mercurochrome), iyo ikaba yaratukuraga, isa n’amaraso, bagasigirizaho n’agapamba bakaba baracyogeje. Barangiza bagafata pereselini (Pénicilline) y’amazi bakabanza kurambika ipamba kuri cya gisebe bakanyanyagizaho pénicilline rya pamba rigafata mu gisebe. Kugira ngo pereselini ibe amazi babanzaga «kuyisoloseya». Ibi nzi uko byakorwaga ariko sinzi niba bigira uko byitwa mu mvugo z’amahanga. Ibyo ari byo byose bafataga ifu ya pénicilline bagashyiramo amazi yaretse ku bitika by’amateke mu gitondo cya kare bakavanga ! Ubundi habaho amazi yabigenewe ariko rwose ntubagore. Ibyo rero bikavura igisebe rwose ! Kandi abantu bagakira. Numvise ko ngo hari na ba magendu b’abihanduzacumu bagushingaga urushinge iruhande rw’igisebe bakarekuriramo ya pénicilline ariko sinabihagazeho. Malaria na yo kandi yaravurwaga kwa magendu. Babaga bafite inshinge zifite isuku itizewe cyane, bakakujomba urushinge rwa chloroquine ku kuboko ibisigaye ntumbaze uti baguteraga zingahe mu gihe kingana iki. Bagiraga ariko n’ibinini, ibyinshi babiguraga muri Zaïre ( RDC) kandi ntibyarenzaga igihe n’iyo byabaga bifite imyaka itabarika ntibatinyaga kubikugurisha. Mu cyaro rwose imiti yapfaga kuba yitwa imiti, yewe n’iy’amatungo, yabaga ari imari ishyushye. Baraguhaga ukanywa uti ntibura indwara iri buvure mu mubiri!
Na none ariko iyo habaga hari umuntu urembye bamujyanaga kwa muganga, bakamutwara mu ngobyi. Abaturage bose bo ku musozi bagahaguruka bagasimburana mu mujishi bakamwihutana. Umurwayi uje mu ngobyi bahitaga bamwakira batamutindije, ntiyanatondaga umurongo. Akenshi yinjiraga ibitaro. Igitanda cya rusange ku munyeshuri cyari ubuntu. Ku muntu mukuru cyari amafaranga atarenze icumi ku munsi kugera muri 1986, aha ndavuga mu bitaro bya leta. Habagaho n’ama chambres hakaba n’ibyo bitaga pavillon ku bakire ibiciro bikagenda birutana. Kimwe n’ibyo twavuze mu minsi yashize ku mubyeyi wabyaye, urugo rwarwaje umuntu na rwo abaturanyi bishyiraga hamwe bagasimburanwa kugemura kwa muganga. Ntabwo urwo rugo rwakererwaga ihinga kubera iyo mpamvu abaturanyi barabahingiraga. Nta moko yabaga muri uko kugemura nta no gutinya amarozi. Abantu babagaho bakeneranye ku buryo buri wese yabaga yiteguye ko byamubaho. Nta waburaga kuvuzwa kubera amafaranga, abantu barateranyaga akaboneka nta nduru igombye kuvuga. Umuntu mukuru bashoboraga kumugemurira n’akayoga ariko bakakazana rwihishwa kuko abaganga ntibabikundaga. Ubwo ndavuga akagwa izi byeri mubona ubu zanyobwaga n’abarimu n’abacuruzi na Konseye!
Ntabwo ariko abantu bivurizaga kwa muganga gusa, aha ndavuga ku bitaro, ku kigo nderabuzima no kuri dispensaire. Habagaho n’abaganga ba gihanga bamwe bakaba n’abaraguzi. Iwacu i uwo birabuje uburozi yajyaga ku mudamu witwaga Kandida wari uzwi kurogora igituntu. Ubitekerejeho wanaseka kuko ngo wabaga ukimaranye igihe akaguha umuti ibyo bakuroze ukabiruka. Ku muntu uzi iby’urwungano ngogozi yaseka ariko burya umuntu avurwa n’ibyo yemera. N’ubu abantu baracyajya kwirukisha igituntu. Ku giti cyanjye sinigeze nemera bene ubwo burozi uhabwa nyuma y’ukwezi cyangwa abiri ukabugarura ! Kera bavugaga ko ngo baguhaye injangwe cyangwa imbwa mu byo wariye.
Ubu imbwa mu Rwanda barazirya ntibapfe n’injangwe bikaba uko. Habagaho n’ibirozi bita ibihato, ibyo na byo ngo bikaba ibitererano ukabirogwa n’ukwanze. Habagaho abavuzi bita abapfumu bakurasagaga bakagushyiraho ihembe bagakurura ngo bakaba bakuvuye ibyo bihato. Bakwerekaga inzara n’ubwoya n’ibindi bidasobanutse ngo ni ibyo bakuvanyemo.
Abantu barabyemeraga ariko byabaga ari ibihimbano n’ubucakura bw’abapfumu. Ibintu by’amarozi byakururaga inzangano kuko iyo wemeraga ko warozwe wahitaga ushaka n’uwakuroze utekerereje aho mukaba abanzi. Aha na ho nta moko yabagamo, akenshi wasangaga wikoma mwene wanyu musangiye isano muhana n’imbibi mugirana amahari. Akenshi uwo mwene wanyu mwabaga munasangiye ubwoko rwose. Bivuze ko inzangano mu cyaro akenshi zabaga zishingiye ku mutungo zitabaga zishingiye ku moko aya yaje gutera génocide.
Habaga ariko n’indwara z’ibyorezo nk’iyo macinya mugiga n’izindi. Mugiga yo rero abantu barayivuraga, bakakurasaga mu irugu bagashyiraho ingunga, (Ihembe bashyizemo umwotsi) rigakurura amaraso umutwe ukaruhuka. Ibi ariko hari ibisa na byo nabonaga bakorera inka zo bakazirashisha umwambi amaraso bakayavoma bikitwa kurasa amatezanyo. Na zo ngo byaziteraga kuruhuka umutwe. Ibyorezo bya macinya byakundaga kwibasira abatuye ku nkombe y’i Kivu n’abaturage bo ku Nkombo no ku Idjwi. Icyo gihe leta yahagurukanaga imbaraga ikavura abaturage kandi igakumira abo mu karere k’icyorezo ikababuza gutunda isoko. Iyo akazuba kavaga, imivu y’imvura itagishoka, macinya yaracogoraga.
Hari byinshi umuntu yavuga ku buvuzi bwo mu cyaro ariko rwose na bwo bwagiraga umwanya ukomeye mu buzima bwa buri munsi. Habaga abavura kinyarwanda bavura abantu bakavura amatungo, hakaba abavura abantu magendu bakoresheje imiti ya kizungu itizewe, hakaba abavura kizungu bemewe ku bitaro n’ibigo nderabuzima, hakaba n’abavura nk’abapfumu n’abaraguzi biyongeragaho abavuga ko bavura ibitega, amahembe, ibizimu (ibinyagasani- kwaganwa), hakaba n’abaraguzi. Nta bavuzaga amasengesho babagaho muri ibyo bihe, biri mu majyambere ya vuba aha. Ibyo ari byo byose, urebye magendu ni uko twamukabirizaga, n’ubundi mu rugo imiti y’umutwe n’imiti y’abana yihutirwa iba ikenewe, ikibazo na none, ni ubuziranenge.